Ukwezi kwa Kamena kwamaze gushyirwaho akadomo, kwaranzwe n’umuziki uri hejuru, abahanzi nyarwanda biganjemo n’abari baraburiwe irengero baragaruka, bakora mu nganzo ahanini bibanda cyane ku bihe by’amatora u Rwanda rurimo.
Mu gihe hishimirwa ibyagezweho muri uyu mwaka
ugeze mu cya kabiri ndetse no mu myaka 30 ishize igihugu cyongeye kwiyubaka
muri rusange, abahanzi nyarwanda bakomeje gufasha abanyarwanda kurushaho
kwishimira iryo terambere, ari nako batekereza kuri ejo hazaza h’igihugu cyabo.
Kugeza ubu nta yindi
nkuru iri kuvugwa mu Rwanda usibye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida mu
matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba ku ya 14-15 Nyakanga uyu mwaka.
Ni muri urwo rwego rero, n’abahanzi bagiye bakora indirimbo ahanini zijyanye
n’ayo matora, ku buryo ari nazo zakunzwe ndetse zigacurangwa cyane muri Kamena.
Nubwo bimeze bityo ariko,
hari n’indirimbo zisanzwe ndetse n’izo kuramya no guhimbaza Imana zafashije
abakristo kwegerana n’Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye zagiye ahagaragara
muri uku kwezi gushize.
Mu ndirimbo zitabarika
zagiye hanze muri Kamena, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zafashije abakunzi
b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange kuryoherwa n’uku kwezi zikabarinda
irungu.
1. Ogera
– Bwiza ft Bruce Melodie
Iyi ndirimbo aba bahanzi
bombi bahuriyemo bise ‘Ogera’ ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa
FPR-Inkotanyi wemerewe kwiyamamariza
kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri
Nyakanga uyu mwaka.
Ikorwa ry’iyi ndirimbo
‘Ogera’ ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka
kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u
Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
2. Milele
– Element Eleeeh
Mugisha Robinson wamamaye
nka Producer Element yahaye abanyarwanda indirimbo y’urukundo
iryoheye amatwi mu kwezi gushize. Mu minsi itatu gusa iyari imaze igiye ahagaragara, ‘Milele’ yari imaze
kurebwa n’abarenga ibihumbi 500.
Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho
mu gihugu cya Kenya, ndetse ikagaragaramo umwihariko w'imbyino z'aba-Masai, iri
mu njyana ya ‘Afro Gako,’ ikaba yaratanzweho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo
ikorwe nk'uko yabishakaga.
3. Tumutore
Niwe – Kivumbi King ft Ariel Wayz, Chriss Eazy, King James
Umuhanzikazi Ariel Wayz
wishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, aherutse guhurira mu ndirimbo
na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss Eazy bakorana indirimbo
bise 'Tumutore niwe'.
Iyi ndirimbo y'iminota 3
n'amasegonda 23' yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King, baririmba
bagira ati "Ni byo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye, tubisubiremo,
umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema n'uwo ari we, nta wundi tubicyeha ni
Paul Kagame."
4. Nywe
PK24 – Nel Ngabo
Umuhanzi wo muri Kina
Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri
we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30
ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.
Nel Ngabo yabwiye
InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu
matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa
Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.
5. Byari
Byabananiye – Alyn Sano ft Deejay Pius & Bushali
Umuhanzikazi Alyn Sano
yasohoye nawe amashusho y'indirimbo yise 'Byari byabananiye' yakoranye na
Bushali na Dj Pius- Basanzwe bafitanye indirimbo bise 'Turawusoza' yakunzwe mu
buryo bukomeye.
Amashusho y'iyi ndirimbo
yafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali nko muri Kigali Universe
n'ahandi. Aba bahanzi bagaruka ku bikorwa birimo nk'imihanda yubatswe,
amashuri, ibikorwaremezo n'ibindi Abayarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize.
Baririmba bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame. Aba bahanzi
banagaruka kuri gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge, guha ijambo umugore n'ibindi.
6. Injyana
– Ariel Wayz ft Juno Kizigenza
Kwizera Bosco [Juno
Kizigenza] na Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] bari mu bahanzi bamaze imyaka itari
micye batigisa imihanda ya Kigali n'imyidagaduro muri rusange binyuze mu
buhanga bagaragaza mu byo bakora, ariko na none izina ry’umwe iyo rivuzwe
ryumvikanamo iry’undi biturutse ku nkuru z’urukundo rwabo.
Nyuma y’igihe ibyabo
bicecetse, aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo bise ‘Injyana’ yakozwe
nk’ishimwe kuri Perezida Kagame nk'uko Ariel Wayz yabivuze ati: “Twayikoreye
umugabo wakuye igihugu cyacu mu ivu.”
7. Afande
– Danny Vumbi
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya yahimbiye Perezida Kagame agaragaza ko ari umuhigo yahiguye mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa yakoreye Abanyarwanda n’impamvu zo kumutora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Danny Vumbi agaragaza ko yari kuyikora mu 2017 ariko ntibimukundire.
Iyi ndirimbo yagiye hanze
ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu gihe Umukuru w’Igihugu yari ari kwitegura
gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye ku kibuga cya Busogo mu Karere
ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Mu
buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Loader naho amashusho akorwa na Fayzo.
8. Sekoma
– Chriss Eazy
Christian Rukundo
Nsengimana [Chriss Eazy] nawe muri Kamena yashyize hanze indirimbo yari
amaze iminsi ateguza, ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.
Uyu muhanzi ubihuza no
gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu
birebana n’amashusho y’indirimbo, Kayumba Darina. Mu kiganiro na InyaRwanda,
Chriss Eazy yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye
ari we uhura n’inkuru ikindi n’izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.
9. Amanota
– Dany Nanone
Ku mugoroba wo ku wa Kane
tariki 13 Kamena 2024, nibwo umuraperi Ntakirutimana Danny wamenye nka Danny
Nanone yashyize hanze iyi ndirimbo yari amaze igihe ararikiye abantu.
Ayiteguza, yavuze ko ari indirimbo izaba ikirango cy’impeshyi ya 2024, ashingiye
ku gihe yamaze ayikoraho.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ko uretse Niyo Bosco na Fox Makare yagaragaje
mu bafamufashije ariko na Producer Kiiiz wayikoze yamubahaye hafi cyane mu
bijyanye no kunononsora amagambo meza yari akeneye.
10. Besto – Okkama
ft Kenny Sol
Muri Kamena, nibwo Ossama
Masut Khalid [Okkama] yasohoye indirimbo yakoranye na Kenny Sol yanatunganijwe
na Element nk’impano y’umukobwa we wizihiza isabukuru y’amavuko.
Mu kwizihiza isabukuru
y’amavuko y’uyu mwana, yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Besto’ ikaba ibaye
iya Kabiri akoranye na Kenny Sol baherukaga gukorana ‘Lotto’ yakiriwe neza.
11. Gasununu –
Hollix
Umuraperi Hollix yamaze
gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Gasununu' ikubiyemo amagambo asubiza
umuraperi Zeo Trap wari uherutse gusohora 'Freestyle' yise 'Sinabyaye' yari
ikubiyemo amagambo yiganjemo ibitutsi yamaze no gusibwa ku rubuga rwa YouTube.
12. Yeriko –
Israel Mbonyi
Umuhanzi ufatwa nka
nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku ivugabutumwa ry’Imana,
yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yo gushima Imana iri mu rurimi
rw’Igisawahili n'Ikinyarwanda yise ‘Yeriko.’
Hari aho agira ati: “Muze
murebe Yeriko, inkike ziraguye ngizo ziraguye, mutere hejuru, muririmbe ngizo
ziraguye, twinjiranye amashimwe mu masezerano.”
13. Hembura
Mwami – Prosper Nkomezi ft Gentil Misigaro
Umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro utuye muri Canada, yongeye gukorana indirimbo na Prosper Nkomezi nyuma y'imyaka itatu baririmbanye iyo bise "Ndaje" yakunzwe cyane.
Igitekerezo cy'indirimbo
ya kabiri bakoranye, "Nyemerera", cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni
indirimbo irimo ubutumwa bw'isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye
kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati "Nyituye umuntu wese uri
kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura
ibyumagaye".
14. Abagenzi –
Ben & Chance
Abaramyi Mpuzamahanga Ben
na Chance nabo bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise 'Abagenzi,' ikaba
ari indirimbo ishimangira ko uwizera igitambo Imana yatanze (Yesu Kristo)
azabona ijuru nubwo yaba ari umwana muto.
15. Ni wowe
Rutare rwanjye – Josh Ishimwe
Umuhanzi mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana Joshua Ishimwe uzwi nka Josh Ishimwe, nawe yashyize
hanze amashusho y’indirimbo yasubiyemo mu njyana ya gakondo “Niwowe Rutare
Rwanjye.”
Iyi ndirimbo yayishyize
hanze tariki 12 Kamena 2024, nyuma y’imyaka igera muri ine umwimerere wayo
ushyizwe hanze n’abahanzi bo mu idini rya Gatolika mu Rwanda, ni ukuvuga Emmy
Pro afatanyije n’abandi basitari bo muri Gatolika.
Mu zindi ndirimbo zasusurukije abanyarwanda muri Kamena harimo 'Ndandambara' yasubiwemo n'abarimo Ikoospeed, Alyn Sano, Mani Martin, Ish Kevin, Ariel Wayz, na Muyango, 'Azabatsinda Kagame' y'Indashyikirwa z'Umurenge wa Nyamiyaga - Kamonyi, 'Intsinzi' yasubiwemo na Yvan Muziki, Mariya Yohana, The Ben na Marina, Patina [Partner] yahuje Karigombe na Mico The Best n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO