Abahanzi Uncle Austin, Platini, Dj Pius ndetse n'umuraperi Karigombe bafashije ibihumbi by'abantu bari bakoraniye i Sake mu Karere ka Ngoma gususuruka ubwo bari bateze amatwi imigabo n'imigambi y'Abakandida-Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi biyamamariza kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena
2024, i Sake muri Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda ahasanzwe habera ibikorwa
bihuza ibihumbi by'abantu.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida-Depite byakomereje mu turere dutandukanye, hari abadepite b'umuryango FPR Inkotanyi biyamamarije no mu Karere ka Gakenke no muri Gasabo.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2024, hari abayimamarije mu
Karere ka Musanze n'abandi biyamamarije i Gicumbi.
Mu kwiyamamaza i Ngoma, hifashishijwe abahanzi barimo Platini, Uncle Austin, Dj Pius ndetse na Karigombe.
Platini yaririmbye indirimbo zirimo nka 'Icupa' aherutse
gushyira hanze, 'Shumuleta', 'Ijana ku ijana, 'Romeo na Juliet' yakoranye na
mugenzi we TMC binyuze mu itsinda rya Dream Boys, n'izindi zinyuranye.
I Ngoma yahaherukaga mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars ubwo babaga bahataniye ibikombe n'ibindi.
Uyu muhanzi kandi yahuriye ku rubyiniro na mugenzi we Luwano
Tosh wamamaye nka Uncle Austin mu muziki wagize uruhare rukomeye mu
kuzamura abandi bahanzi, akaba ari n'umunyamakuru wa Kiss Fm.
Mu bikorwa byo kwamamaza Abadepite b'umuryango FPR-Inkotanyi,
yitaye cyane ku kuririmba indirimbo 'Igipfunsi' yamamaza Perezida Kagame
yahimbye afatanyije na Victor Rukotana.
Yanaririmbye indirimbo 'So Fresh', 'Nzakwizirikaho' na 'Everything' ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe. Abitabiriye ibi bikorwa
kandi basusurukijwe n'umuraperi Siti True Karigombe mu ndirimbo zirimo nka ‘Kagame
yongeye yemeye’.
Uyu muraperi yataramiye muri Ngoma mu bihe
bitandukanye, ubwo yabaga ari kumwe na mugenzi we Riderman n'abandi banyuranye,
yaba mu birori, ibitaramo ndetse n'ibindi binyuranye birimo n'amarushanwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, igaragaza ko Lisite ntakuka
y’abakandida biyamamariza ku mwanya w’abadepite bagera kuri 589. Ariko abari
basabye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ni 665.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL)
ryatanze abakandida 54; Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza
y’Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59, Ishyaka Riharanira Demokarasi no
Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe abakandida 54;
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi
(PDI) ryatanze 55, PS Imberakuri yemerewe abantu 47. Mu bakandida biyamamaje mu
byiciro byihariye NEC yagaragaje ko abagore 199 ari bo bujuje ibisabwa byo
kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.
Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier ariwe mukandida wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi. Umuryango wa FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politike bafatanyije, bo bemerewe aba-Depite 80 kwiyamamaza.
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin yishimiye kongera gutaramira mu Karere ka Ngoma
Uncle Austin aramukanya na Platini bahuriye ku rubyiniro mu rugendo rwo kwamamaza abakandida-Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi
Platini yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe, yerekwa urukundo n'abatuye i Sake mu Karere ka Ngoma
Platini yongeye gutaramira muri aka karere, nyuma y'urwibutso ahafite rw'ibitaramo bikomeye
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma basobanuriwe imigabo n'imigabo y'abakandida batanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi
Umuhanzi akaba na Dj, Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius yifashishijwe mu kuvanga imiziki anataramira abatuye muri Ngoma
Uncle Austin yagize uruhare rukomeye mu kuzamura benshi mu bahanzi bazwi muri iki gihe
Umuraperi Karigombe ubwo yari yicaye ategereje guhabwa umwanya agataramira abakunzi be
Ibyishimo byari byose ku bakunzi b'umuziki bahuye n'umuraperi Karigombe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU GIPFUNSI' YA UNCLE AUSTIN NA RUKOTANA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAGAME YONGEYE YEMEYE' YA KARIGOMBE
TANGA IGITECYEREZO