FPR
RFL
Kigali

Kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya - Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/06/2024 13:47
0


Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ahateraniye abaturage baje kumva imigabo n'imigambi by'ibikorwa azabagezaho natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.



Abaturage bose bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bakiranye morali yo hejuru, amabendera n’imyambaro biri mu mabara y’ibirango by’Umuryango FPR-Inkotanyi, n’indirimbo zivuga ibigwi n’ibyiza Paul Kagame yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ubwo yageraga kuri Site ya Kagano, Perezida Kagame, yakiranwe urugwiro n’abaturage ibihumbi bagira bati ‘Ni wowe, Ni wowe’ abandi bakikiriza bagira bati ‘Tora Kagame’.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage b’i Nyamasheke ku bw’uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego zinyuranye mu kwicungira umutekano. Yabihereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati “Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga ariko sinirirwa mbasubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n’abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda.”

Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka. Ati “Ariko abantu nk’abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda, ugira uti ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’.

Akomoza ku batekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda nubwo ari ruto ariko abanyarwanda barinda ubuto bw'igihugu cyabo, avuga ko kurinda u Rwanda ntawe babisabira uruhushya.

Yagize ati: “Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini. Kandi sibo Imana yabahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo.”

Yakomeje agira ati: "Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, na none nabibutsa ngo bashatse bacisha macye tukabana, tugahahirana, twese tukiteza imbere.Nibatabishaka ntibindeba."

Perezida Kagame yabwiye abaturage b'i Nyamasheke ko umutekano ari cyo kintu cy'ibanze ku Rwanda, noneho ibindi bikaza byubakiraho. Yabibukije ko kugira ngo urinde umutekano neza bisaba imbaraga z'abanyarwanda bose no kwiyubaka cyane cyane mu bukungu.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.

N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana”

Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Ndandambara, Dr Claude ni bo basusurukije abaturage ibihumbi baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida wabo, Paul Kagame. 

Mu ndirimbo zirimo ‘Ogera', 'Contre succès', 'Tumutore Niwe' n’izindi, zafashije ab’i Nyamasheke gucinya akadiho no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugezwaho na FPR Inkotanyi.

Ubuhinzi bw’icyayi n’indi mishinga y’iterambere yashyizwe mu Karere ka Nyamasheke, yahinduye imibereho. Mu myaka itanu iri imbere, urwo rugendo ruzakomeza dufatanyije.


Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke babukereye ubwo bajyaga kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Bashimangiye ko bazamutora 100% mu matora ateganijwe ku ya 15 Nyakanga

Akanyamuneza kari kose ubwo Perezida Kagame yasesekaraga i Nyamasheke

Perezida Kagame yashimangiye ko umutekano w'u Rwanda ari wo wa mbere ibindi byose biza byubakiraho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND