Sugira Florence abamwibuka cyane bamuzi muri filime z’uruhererekane yagiye ahuriramo n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton ndetse na ‘Makanika’ bari bahuriye mu cyiswe ‘Daymakers Edutainment’. Yakoreshaga izina rya ‘Fofo’ ryatumye aba ikimenyabose.
‘Daymakers’ ni nayo yamuritse impano
z’abarimo umunyarwenya Japhet Mazimpaka ndetse na 5K Etienne uherutse gutangira
urugendo rwo gukora filime ye yubakiye ku buzima bwo mu rugo, cyane cyane ku
mibereho y’abakozi n’abakoresha babo.
Mu bihe bitandukanye, Sugira Florence
yagiye agaragara muri filime nto ‘Short Videos’ yagiye ahuriramo na Clapton,
ariko izatumye izina rye rikomera ni filime yagiye akinamo ahuriyemo n’umusore
wamamaye nka ‘Makanika’.
Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda,
Sugira yavuze ko guhuza imbaraga na Makanika byaturutse ku nama bagiriwe na
Clapton, kandi ibihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye,
byarakunzwe cyane bituma biyemeza gukomeza kubishyiramo imbaraga.
Ati “Ni byo ubwo nahuzaga imbaraga na
Makanika ibihangano byacu byaramenyekanye cyane, ariko ntabwo ariwe muntu
twakoranye bwa mbere nk’uko nabikubwiye Clapton ni we twakoranye mbere gusa
twakoze ‘Video’ nkeya ubundi ahita atugira inama y’uko njye na Makanika
twakorana.”
“Twakoze filime nto iba iramenyekanye
cyane, abantu barayikunda n’uko turakomeza dukora n’izindi nyinshi gutyo gutyo
n’uko abantu bakomeza kutwereka urukundo.”
Sugira yavuze ko kwisanga muri
filime si ibintu byamutunguye kuko yatangiye kugaragaza impano akiri muto,
ndetse igihe kimwe akiri muto Se yigeze kumujyana muri kompanyi ya ‘Silver Film
Prodution’ nyuma y’uko hari filime yari yanditse.
Ariko kandi avuga ko inzozi ze zari
zagutse kuko yashakaga no kuba umunyamategeko. Ati “Byari ibintu nakuze
niyumvamo ariko kurundi ruhande inzozi zanjye zari kuzaba umunyamategeko ariko
na filime navuga ko ari impano nakuze mfite kuva mu bwana.”
Uyu mugore yasobanuye ko Cinema
yamufunguriye amarembo mu rugendo rwe rw’ubuzima, kandi ahamya neza ko aho
ageze byaturutse kuri filime yakoze. Asobanura gukina muri filime nk’ifungurwa
ry’imiryango ye no kubasha kugera aho atari kuzagera iyo atagaragara muri
Cinema.
Filime nyinshi yakinnyemo yamamaye ku izina rya ‘Fofo’ ndetse inyinshi zagiye zigaruka ku buzima bwa buri munsi n’ibindi binyuranye.
Ati “Navuga ko ari urugendo rwiza kuri njye, kandi nishimira uko
ndubayemo, mbese ntewe ishema nabyo.”
Yinjiye muri Cinema havugwamo ruswa y’igitsina- N’ubu
ntiwahakana ko yacitse
Sugira yavuze ko ajya gutangira
gukina filime yumvaga cyane ko harimo ruswa y’igitsina, ariko ashima Imana ko
atigeze ahura nayo,
Yavuze ko nta munsi n’umwe yigeze
asabwa n’umuntu kuryamana nawe kugirango ahabwa umwanya wo gukina.
Ati “Yego! Nk’uko ubivuze ninjiye
muri Sinema harimo ruswa y’igitsina narabyumvaga ariko njyewe nagize amahirwe
mu by’ukuri ntayo ntigeze mpura nayo.”
“Nta narimwe ntigeze nsabwa na
Producer’ cyangwa ‘Drector’ ngo turyamane habe numwe kabisa. Aba-Produces
na ba-Director twakorenye yaba abari mu bihugu mpuzamahanga n’abari mu Rwanda,
nta numwe wigeze anyubahuka.”
Julien Bmjizzo yateye intambwe
idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we Sugira Florence- Byabaye ku wa 10
Ukwakira 2022
Bamutegaga iminsi!
Sugira yavuze ko gukina filime ari
umurimo usanzwe nk’indi, kandi nawo ugira ibicantege iyo udafite umutima
ukomeye byatuma uhagarika urugendo wari watangiye.
Uyu mugore yavuze ko atangira gukina filime, yahuye n’ibicantege by’abantu bamubwira ko ubwo yinjiye muri Cinema ashobora kuzatwara inda mbere y’uko arushinga, ariko siko byagenze.
Yavuze ati “Igicentege cya mbere
nahuraga nacyo n’uko abantu bose bantegaga iminsi ngo ubwo ugiye muri filime
nawe uraje uhite ubyara udashatse (fille Mere) kubera ukuntu abakobwa bose bari
muri sinema icyo gihe abenshi bari aba-Filles mere uretse Usanae Bahavu Jannet
na Kirenga Saphine n’uko rero abantu bose bantegaga iminsi.”
Sugira yavuze ko hejuru y’ibi
bicantege, yagize umutima ukomeye muri we, yirinda amatwi y’abantu, ahubwo
ashyira imbere guharanira guhesha ishema umwuga wa Cinema, birimo kwirinda buri
kimwe cyose cyari gutuma Satani amukoza isoni.
Akomeza ati “Bakambwira ngo ngiye
kuba ikirara, ngo ngiye kwangirika ngo ndaje mbyare. Ariko nyine njyewe mu byo
naharaniye nagiraga ngo isura y’abakinnyi ba film mu Rwanda yubahwe, nirinze
gutana, nirinda guhinduka, ubundi nkomeza gukora no gusenga.”
KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATANU CYA FILIME 'FOFO' YAKINNYEMO
Uyu mugore yavuze ko abakiri bato bashaka kwinjira muri Cinema, bakwiye kubaho buba impano yabo, kandi bakumva ko ntacyo ‘bagomba umuntu ugiye kubaha akazi, kandi ni byiza kuvuga Oya igihe ari ngombwa’.
Ati “Impano yawe ifite agaciro kanini
n’iyo watanga ruswa y’igitsina, hari igihe uwo mwanya bashakaga ku gushyiramo
utazawujyamo kandi bamaze ku gukoresha ibyo bashakaga.”
Mbere na nyuma yo kurushinga ntiyagaragaye cyane muri Cinema,
habaye iki?
Sugira yabwiye InyaRwanda, ko
kutagaragara cyane muri Cinema bitaturutse mu kuba yarinjiye muri rukundo na
Director Bmjizzo, ahubwo yagize uburwayi bwatumye abagwa inshuro eshatu mu 2020.
Nyuma yo gukira yagarutse mu kazi
atangira kugaragara muri filime zirimo ‘Uwera’ ica kuri Zacu Tv. Nyuma, Se yitabye Imana, ibintu bisubira irudubi.
Ati “Nuko ibintu bimbana byinshi, birangora kubyakira, rero nari nkeneye igihe cyo kuruhuka. Nyuma y’aho nibwo nahise nkora ubukwe. Navuga ko imyaka micye itambutse ntiyari inyoroheye kuri njye, byari ibihe bigoye kubyakira, nari nkeneye umwanya wo kwitekerezaho.’
Ubukwe bw'aba bombi, bwabaye ku wa 16 Nyakanga 2023, bwatashywe n'abarimo The Ben
Uko yisanze mu rukundo na Director Bmjizzo
Sugira yavuze ko umugabo we babana
muri iki gihe mu gihugu cy’u Bubiligi, ntibigeze bahurira muri Cinema, ahubwo
yaramwegereye ashaka ko bakorana-Ni aho inkuru y’urukundo rw’abo yatangiriye.
Yavuze ko ibyari akazi byaje kuvamo
ubushuti bwagutse kugeza ubwo barushinze. Ati “Ntago umugabo wanjye twahuriye
muri Cinema, gusa twamenyanye byerekeye akazi, yaranyegereye ashaka ko dukorana. N’uko twamenyanye, nyuma tuza gukundana noneho reba aho tugeze,
twashinze urugo.”
Sugira yavuze ko umunsi w’ubukwe
bwabo wasize urwibutso rudasaza, kuko imiryango, inshuti, abavandimwe n’abandi
barabashyigikiye mu buryo bukomeye.
Yavuze ko yahaye isezerano umugabo we
ryo ‘kumukunda n’igihe bigoye kumukunda’. Ati “Nzamusengera kandi nzamuba hafi
uko Imana izanshoboza.”
Sugira avuga ko kuba bombi basanzwe ari abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bibaha kubana batandukanya ubuzima bw’urugo
n’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, kandi byose biherekejwe no kuganira mu
rwego rwo gusenyera umugozi umwe.
Ati “Kubana twembi tuzwi ntakibazo biduteye gusa bidusaba kubaho tumenya gutandukanya ibyo dushyira hanze nibyo tugumisha hagati muri twebwe. Ariko ubundi ibanga ni ugusenga, kuganira cyane kuri buri kumwe no kuba inshuti.”
Amaze iminsi atangiye ibiganiro bifasha sosiyete kwiyubaka
Bitewe n’uko muri iki gihe
atakigaragara muri Cinema nk’ibisanzwe, uyu mugore yatangiye ibiganiro anyuza ku
muyoboro we wa Youtube mu rwego rwo gusabana n’abantu bari basanzwe baziranyi
ndetse n’abandi bashya ashaka kunguka.
Ni ibiganiro byubakiye ku
nsanganyamatsiko zitandukanye, aho abasangiza cyane cyane ibyo atekereza
byagira uwo bifasha mu buzima bwa buri munsi, yaba mu rukundo, iterambere, imyidagaduro,
imitekerereze, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ati “Bimwe mu byo nzibandaho ni ukuganiriza
abantu kandi nkeka ko bizagira umusanzu bitanga muri sosiyete. Mbere na mbere
ni ukuganiriza abantu urukundo cyane ko turi mu minsi aho urukundo rwakonje
abantu basigaye bahemukirana.”
Ni ibiganiro anavuga ko azajya
anyuzamo inyigisho zishingiye ku mibanire ya buri munsi, ibyafasha abantu
kwiyungura ubumenyi, amasomo y’ubuzima, kwaguka mu mitekererezo no gusubizwa
imbaraga n’icyizere mu buzima bwa buri munsi.
Kandi avuga ko azajya yibanda cyane
ku bagore, urubyiruko ndetse n’abakristu muri rusange. Yavuze ko muri iki gihe
ari no gutegura filime n’ibindi biganiro abantu bakwiye kumwitegamo.
Julien warushinze na Sugira Florence ni Director w’umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y’indirimbo,
filime n’ibindi bigendanye na cinema.
Indirimbo ‘Why’ yakoreye The Ben na
Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira
ku kazi katoroshye yakoze.
Ni we watunganyije amashusho
y’indirimbo ‘Only You’ ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina
rye.
Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze
studio ye y’umuziki yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho amaze
gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The
Best n’abandi.
Julien yavukiye kandi akurira mu
Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu
2011 aho yavuye we n’umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.
Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku
kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya ‘Computer Science Management and
Accouting’.
Sugira amaze iminsi
afatanya n'umugore we Bmjizzo mu biganiro bigamije kwigisha no guhura Sosiyete
muri rusange
Sugira 'Fofo' yavuze ko yatangiye ibi
biganiro mu gihe ari no kwitegura kugaruka muri filime
Sugira yavuze ko yasezeranyije
umugabo kumukunda n'igihe 'byaba bigoye'
Ubwo yambikwaga impeta, Sugira yavuze
ko yishimira ko babashije kunesha ibigeragezo
Ubwo aba bombi bahuriraga ku kirwa
cya Zanzibar muri Tanzania bagatangiza umushinga w’urugo
'Fofo' yavuze ko yakomerewe no kwakira ibyo yanyuragamo bituma afata igihe cyo kwiyakira no kwitekereza, biri mu mpamvu zatumye atongera kugaragara muri filime
SUGIRA N'UMUGABO WE BAHERUTSE GUKORA IKIGANIRO CYAGARUTSE KU RUGENDO RW'URUKUNDO RW'ABO
SUGIRA N'UMUGABO WE BAHERUTSE GUHURIRA MU KIGANIRO KIMWE
SUGIRA FLORENCE AHERUTSE GUKORA IKIGANIRO KU BANGA RY'ABAKOBWA
">
BMJIZZO NIWE WAKOZE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO