FPR
RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yiyemeje kwegereza ubuyobozi abatugare ba Ngororero natorerwa kuyobora Igihugu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/06/2024 19:49
0


Ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Ngororero umurenge wa Kabaya, Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza, yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu azegereza ubuyobozi abaturage bo muri Kamonyi ku buryo serivisi zose zizatangirwa ku nzego z'ibanze kugera ku Murenge.



Ni ku munsi wa munani akaba ari Akarere ka mbere ko mu ntara y’Iburengerazuba ishyaka Green Party ryiyamamarijemo kuva ryatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Akarere ka Ngororero, umurenge wa Kabaya, niho Green Party yahisemo gushyira site kugira ngo bageze imigabo n’imigambi y’ishyaka mu matora ateganyijwe mu wa 15 Nyakanga 2024.

Nk’uko buri muntu aba arajwe ishinga no kumenya uhatanira kuyobora igihugu, abaturage bo mu murenge wa Kabaya bizinduye ku bwinshi baza kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick yahaye ikaze abiyamamaza ndetse ashishikariza abaturage b’aka karere gutega amatwi kugira ngo bizabafashe gutora neza no guhitamo umuyobozi babona uzabagirira akamaro bagendeye ku bitekerezo.

Yagize ati “Ni ahanyu kugira ngo mwumve umukandida watanzwe n’ishyaka Green Party nk’uko mutega amatwi andi mashyaka kugira ngo ku wa 15 Nyakanga muzabashe gutora neza. Mwumve neza imigabo n’imigambi y’abakandida bazaza. Ni ugutora ibitekerezo bizaba byabanyuze.”

Nyuma yo guhabwa ikaze, Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude yahise atangira kuganiriza abaturage b’Akarere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya ndetse anabereka bamwe mu bakandida 50 b’ishyaka Green Party bahatanye mu matora y'Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Senateri Alex Mugisha udakunze kuboneka cyane kubera inshingano afite muri Sena y’u Rwanda, yari yaherekeje ishyaka Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero. Senateri Alex Mugisha asanzwe ari umurwanashyaka wa Green Party.

Mu gihe Senateri yarimo aganiriza abaturage, nibwo Dr Frank Habineza yageze kuri Site ya Kabaya hanyuma akomeza asaba abaturage kuzahitamo gutora ku nyoni ya Kagoma ikirango cy’ishyaka Green Party ndetse no kuzatora ku ifoto ya Dr Frank Habineza.

Nyuma yo kugera kuri iyi site no gucinya akadiho hamwe n’Abarwanashyaka ba Green Party, Dr Frank Habineza yaganirije abaturage b’Akarere ka Ngororero abanza kubabwira muri macye uko manda ishize byagenze n’ubumenyi yungukiye mu nteko nshingamategeko amazemo imyaka 6.

Mu byo Dr Frank yavuze, harimo y’uko naramuka atowe azegereza serivisi abaturage ku buryo nta muntu uzongera gusiragizwa ngo arimo ashaka serivisi ngo bimusabe kujya ahantu kure.

Ibi yahise abihuza n’akazi ko nta muntu uzongera kwamabara inkweto yahengamiye mu nzira kubera kwiruka Igihugu cyose ashaka akazi kandi nako katabonekera igihe.

Yagize ati “turashaka ko leta iba hafi yawe. Ikifuzo cyose ushaka ukibonere hafi aho bitagombye ko ujya za Kigali cyangwa ahandi hose. Niba ushaka akazi ukakabonera ku murenge ukagenda ugiye gukora ikizami cy’akazi. Ibyo si ibyo narose ahubwo nabikoreye ubushakashatsi kandi no mu bindi bihugu by’amahanga birakorwa.”

Dr Frank Habineza yakiriwe n'Abaturage benshi mu karere ka Ngororero


Senateri Alex Mugisha yitabiriye ibikorwa by'ishyaka Green Party uyu munsi mu karere ka Ngororero

Dr Frank Habineza yaje arimo agenda aramutsa abaturage bo mu murenge wa Kabaya

Abaturage bitabiriye ari benshi


Uhereye ibumoso ni Vice-Mayor wa Ngororero, hagati ni Dr Frank Habineza hanyuma iburyo akaba ari Umudamu wa Dr Frank Habineza

          





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND