Mu mpera z’icyumweru haba hasohotse indirimbo nshya zagufasha kumererwa neza. InyaRwanda yiyemeje kujya itanga umusanzu mu kuzimenyekanisha dore ko bishoboka ko haba hari abatazimenye ku mpamvu zitandukanye.
Ni
mu rwego kandi rwo gufasha mu kuzamura umuziki w’u Rwanda haba ku ndirimbo
zisanzwe cyangwa izihimbaza Imana.
Benshi
mu bahanzi nyarwanda, basezeranije abafana babo kuzabagezaho ibyiza byinshi
muri uyu mwaka, biteganijwe ko uzagaragaramo uburyohe bwinshi mu ruganda
rw’imyidagaduro. Kugeza ubu rero, benshi muri bo bakomeje gushyira hanze
umuziki mushya bijyanye n’uko ari n’ukwezi gushya.
Mu
ndirimbo nyinshi nshya zimaze kujya hanze muri iki cyumweru, InyaRwanda
yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y’ukwezi kwa
Nyakanga mu mwaka wa 2024.
1. Rwanda Shima – Tonzi, Gabby Kamanzi & Theo
Bosebabireba
Abahanzi batatu b'amazina akomeye mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana, aribo Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba,
bahuriye mu ndirimbo bise "Rwanda Shima", igaruka ku ishimwe
riremereye bafite ku Mana kuko yahaye Abanyarwanda impano nziza ariyo Perezida
Paul Kagame.
Ni
indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 9, ikaba yageze hanze tariki 01 Nyakanga
2024. Aba bahanzi bayikoze mu rwego gushima Imana yahaye u Rwanda Umuyobozi
mwiza Perezida Paul Kagame ndetse no gusaba Abanyarwanda kuzatora umuyobozi
mwiza ubereye u Rwanda mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.
2. Indamutso – Nirere Shanel
Umuhanzikazi uri mu bakomeye, Nirere Shanel yongeye
gukora mu nganzo, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida
Paul Kagame, kubera ko ibikorwa amaze kubagezeho byivugira. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka
‘Atura’ muri iki gihe abarizwa muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe cyari gishize
abarizwa mu Bufaransa.
Yabwiye
InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo atekereza gukora indirimbo
igaruka ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 rubonye ubwigenge. Ni
indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu matora y’Umukuru
w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga ko iki gihangano
cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira ‘uwatugejeje kuri ibi byose’.
3. Nzira - Amalon
Nyuma y'amezi atatu ashyize hanze amajwi y'indirimbo yise 'Stick On You,' umuhanzi Amalon yongeye kwinjiza abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'ibihangano bye mu kwezi gushya, atangira Nyakanga abaha indirimbo y'urukundo yise 'Nzira.'
4. FPR ku Isonga – Theo Bosebabireba
Umuhanzi uzwi cyane nka Theo Bosebabireba wamenyekanye mu bihangano nka 'Bazaruhira ubusa,' 'Umunyamahirwe' n'izindi, kuri iyi nshuro yagarukanye indirimbo yise 'FPR ku Isonga,' ikubiyemo ubutumwa bwo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul mu matora azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.
5. Enyanya – Musinga Joe
Umuhanzi Musinga Joe nawe yatangiye ukwezi akora mu nganzo, ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya 'Enyanya' ikubiyemo ibigwi bya Perezida Kagame Paul wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
6. Amahitamo – Kibasumba Confiance ft Racine & Mr
Kagame
7. Ndashima – Freddy Don
Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,
Ndiho Freddy uzwi nka Freddy Don, uhimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat,
yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ndagushima"
ibumbatiye amashimwe y'ibyo Imana yamukoreye.
Indirimbo
"Ndagushima" ni yo ya mbere Freddy Don ashyize hanze kuva ageze muri
Canada - yagezeyo tariki 26 Kanama 2023, ahita anahategura igitaramo nyuma
y'amezi 3 gusa. Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw'ibyo "Imana
yankoreye n'amashimwe". Avuga ko amaze gukora indirimbo 7 ariko,
"Ndagushima" ni yo ya mbere ashize hanze.
8. Tuyobowe n’Intare – Ngabo Wa Mugabo
Niba uri gukurikiranira hafi ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka, uzi neza ko yigeze gukomoza ku mvugo y'uko abanyarwanda bayobowe n'Intare ndetse ko nabo bakwiye kuba intare. Iyi mvugo niyo yabaye imvano y'inganzo y'indirimbo Ngabo wa Mugabo yise 'Tuyobowe n'Intare.'
9. Nta cyamunanira – Ambassadors of Christ Choir
Imwe muri korali ziri ku rwego mpuzamahanga mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Ambassadors of Christ Choir, bashyize hanze indirimbo yabo bise 'Nta Cyamunanira' ishimangia ubudahangarwa n'ubushobozi bw'Uwiteka ku bantu be.
10. Mana yo mu
Ijuru – Shalom Choir
'Mana yo mu ijuru,' ni indirimbo nshya y'imwe muri korali zihagaze neza muri iki gihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
TANGA IGITECYEREZO