Tariki ya 22 Nyakanga 2024 nk'uko bitagenywa n’ingengabihe
ya Komisiyo y’Amatora nibwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bikazashyirwaho
akadomo ku wa 13 Nyakanga 2024.
Mu gihe amatora ateganijwe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku
banyarwanda baba hanze na 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.
Mu gihe habura iminsi 8 amatora akaba, Perezida Kagame
yagiye kwiyamamariza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, bamwe mu
byamamare bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.
Bagarutse ku mpamvu ari we bahisemo gushyigikira.
Uwicyeza
Pamella rwiyemezamirimo mu mideli wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya 2019
akanaba umugore w’icyamamare mu muziki The Ben, yumvikanye agira ati "Twe nk’urubyiruko yatugejeje ku bintu byinshi tutabona uko
dusobanura. Tuzahure ku itariki 15 Nyakanga."
Uwicyeza Pamella yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza bya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare
Ku rundi ruhande Miss
Rwanda 2012, Kayibanda Aurore na we yagize ati "Paul Kagame, hari byinshi
yagejeje ku banyarwanda. Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda benshi
bari mu buhunzi kandi batabyishimiye. Ni umubyeyi w’igihugu."
Ku ruhande rwa Christopher
Muneza unaheruka gukora indirimbo yise ‘Nzakomeza Ntsinde’ ivuga ibigwi bya
Perezida Kagame, yavuze akamuri ku mutima, ati "Nk’umuhanzi yatugejeje kuri
byinshi, twirirwa tuzenguruka Isi, twateye imbere, tuva mu bukene dusigaye
dufasha n’abandi."
Aurore Kayibanda yibukije ko abanyarwanda bongeye kugira igihugu kubera Kagame mu gihe benshi bari barabaye impunzi 
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku muryango FPR-Inkotanyi byakomereje i Nyagatare
