RFL
Kigali

Kwibohora30: Agaciro kari muri twe nta n’umwe wakatwambura - Perezida Kagame

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/07/2024 13:54
0


Mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ndetse n'Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda akomoza ku gaciro bafite, ashimangira ko ntawakabambura.



Ibi yabitangarije kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 mu birori bidasanzwe byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, byitabiriwe n'abantu ibihumbi, mu gihe abandi babikurikiye kuri Televiziyo n'uburyo bw'ikoranabuhanga.

Mu ijambo umukuru w'igihugu yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yagarutse ku gaciro k'abanyarwanda ndetse avuga ko nta muntu cyangwa ikintu na kimwe cyabasha kukabambura. Yagize ati: ''Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n’umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura. 

Intsinzi y’urugamba rwo Kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.”

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y'umutekano, avuga ko u Rwanda rurinzwe kandi ko ari ko bizahora. Ati: “Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose. Umwihariko w’u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ariyo yose n’indi myumvire n’ishusho umunyarwanda yari azwiho.”

Mu butumwa bwuje impanuro Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda yagize ati: “Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Byari ngombwa kubisubiramo, Kwibohora nyako, bitangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

Yavuze ko agaciro kari mu banyarwanda ntawakabambura

Madame Jeanette Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

Inyuguti ya '30' yanditswe n'akarasisi ka gisirikare yerekanaga imyaka ishize u Rwanda rwibohoye


Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi Umunsi mukuru wo #Kwibohora30


Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bitabiriye Umunsi mukuru wo #Kwibohora30 muri Stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND