Apostle Arome Osayi washinze ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Remnant Christian Network, yaraye akoze ivugabutumwa ridasanzwe mu giterane cy’imbaraga cyabereye i Kigali, kikaba cyasize hakijijwe ubugingo bw’abasaga 20, abandi bataha baririmba indirimbo z’amashimwe ku bw’ibitangaza bakorewe.
Remnant
Christian Network (RCN) ni Minisiteri y'Ivugabutumwa yashinzwe mu 2006, ikaba
iyoborwa na Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria. Ihuriramo abo mu madini
atandukanye bahuriye ku nshingano zo kugarura gahunda y’intumwa n’ubukristu
nk’uko byahozeho mu gihe cya mbere cy’intumwa za Yesu Kristo, mu rwego rwo
kurushaho kumenyekanisha ukuza k'Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi ya nyuma.
Nk’uko
byari byitezwe, mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga
2024, imbaga y’abakristo baturutse n’impande mu gihugu yari iteraniye i Kigali
mu ihema rya Serena Hotel, ije kumva ibyo Imana yashyize ku mutima w’Intumwa
yayo Apostle Arome Osayi uri mu bakozi b’Imana bakomeye muri Nigeria na Afrika muri rusange.
Iki
giterane, cyaranzwe n’imbaraga z’Umwuka Wera kuva gitangiye kugeza kirangiye
kuko abitabiriye bose bagize umwanya uhagije wo kuganira n’Imana haba mu masengesho, mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu ijambo ry’Imana bagejejweho na Apotle Arome Osayi.
Ntabwo
byari bisanzwe kuko iki giterane cyiswe "Rwanda Apostolic Visit" cyitabiriwe n’ibyamamare bifite amazina
aremereye muri Gospel Nyarwanda, harimo abashumba bakomeye bashumbye amatorero
anyuranye, abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gabby
Kamanzi, Rene & Tracy n’abandi.
Guhera saa Kumi n'imwe kugeza hafi saa Moya z'umugoroba hagiyeho
umuvugabutumwa, abitabiriye bagize umwanya wo gusenga bayobowe n’abakozi b’Imana
bari bateguwe, abaramyi barimo Chryso Ndasingwa bafasha abantu kujya mu Mwuka
babinyujije mu bihangano binyuranye biri mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza,
maze bamwe bavuga mu ndimi z’Umwuka Wera.
Ubwo
yahageraga, Intumwa y’Imana, Arome Osayi yahise ahabwa umwanya, avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ashimangira ko u Rwanda
ari rwiza ndetse ko ubu yaje mu igerageza, umwaka utaha akaba ari bwo hazakorwa igiterane
nyirizina.
Yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Luka mu gice cya 9 n'icya 10, Apostle Arome yasobanuye uko Yesu Kristo yatoranyije intumwa ntazicaze hamwe ahubwo akaziha ubushobozi n'imbaraga by'Umwuka Wera ubundi akazituma kubwiriza amahanga no gukiza abarwayi.
Ashingiye kuri iri jambo, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cya Gikristo, ariko atangaza ko ikibabaje ari uko amatorero menshi ashishikajwe no kugira umubare munini w'abakristo bicaye mu rusengero kurusha abo bohereza kubwiriza amahanga atazi ubutumwa bwiza kugira ngo harokoke ubugingo bwa benshi.
Yasengeye abifuza gutumwa ahari imbaraga z'umwijima, kugira ngo buzuzwe imbaraga zizabashoboza guhangana n'iyo myuka mibi. Yasabye abari aho guhangayikishwa no kwakira imbaraga z'umwuka zibashoboza kunesha umubi kuruta guhangayikishwa no kuzuza amafaranga menshi kuri konti zabo.
Nyuma yo kubwiriza iri jambo, yasengeye abantu mu byiciro bitandukanye, ahanurira benshi, yongerera imbaraga abatentebutse, maze akiza abarwayi yifashishije imbaraga z'Umwuka Wera yahawe, ndetse bamwe muri bo batanga ubuhamya bw'uko bakize neza.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Pastor Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network
Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyise ‘Rwanda Apostolic Visit’ kubera ko
bazakira umushyitsi ukomeye, Apostle Arome Osayi nk’Intumwa ya Kristo, uzaba
ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Akomoza
ku musaruro bari biteze muri iki gikorwa, yagize ati: “Apostle Arome Osayi azwiho
kugira inyigisho z’ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka.
Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y’ububyutse mu mitima ya benshi.”
Uruzinduko
rwa Apostle Arome mu Rwanda, rwari rwitezweho gushyigikira no gutera inkunga itorero
mu rwego rwo kurifasha gusohoza inshingano no kugera ku ntego yaryo neza, kandi ni ko byagenze kuko abashumba n'abandi bakozi b'Imana bahawe impanuro zishingiye ku cyo ijambo ry'Imana rivuga, bongererwa imbaraga.
Mu
buryo bw'Umwuka, iyi Ntumwa yasangije ubwenge n'imbaraga z'Umwuka Wera abayobozi
ndetse n'abandi bitabiriye iki giterane, ku buryo byitezwe ko bizabafasha gukura mu kwizera
no kurushaho gusobanukirwa iby'Imana.
Apostle
Arome Osayi ni Umuyobozi akaba ari nawe washinze ihuriro mpuzamahanga rya Reminant Christian Network rifite
icyicaro i Makurdi muri Leta ya Benue, muri Nigeria. Ni intumwa
y'Umwami Yesu Kristo, umwanditsi w'ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba
n'umugiraneza wakiriye agakiza afite imyaka irindwi y'amavuko.
Yanditse ibitabo byinshi bishingiye ku myemerere ya gikristo birimo 'Kingdom
Recalibration,' 'Decimating Demonic Devises,' n'ibindi. Afite umugore witwa
Dinah Osayi bamaranye imyaka irenga 15.
Apostle Arome Osayi, yaje mu Rwanda ku butumire bwa African Leadership University [ALU]. Yahageze ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 04 Nyakanga ndetse ni bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda. Yasanze u Rwanda ari rwiza, avuga ko iyo abimenya aba yaraje kera.
Apostle Arome Osayi ni umwe mu bari gukoreshwa n'Imana ibitangaza bikomeye. Urusengero rwe
ruba rwuzuye abayoboke kubera kuryoherwa n'amagambo y'Imana anyura mu kanwa ke.
Pastor Ndanyuzwe Yves uri mu bateguye iki igiterane cyabwirijemo Apostle Arome Osayi, yasobanuye ko batekereje gutumira Chryso Ndasingwa, kuko ‘ari ari umuhanzi mwiza w’indirimbo za gikristo.’ Chryso yaririmbye indirimbo ze zitandukanye, benshi barizihirwa cyane.
Muri iki giterane, Pastor Ndanyuzwe Yves hamwe n'umufasha we, basutsweho amavuta, batangaza ko Itorero RCN (Remnant Christian Network Rwanda) ritangijwe ku mugaragaro.
REBA UKO BYARI BIMEZE MU MAFOTO:
Apotle Arome Osayi ubwo yageraga i Kigali
Byari ibyishimo ubwo yahuraga na Pastor Yves Ndanyuzwe uri mu bateguye igiterane 'Rwanda Apostolic Visit'
Abantu bitabiriye ku bwinshi ku buryo ihema ryateganyijwe ryari ryuzuye
Abitabiriye iki giterane baje biteguye guhemburwa
Hatanzwe umwanya uhagije wo kwegerana n'Imana
Umuramyi Chryso Ndasingwa yafashije abari aho kuramya Imana mu mwanya muto yahawe
Hakozwe ibitangaza abari barwaye amaso, ababara mu nda, abarwaye za kanseri n'ibindi batashye bashima
Hari abahawe impano z'Umwuka Wera
Umuramyi Rene Patrick yongerewe imbaraga z'Umwuka Wera
Umuramyi akaba n'umunyamakuru Tracy Agasaro nawe yarambitsweho ibiganza na Apostle Arome Osayi
Aba ni bamwe mu bakozweho na Mwuka Wera
Umuramyi Gabby Kamanzi ari mu bitabiriye iki giterane cy'umunsi umwe
Abashumba batandukanye bitabiriye
Abaramyi Rene & Tracy batahanye izindi mbaraga
Mu ijambo yigishije, Apostle Arome yakebuye amatorero yibwira ko kuba afite umubare w'abantu benshi bicaye mu rusengero ari ko gukura
Yasabye amatorero kohereza abantu mu kurokora ubuzima bw'abandi kuruta kubicaza mu rusengero
Apostle Arome Osayi yahanuye, akora ibitangaza
Pastor Ndanyuzwe Yves n'umufasha we basutsweho amavuta
Pastor Yves Ndanyuzwe yahise aboneraho gutangaza ko itorero RCN ritangijwe ku mugaragaro
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane
REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIERANE CYAGENZE
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
VIDEO: Remnant Christian Network Rwanda
TANGA IGITECYEREZO