RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yiyemeje gushyira intege mu kubaka ibikorwa remezo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/07/2024 21:55
0


Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Bugesera na Kicukiro, Dr Frank Habineza yavuze ko natorwa azubaka umuhanda Bugesera-Juru ndetse n'ibindi bikorwa remezo mu gihugu hose.



Dr Amb Frank Habineza, yasezeranyije abaturage bo mu Bugesera ko azahubaka uruganda rukora amagare, umuhanda Nyamata- Juru uzashyirwamo kaburimbo kimwe n’indi mihanda myinshi mu gihugu iyikeneye.

Ati: "Ikibazo cy’umuhanda mubi mufite cyangezeho kandi nanjye nakibonye kuko ari wo nanyuzemo nza. Urimo ivumbi ryinshi cyane. Dufite gahunda yo gushyiramo imihanda myinshi kaburimbo mu gihugu cyose n’uyu wanyu urimo".

Avuga kandi ko mu mihanda yose bazakora nibamara gutorwa bazashyiramo uruhande umunyamaguru azacamo ndetse n’uruhande rw’umunyegare.

Kuko Bugesera hakoreshwa amagare cyane, hazashyirwa uruganda ruyakora, ikoresho ryayo rihabwe agaciro, ribe koko isoko y’ubukungu bw’umuturage.

Nyuma yo kuva mu karere ka Bugesera, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro i Gahanga.

Ubwo yaganirizaga abaturage b'i Gahanga ibyo abateganyiriza, Dr Frank Habineza yabwiye aba baturage ko namara gutorwa igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo azahita agikuraho burundu ndetse n'ufunzwe azira ubusa agahabwa indishyi.

Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku isoko riherereye i Gahanga avuga ko nk'isoko rihuriraho abantu baturutse hirya no hino ryagakwiye kuba ari isoko ry'icyitegererezo bityo ko namara gutorwa azaryubaka  rikaba kimwe n'andi ahurirwaho n'abantu benshi hirya no hino mu gihugu.


Dr Frank Habineza yavuze ko azubaka umuhanda Bugesera-Juru kandi agashyiraho inzira y'abatwara igare n'abanyamaguru


i Gahanga abantu bari bategereje ku bwinshi Dr Frank Habineza












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND