RFL
Kigali

Bitiranya ubuzima bw'urubyiniro n'urugo! Kuki imiryango ya bamwe mu byamamare Nyarwanda itaramba?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2024 8:14
0


Nibyo ibyo utekereza nibyo sibo bonyine ingo zitahiriye, si bose! Ariko aho batandukaniye n'abandi ni uko ubuzima bw'abo buri ku karubanda, iyo bitsamuye bisanga mu ngingo z'ingenzi z'ibinyamakuru, kandi ntaho babicikira, kuko no ku mbuga nkoranyambaga hari abasigaye bafiteho ijambo nabo babitsaho ubutitsa.



Hamwe na Internet buri wese afite ijambo! Yaba avuga ukuri cyangwa abeshya. Nta gihe cyigeze kibaho nk'aho Isi ihanganye n'ibizwi nka 'Fake News', ariko kandi ni igihe cy'aho buri wese uzi gukoresha neza internet yigaragaza, kandi ibihumbi by'abantu bigakurikira.

Muri iki gihe, umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa undi wese uzwi yisunze imbuga nkoranyambaga ze arabasha kugeza kure amakuru ye, anafite ubushobozi bwo kuvuguruza ibyavuzweho. Ariko kandi itangazamakuru rifite ubushobozi bwo gutanga umwanya kuri abo bose bavugwa mu nkuru.

Umuraperi Bull Dogg yigeze kuririmba avuga ko 'nta mutuzo nta mutekano muri Showbizz'-Ugerageje gusobanura ibyo yaririmbaga, yumvikanishaga ko buri wese wisanze mu itangazamakuru azavugwa mu byiza n'ibi.

Mu Ugushyingo 2013, Tom Close yarushinze na Ange Tricia mu birori byari bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be, ariko bafite undi umwe barera.

Urugo rw’abo rufatwa nk’urugero rwiza kandi rwihariye mu ngo z’ibyamamare cyangwa se abantu bazwi. Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 10 ishize arushinze n’umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo byose bitangwa n’Imana.

Ati “Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize amahirwe wenda ukaba ufite ibintu bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha uwo kigomba. Icyubahiro n’icy’Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana yaramfashije nta bwenge bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu twuzuzanya, ni Imana ibitanga ibyo ng’ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko ubutunzi ubuhabwa n’ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n’Imana.”

Ni byiza kubona umusore atera intambwe akarushinga, biba inkuru nyamakuru ku cyamamare cyane ko abantu benshi uba usanga bamuhanze ijisho bibaza uwo azahitamo. Ni nako bigenda ku mukobwa uba ufite ibikorwa akora bituma yisunga mu itangazamakuru umunsi ku munsi.

Ariko kandi biratungurana kumva ko urugo rwe rwageze ku iherezo. Nibo bavugwa mu itangazamakuru kubera ko ari abantu bazwi, ariko hari n'abandi batandukana kandi mu buryo bwemewe ariko ntibavugwa mu itangazamakuru.

Reka twifashishije imibare

Mu Ukwakira 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69. Ni mu gihe mu 2018 zikubye inshuro 19 zigera kuri 1311.

Icyo gihe Akarere ka Kicukiro kaje imbere y’utundi mu kugira imiryango yahawe gatanya kuko 210 yemerewe gutandukana, bakurikiwe na Gasabo yagize imiryango 190 yatanye ndetse na Nyarugenge yagize imiryango 157 yemerewe gutandukana.

Imibare y’ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

Ni mu gihe Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Prof. Sam Rugege wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yigeze kuvuga ko abasaba gatanya nta yindi nzira ishoboka yo kuyihagarika, uretse kubemerera.

Ati “Aho abantu bananiranywe, nta kuntu wabigenza bagomba gutandukana ariko hakabayeho uburyo bwo gukurikirana umuryango igihe hagaragayemo ibibazo kugira ngo bitagera aho bagomba gutandukana cyangwa kwicana.”

Ingingo ya 194 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango iteganya ko ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu.

Ingingo ya 195 yo ivuga ko ishyingirwa riteshejwe agaciro ku buryo budasubirwaho rifatwa nk’aho ritigeze ribaho uhereye ku munsi isezerano ryo gushyingirwa ryakoreweho.

Icyakora, ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira burikomokaho kabone n’iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya. Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane.

Iryo teshagaciro ntirikuraho kandi uburenganzira n’imirimo nshinganwa y’ababyeyi ku bana.


Amakimbirane yo mu ngo ageze ku iherezo ry'urugo? Cyangwa amadini yaradohotse

Padiri Jean Pierre Rushigajiki ukorera mu biro bya Cardinal Antoine Kambanda, aherutse kubwira Flash Fm, ko amadini akwiye kugira umurongo umwe mu bijyanye no gutanga inyigisho ku bitegura kurushinga, ngo kuko hari aho usanga barabizi ubucuruzi kurusha kubaka.

Ati “Haraho ujya kubona umuntu aje muri Kiliziya gushyingirwa, bakamubwira bati ariko hari ibyo utarategura! Agahita asimbukira ku mu pasiteri runaka ntanamutegure akamubwira ati wowe icyo usabwa ni iki. Wenda ni fagitire igera ku 300.000 Frw hanyuma ndagushyingira ku wa Gatandatu.”

“Nabagira inama yo kudahubuka kandi nabo bagatangira kwinjira muri gahunda yo gutegura abageni, guhera mu bwana bwabo, mu kubyiruka kwabo, no kugeza cyagihe bavuga bati noneho twakundanye, noneho na gahunda yo gukomeza guherekeza ingo ku buryo bwa roho n’inama z’ubuzima zigakomereza aho. Icyo cyaba ari ikintu gikomeye cyane.”

Alphonse Kubwimana usanzwe yigisha abagiye ku rushinga, yavuze ko kimwe mu bitera gatanya muri iki gihe harimo no kuba abarushinga batamarana igihe kinini, kuko hari igihe usanga umwe afite akazi muri Kigali, undi agafite mu Ntara.

Ati “Umuntu niba ashinze urugo afite akazi, kuki bamujyana i Cyangungu umugore agasigara i Kigali? Uwo mugore azasigarana nande? Yego ni ubuzima dushaka ariko urugo ntirwubakiye ku mafaranga. Ntabwo rwubakiye ku bikoresho byinshi mufite, rwubakiye ku rukundo. Uzakunda se umuntu utabona? Ahubwo ibishuko biziyongera, nibyiyongera rero niho usanga abantu batandukanye, kuko akenshi mu batandukana buriya n’ubusambanyi buzamo.”

Bamwe bagaragaza ko gatanya ziterwa n’uko hari ingo zishingwa hatabayeho ubushishozi ku musore n’inkumi.

Mpirwa Jean wo mu Mujyi wa Kigali aherutse kubwira Radio Rwanda, ati “Hari abantu bakunda inkundo zihuta, nturebe ngo uyu muntu akwiye kuba inshuti gusa cyangwa akwiye kuba umugeni tuzubakana? Ukamenya intege nke ze, imbaraga ze, kandi mbere yo kujya kugirwa inama mu rusengero no ku Murenge ukabanza kugisha inama no mu bavandimwe.''

Prof. Bayisenge Jeannette wabaye Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, yigeze kuvuga ko abagabo n’abagore bakwiye kubana mu buryo buteguwe, butihutiweho kuko ari byo bishobora gutuma barambana.

Ati "Mwese mu mfashe tugendere ku byadufasha kubaka umuryango utekanye, ufite umutuzo n'umudendezo binyuze mu kuganira, gufashanya, kutirebaho abantu bakabana akaramata, igitabo cy'ubutane kikagira abantu bake cyane, icyo gushyingirwa kikaba ari cyo kizamura imibare.''

No ku byamamare rurashya rutanzitse- kuki ingo zabo zitaramba?

Bamwe mu byamamare bagiye batandukana, bumvikana kenshi mu itangazamakuru bavuga ko hari ibyo batahuje byatumye biyemeza gutandukana. Aba ni abemera kubivuga ku mugaragaro, kuko hari n’abandi batandukanya, bakabigira ibanga rikomeye.

Hari abahanzi bamaze igihe batangiye urugendo rwo gusaba gatanya, bategereje ko inkiko zizashyira umucyo ku mubano wabo. Hari n’abandi basabye abagore babo gutandukana, ubu basigaye bahujwe gusa no kwita ku bana babyaranye.

Social Mula aherutse guhamya ko yatandukanye n’umugore we. Ati “Ibyanjye n’umufasha wanjye twarabihagaritse ku bwumvikane, turahuje ku bw’abana ariko nta rukundo twaratandukanye.”

Usubije amaso inyuma ubona umubare munini w’abahanzi bahanye gatanya n’abo bari barashakanye, abandi batandukanye mu buryo bw’ibanga! Ariko hari abandi bacyubatse.

Safi Madiba uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yigeze kubwira InyaRwanda ko yatandukanye n’umugore we kubera ko hari ibyo batumvikanye. Ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Inzobere mu mibanire y'abantu, Hategekimana Sugira Hubert asobanura ko mbere y'uko umuntu aba icyamamare aba ari umuntu usanzwe nk'abandi, ushobora kunyura mu isoko ntihagire umumenya, ariko uko izina rye rigenda rivugwa cyangwa rimenyekana bituma ibyo akoze byose bituma buri wese abimenya.

Hubert avuga ko ubuzima bw'ibyamamare bugabanyijemo ibice bibiri; hari amazina aba afite akoresha mu byangombwa bye, ndetse hakaba n'izina akoresha mu kazi ke ka buri munsi.

Mu buzima busanzwe aba akoresha izina risanzwe mu indangamuntu, ariko iyo ageze ku rubyiniro akoresha rya zina rubanda bose bazi.

Ati "Impamvu rero bamwe mu bantu bazwi cyangwa abahanzi bajya bananirwa n'imiryango n'ukwibagirwa ko ugiye kubaka atari wawundi wo ku rubyiniro."

Akomeza ati "Kuba ufite izina wubatse ufite indi shusho ugaragaramo kubera akazi wajya kubaka ntiwibibuke ko uwo nguwo atari we ugiye kubaka n'ubwo ako kazi ugakora [...] Ni ukwibuka ko ba bantu bagukunda, muhura bakagasuhuza, uba ugomba kwibuka ko abo bantu uwo bakunda si wowe wanyawe, kuko wowe wanyawe ntibakuzi, bakunda uwo ku rubyiniro, bakunda indirimbo zawe, bakunda filime zawe, bakunda ibihangano byawe, baba bakunda ibyo ukora."

Yavuze ko umusore w'icyamamare cyangwa umukobwa ugiye kurushinga akwiye kumenya gutandukana ubuzima bw'urubyiniro (Stage) ndetse n'ubuzima bw'urugo aba agiye kunyuramo.

Ati "Nibyo byishimira ariko umenye ngo abantu ntibagukunda, ahubwo bakunda ibyo ukina cyangwa ubereka. Umuntu muzabana, muzubakana ugomba gukora ibishoboka byose ukaba wowe, ko uwo azi akunda ari wawundi nyawe uri mu byangombwa."

Hategekimana avuga ko bamwe mu byamamare ntibarabasha kwiyumvisha ko hari igihe kigera icyubahiro cyose ukagishyira hasi kugirango wubake umuryango.

Ati "Icyamamare nicyo kigomba gutera intambwe ya mbere yo kumenya ko uwo muntu uje mu buzima bwe. Kuko gukundana cyangwa kubaka urugo ni ibintu by'abantu babiri, ni icyemezo cy'abantu babiri."

Yavuze ko hari abantu bajya bamwegera bashaka gukorana nawe, ariko yafata igihe cyo gusuzuma no kwitegereza agasanga uwo muntu arashaka Hubert Sugira abona kuri Youtube, aho gushaka Hubert Sugira wo mu buzima busanzwe.

Uyu mugabo yabwiye Isango Star ko benshi mu byamamare bahura n'ikibazo cya 'Depression' ahanini bitewe n'imibanire yo mu ngo binatuma 'mu ruganda nk'uru habamo ibiyobyabwenge'.

Ati "Bakunda kugira ibyo bibazo kubera ko akenshi batamenya gutandukanya uwo muntu wo ku rubyiniro abantu bose babona bakavuza induru, Michael Jackson yajyaga aririmba abantu bose bakagwa igihumure, ibyo ngibyo iyo utashye mu rugo uba wowe wa nyawe, iyo utamenye kubaka uwo muntu, wowe ubwawe bikubera ikibazo."

Hategekimana avuga ko buri kimwe cyose umuntu akora kigira igihe kikarangira, ari nayo mpamvu umuntu aba agomba kwibyiza ukuri. Ati "Ni wowe uba kumenya niba umuntu ugiye kuzana mu rugo azi ubuzima ugiye kubamo."

Yavuze ko gutandukana bitari ku byamamare gusa kuko biba n'ahandi. Hubert atanga urugero akavuga ko aba-Diaspora bakunze kuza mu Rwanda mu biruhuko hari igihe bisanga mu rukundo n'umuntu uri i Kigali, bitewe n'ubuzima amugaragariza agacyeka ko ari nako abayeho iyo mu mahanga.

Ati "Niyo mpamvu iyo utamubwije ukuri akagenda aziko agiye kubana na wa Diaspora wazaga hari udufaranga yashyize ku ruhande two gusohoka, nshuti yanjye nta muntu usohoka buri munsi, umu-Diaspora araza agakodesha imodoka hano, nyamara aho aba ashobora kuba atega 'Bus'. Nyamara ubwo buzima si bwo ahoramo, ubuzima bwawe bwa buri munsi ugomba kumenya ko mugenzi wawe abuzi, kuko iyo ahageze ntabibone biramutungura cyane."


Impuguke mu mibanire, Hubert Sugira avuga ko ibyamamare bitandukana kubera ko bananiwe gutandukanya ubuzima bw'urugo n'urubyiniro abantu benshi bamuziho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND