RFL
Kigali

Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West yatangaje ko yikundira abo bahuje igitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/07/2024 9:31
0


Umunyamideli Julia Fox uri mu bagezweho muri Amerika, wakundanyeho na Kanye West, yatunguranye atangaza ko atagikunda abagabo ahubwo yikundira abakobwa bagenzi be ndetse ko byamutwaye igihe kugira ngo amenye ko ari umu 'Lesbian'.



Julia Fox umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli uri mu bamaze kubaka izina muri Hollywood, yongeye kugarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangaje ko ari umu 'Lesbian' ko yikundira abo bahuje igitsina.

Ibi yabitangaje akoreshe amashusho yashyize kuri Tik Tok ubwo yasubizaga abafana be bari bamaze iminsi bamubaza impamvu ntamukunzi afite. Yagize ati: ''Mbamenere ibanga, ni ukuri maranye iminsi ku mutima, ntabwo ngikunda abagabo. Oya, nsigaye nkunda abakobwa. Ndi umu Lesbian kandi maze igihe mbihisha ariko ni ko kuri kwanjye''.

Julia wakundanyeho na Kanye West yatangaje ko ari umu 'Lesbian' bitungura benshi

Julia Fox w'imyaka 34 yakomeje agira ati: ''Nari maze imyaka 2 yose ntamukunzi w'umugabo mfite kuberako muri iyi myaka aribwo nasobanukiwe ko nkunda abakobwa cyane kurusha abagabo, ariko natinyaga ko nimbivuga abantu bazantererana. N'undi wese ugihisha ukuri kwe namushishikariza kubaho ubuzima bwe atitaye kuba sosiyete yamwakira cyangwa yamwaga''.

Uyu munyamideli yavuze ko yaramaze imyaka 2 ahisha ko akunda abakobwa bagenzi be ngo abantu batazamugaya

Ibi Julia Fox yavuze wamamaye muri filime nka 'Uncut Gems', byatunguye benshi dore ko yarasanzwe azwiho gukundana n'abagabo. Muri 2018 Julia yarushinze n'umugabo witwa Peter Artemiev baza guhana gatanya mu 2020 bamaze kubyarana umwana w'umuhungu.

Mbere yari yararushinze n'umugabo gusa ntibarambana

Julia Fox uvuga ko akunda abakobwa bagenzi be, yakanyujijeho n'umuraperi Kanye West kuva mu Ukwakira kwa 2021 kugeza muri Werurwe ya 2022. Nubwo urukundo rwe n'uyu muraperi rutarambye ariko rwaravuzwe cyane binatuma Julia arushaho kwamamara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND