Injyana y’umujinya cyangwa se Hip Hop iri mu zikunzwe n’abatari bacye ku isi, ifite abaraperi basa nk’abayiyoboye ndetse bayanditsemo amateka adasanzwe ku buryo bamwe bagiye bayihererwamo n’ibikombe abandi ikabahindura ibirangirire.
Nubwo
bivugwa ko ari ikintu abaraperi bose bahuriyeho kuba baririmba bihuta cyane,
hari abaciye agahigo ko guhagararira abandi mu kurapa ku muvuduko uri hejuru
cyane kuruta abandi ku buryo baririmba amagambo menshi cyane mu gihe gito kandi
akaba afite injyana.
Mu
baraperi barapira ku muvuko uri hejuru ku isi, hari abafatwa nk’ab’ibihe byose
InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi yifashishije urubuga watchmojo.com.
1. Twista
Kugeza
ubu, nta muraperi urasimbura Twista ukomoka muri Amerika ku mwanya we wa mbere
mu baraperi barapa vuba cyane ku isi. Uyu muraperi wavukiye i Chicago, yagize
uruhare runini mu kumenyekanisha injyana ya Chopper Rap. Kurapa yihuta cyane
byamugejeje mu gitabo cya Guinness Records mu 1992, kuva icyo gihe agirwa umuraperi
wihuta cyane ku isi. Yamamaye cyane ubwo yashoboraga kurapa agahuza imigemo 598
mu masegonda 55 gusa. Indirimbo ye ya mbere yise “Mr. Tung Twista” iri ku
muvuduko wagerwaho n’abaraperi mbarwa ku isi, kandi si yo yanamucishije aka
gahigo.
2. Eminem
Umuraperi
Eminem bakunze kwita ‘imana ya Rap’ ni umuraperi wa kabiri ku isi mu kurapa
vuba cyane. Indirimbo ye yise "Rap God" yanditse amateka muri Guinness
World Records 2015, nk’indirimbo ikubiyemo amagambo menshi yaririmbwe mu gihe
gito. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga budasanzwe, igizwe n’amagambo 1.560 yaririmbwe
mu minota itandatu n'amasegonda atatu gusa. Nubwo aririmba yihuta cyane, Eminem
arihariye cyane kuko ibyo aririmba biba byanditse cyane byose bijyanye.
3. Busta
Rhymes
Busta
ni umukinnyi wa filime w’icyamamare, ni Producer, akaba n’umuraperi uri mu
bakoresha umuvuduko mwinshi cyane mu ndirimbo zabo. Busta ukomoka i Brooklyn,
muri New York, ugereranije, ashobora kuririmba amagambo 143 ku munota. Umuvuko udasanzwe
afite, wumvikana cyane mu ndirimbo ye yise “Break Ya Neck,” ndetse n’indi ahuriyemo
na Chriss Brown bise “Look At Me Now.”
4. Tech
N9ne
Tech
wiyitiriye imbunda, arazwi cyane mu buryo arapa imirongo ye yihuta cyane. Uyu muraperi
yatangiye kuririmba akiri muto cyane, yitoza kurapa vuba vuba hakiri kare. Yaririmbanye
n’abaraperi benshi bakomeye, hanyuma aza gukora indirimbo ye yise “Worldwide
Choppers.”
5. Bone
Thugs-N-Harmony
Iri
ni itsinda rikomeye mu njyana ya Hip Hop ryaturutse i Cleveland, muri Leta ya
Ohio, ritangira abarigize bose ari ingimbi. Uko imyaka yagiye ishira indi
igataha, aba basore batanu bagiye bamenyekana cyane ku bwo kurapa bihuta cyane.
Indirimbo zabo zumvikanamo umuvuduko wo hejuru zirimo “Thuggish Ruggish Bone”,
“East 1999”, na “1st of Tha Month”.
6. Daveed
Diggs
Daveed
Diggs wavukiye muri Leta ya Calfornia, ni umukinnyi wa filime akaba umuririmbyi
n’umuraperi w’umwuga. Yaciye agahigo ubwo yarapaga amagambo 19 mu masegonda
atatu gusa, mu ndirimbo yise ‘Guns and Ships.’
7. R.A.
the Rugged Man
R.A.
the Rugged Man wavukiye i New York, yatangiye kurapa ku myaka 12 y’amavuko. Icyo
gihe, yatangiye kwitoza kurapira ku muvuduko wo hejuru. Indirimbo yandikiyeho
amateka cyane ni iyitwa “Holla-Loo-Yuh” yahuriyemo na bagenzi be Tech N9ne
na Krizz Kaliko.
8. Watsky
Watsky
arihariye cyane kuko ni umusizi akaba umwanditsi, n’umuraperi ukomoka i San
Francisco muri California. Indirimbo ze zumvikanamo umuvuko uri hejuru cyane harimo
“Pale Kid Raps Fast” n’izindi zagiye zirebwa n’amamiliyoni kuri YouTube.
9. Twisted
Insane
Twisted
Insane ukomoka i San Diego muri California, ari mu baraperi barapa vuba cyane
ku isi. Indirimbo ye yitwa ‘Visions’ ni imwe mu zumvikanisha impamvu nyayo
yamuhesheje guca aka gahigo.
10. Yelawolf
Yelawolf
ni umuhanzi akaba n’umuraperi w’umunyamerika w’umuhanga wigeze no gusinyishwa n’inzu
ya Eminem ifasha abahanzi mu 2011. Umuvuduko we ahanini wumvikana mu ndirimbo
yahuriyemo na Tech N9ne bise ‘Worldwide Choppers,’ aho uyu muraperi aririmba
hafi imigemo 6.87 ku isegonda.
TANGA IGITECYEREZO