Amarushanwa y’abamurika imideli ya Rwanda Global Top Model arakomeje aho mu ijoro ryacyeye hamenyekanye 30 bahize abandi bagiye kongera gucakirana mu cyiciro cy’amatora.
Ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2024 kuri Olympic
Hotel habereye igikorwa cy’amarushanwa ya Rwanda Global Top Model.
Abanyamideli bagera ku 101 biyerekanye imbere
y’Akanama kari kayobowe na Miss Tourism World Rwanda 2021 muri Miss Global
Beauty Rwanda, Murekatete Stella Matutina uri mu mbuto z’ibikorwa bya Embrace
Africa itegura aya marushanwa y’imideli.
Abahatana babanje gushimirwa umuhate bagaragaje bitabira
amarushanwa. Umuyobozi wa Embrace Africa mu Rwanda, Ndekwe Paulette yagize ati: ”N’abariya
b’abanyamideli mpuzamahanga mubona, baba baratangiye nka mwe.”
Yababwiye ko aho irushanwa rigeze hari icyizere ko
igihe kimwe umunyarwanda azegukana ikamba mpuzamahanga, bikarenga urwego rwo kwitabira gusa.
Yifurije amahirwe abakomeje ariko ababwira ko hakiri
byinshi byo gukora anaboneraho gusaba abatabashije gukomeza gukora cyane, ibyo bayungukiyemo bikazabafasha gutera imbere.
Mu banyamideri 30 bakomeje harimo 5 bahize abandi mu cyiciro cy’amatora
ari bo Rosine Isaro, Saluwa Rutayisire, Prechia Kamikazi, Diana Benegusenga na
Tuyizere Justine.
Harimo kandi abatowe n’abitabiriye ibi birori biganjemo
ababyeyi n’abavandimwe b’abari bahatanye mu marushanwe ndetse n’abandi
babashije gukomeza nyuma y’isesengura ry’Akanama Nkemurampaka nyuma yo kureba
uko bitwaye mu myiyereko.
Mu kiganiro na inyaRwanda, bamwe mu bakomeje batangaje ko ari
ibyishimo kuri bo. Isaro Rosine Utezeneza w’imyaka 29 ufite icyiciro cya Kabiri cya
Kaminuza mu birebana n’Ubukerarugendo ari na we wahize abandi mu matora, yagaragaje amarangamutima ye.
Yagize ati: ”Byose mbikesha inshuti n’abavandimwe, kandi
icyo nabwira abantu 'niba wumva ko ushoboye ikintu kijyemo wenda cyange ariko
wakigiyemo utitaye ngo ufite imyaka ingahe'.”
Saluwa Rutayisire w’imyaka 18 ukiri mu mashuri yisumbuye, yavuze ko icyamushoboje gukomeza ari abantu. Ati: ”Ikintu nzi ni uko nshigikiwe n’abantu
benshi, abo nzi n'abo ntazi, inshuti zanjye, inshuti za Mama n’umuryango.”
Uyu mukobwa avuga ko nubwo buri muntu wese yifuza
gutsinda, ariko n'iyo udatsinze ntutahira aho kuko hari ibyo uba wungutse
ukanamenyana n’abari mu ruganda rw’imideli.
Sincere Gihozo w’imyaka 20 wasoje amashuri yisumbuye umwaka wa 2023, uri mu bakomeje, yagarutse ku ntsinzi ye, ati: ”Byanshimishije cyane, ntabwo ari ibintu buri muntu wese yagezeho, nta nubwo buri umwe yabibasha kuba mbigezeho ndashima Imana.”
KANDA HANO WUMVE AMARANGAMUTIMA Y'ABANYAMIDELI BAKOMEJE
INTAMBUKO Z'INKUMI N'ABASORE BARI BAHATANYE MURI RWANDA GLOBAL TOP MODEL
TANGA IGITECYEREZO