Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka P-Fla ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024. Iki gitaramo cyateguwe sosiyete ‘Agakoni’ isanzwe ifasha abahanzi gutaramira muri uriya mujyi.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
Batman wateguye iki gitaramo yavuze ko gutumira P-Fla gutaramira muri kiriya
gihugu byaturutse mu kuba 'ari umuraperi ufite amateka mu Rwanda' no kuba muri
Dubai' abaraperi aribo bagezweho muri iki gihe.
Ati "Nifuje gutumira P--Fla
nk'uko nsanzwe nzamura n'abandi bakora injyana ya Hip Hop kubera ko ni bo
bakunzwe hano i Dubai. Ikindi cya kabiri P-Fla ni umuntu ufite amateka
y'umuziki mu Rwanda, ikindi n'uko nabisabwe n'abantu batuye hano i Dubai."
Yavuze ko iki gitaramo kizitabirwa
n'abanyarwanda bari mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
ndetse n'abandi.
Uyu mugabo yavuze ko gutegura iki
gitaramo biri no mu murongo wo guteza imbere injyana ya Hip Hop 'kubera ko
mbona itakiri ku muvuduko nk'uwo yahoze mu myaka itambutse'.
Uyu mugabo niwe wafashije abarimo
Bull Dogg, Bushali, Riderman gutaramira i Dubai. Ati "Abantu rero
baramukunda hano, kuko barabinsabye."
Yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azatumira
n'abandi, cyane cyane abubakiye ku muziki wa Hip Hop, yaba ari abagize uruhare
mu guteza imbere iyi njyana ndetse n'abandi baraperi bari kwigaragaza muri iki
gihe.
Batman avuga ko P-Fla azahurira ku
rubyiniro n'abandi bahanzi nyarwanda ariko babarizwa muri kiriya gihugu. Ati
"Barahari bazaza kumufasha."
Yavuze ko gutumira uyu muraperi muri iki gitaramo i Dubai byaturutse ku bushuti bafitanye 'kandi nanjye nakoze umuziki mu 2012 byatumye menyana n'abantu benshi, icyo gihe hari abahanzi bacye nka ba Bac-T n'abandi, ni benshi'.
Batman avuga ko mu 2012 yasohoye
indirimbo zinyuranye, nyuma y'umwaka umwe afata icyemezo cyo kureka umuziki
kubera ko 'nabonaga ko nta nyungu irimo'.
Ati "P-Fla ni inshuti yanjye.
Ubwo nazaga mu Rwanda mu mwaka ushize twarahuye turaganira, anyereka imishinga
ye ashoboye turemeranya, rero byabaye ngombwa ko tuganira, twumvikana ko agomba
kuzaza agataramira muri Dubai."
Batman avuga ko Fireman ariwe
wagombaga kujya kuririmba muri iki gitaramo ariko 'ntiyabashije kuboneka kubera
impamvu ze bwite ariko nawe tuzakomeza kuganira kugeza ubwo nawe azaza'.
Iki gitaramo kizabera muri Hotel muri
Club yita African Club/Matrix Club. P Fla ni umwe mu baraperi u Rwanda rufite bakomeye
muri muzika nyarwanda mujyana ya Hip Hop, uyu mugabo ubundi ubusanzwe yitwa
Murerwa Amani Hakizimana ariko akaba akoresha izina P Fla muruhando rwa muzika.
Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1983 avukira mu mujyi wa Kigali.
Indirimbo ye ya mbere yayikoze
agarutse mu Rwanda muri 2008 avuye muri Norvege aho yakoze indirimbo yitwa
"Ntuzankinishe" yakozwe na BZB wo muri TFP. Mu 2010, P Fla yakoze
igitaramo cyo kumurika album ye yise "Naguhaye imbaraga" muri St
Andre aho yakoreye agera muri million ya mafranga y'u Rwanda.
Umuraperi P-Fla agiye gutamira mu
Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere
Abanyarwanda n’abandi batuye i Dubai
nibo basabye gutumira P-Fla
Umuraperi Fireman niwe wari kuririmba muri iki gitaramo, ariko ntiyabonetse kubera impamvu bwite
Mu 2023, Bushali, Green-P, Wiz Kool
na Batman bataramiye i Dubai
Mu Ugushyingo 2023, Bull Dogg, Green P, White Monkey n'abandi bataramiye mu Mujyi wa Dubai
Mu 2023, umuraperi Riderman yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Dubai
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA MFASHA' YA P-FLA
TANGA IGITECYEREZO