N'ubwo ari ibihe byahise ariko ntushobora kwibagirwa uburyo muri Kamena 2021, amasaha y'ingendo byari ukuva saa kumi n'imwe z'igitondo kugeza saa moya z'ijoro-Na mbere y'aho ni ko byari bimeze- Icyo gihe byatije umurindi indirimbo ya Bruce Melodie yitwa 'Saa Moya' yari yasohoye muri Nyakanga 2020.
Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bateraga urwenya
bakavuga ko uyu muhanzi yabaye nk' umuhanuzi kuko aririmba abwira umugore we ko
saa Moya z'ijoro zigera yageze mu rugo. Bakabihuza n'uko amabwiriza ya
Guverinoma, yasabaga abantu kuba bageze mu rugo saa Moya z'ijoro mu rwego rwo
kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.
Iyi indirimbo 'Saa Moya' yaracunzwe mu buryo bukomeye, ndetse
yihariye impeshyi ya 2020 bituma Bruce Melodie anashyirwa ku rutonde
rw'abahataniye ibihembo bya Kiss Summer ASwards bitangwa na Radio Kiss Fm.
Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer
Element akibarizwa muri Country Records inononsorwa na Hebert Skillz, ndetse
igaragaramo umunyamideli Sacha Kate. Ni mu gihe amashusho yafatiwe mu bice
by'Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Karongi n'ahandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko kimwe na bagenzi
be b'abanditsi b'indirimbo nka Mico The Best iyo bagurisha indirimbo baterura
umushinga wose muri studio bakawushyikiriza umuhanzi hanyuma akaririmba
ashingiye ku njyana n'amagambao bamuhaye. Yabikubiye mu ijambo rimwe avuga ko
ari ukugurisha ‘uteruranye n'akebo’.
Uyu muhanzi yavuze ko mu 2014 agurisha King James indirimbo yari yanditse yise 'Ntibisanzwe' byamuteye igitutu bituma atekereza kwandika indi ndirimbo ayita 'Ni Danger' yakunzwe mu buryo bukomeye. Ati "Akenshi hari igihe mvuga nti kuba naragurishije 'Ntibisanzwe' nibyo byampaye 'Ni Danger'.
Yasobanuye ko kugurisha indirimbo usanzwe uri n'umuhanzi ari ikizamini
gikomeye, kuko kenshi bibaho ko utanga indirimbo ariko wareba ugasanga nta kintu
usigaranye, bigatuma ujya ku gitutu cyo gutekereza indi ndirimbo wakwandika nawe
ukayishyira hanze.
Danny Vumbi yavuze ko ibyamubayeho agurisha indirimbo ye King
James bisa neza n'ibyabaye kuri Mico The Best ubwo yagurishaga indirimbo ye
'Saa Moya' Bruce Melodie, kuko nawe byamushyize ku gitutu bituma agera ku
guhimba indirimbo yise 'Igare' yabaye idarapo ry’umuziki we.
Ati "Ibyambayeho bijya kumera neza neza nk'ibyabaye kuri
Mico The Best buriya nawe ni umwanditsi mwiza, Mico The Best yagurishije Bruce
Melodie indirimbo yitwa 'Saa Moya' turangije turamubwira tuti uzicuruza rwose.
Nawe mu mutwe yagize igitutu kidasanzwe byatumye akora indirimbo yitwa 'Igare'
kandi mwabonye ko 'Igare' yahise ikundwa cyane."
Danny Vumbi yavuze ko bijya bibaho cyane ku banditsi b'indirimbo
kugurisha indirimbo n'umuhanzi, ariko ku bw'amahirwe akongera gutekereza
akandika indi ishobora gukundwa kurusha iyo yagurishije.
Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Youtube bigaragara ko Mico
The Best akimara kugurisha indirimbo 'Saa Moya' kuri Bruce Melodie yahise afata
igihe cyo gusubira mu nganzo, ndetse iye niyo yasohotse mbere y'iya Bruce
Melodie.
Yashyize hanze indirimbo ye 'Igare' ku wa 21 Nyakanga 2020
ikozwe mu buryo bw'amajwi na Made Beat naho amashusho akozwe na Fayzo Pro.
Ni mu gihe indirimbo 'Saa Moya' ya Bruce Mleodie yasohotse ku
wa 23 Nyakanga 2020- Bivuze ko hari hashize iminsi itatu 'Igare' ya Mico
itangiye guca ibintu.
Iyi ndirimbo yatumye Mico The Best yiharira impeshyi ya 2020,
ndetse yamufashije kwegukana igikombe nk’umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe
cyane muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.
Mico The Best yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yari agiye kumugurira
n'iyi ndirimbo 'Igare' ariko yamuhamagaye igihe cyarenze yatangiye kuyifatira
amashusho.
Danny Vumbi yatangaje ko mu kugurisha indirimbo batanga
umushinga wose, ariko kandi hari igihe uyigurisha ukajya ku gitutu cyo
gutekereza iyisumbura
Mico The Best yagurishije indirimbo ye ‘Saa Moya’ kuri Bruce
Melodie, ndetse yarakunzwe mu buryo bukomeye
Mico yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yashakaga no kumugurira
indirimbo ye ‘Igare’ ariko yamuvugishije yatangiye kuyifatira amashusho
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI [REBA KU MUNOTA WA 20’ AVUGA KURI MICO THE BEST]
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGARE’ YA MICO THE BEST
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAA MOYA’ YA BRUCEMELODIE
TANGA IGITECYEREZO