Kigali

Ubukwe bw’ibyamamare nyarwanda butegerejwe mu mezi asigaye ya 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 22:02
1


Ibyamamare mu ngeri zitandukanye biragana mu kuva mu bugaragu bakihuza n'abo bashimanye mu rukundo, kuri ubu hari abategerejwe kurushaho bishingiye bamwe basezeranye imbere y’amategeko hafashwe irembo cyangwa bambitswe impeta.



Umwaka ugeze muri kimwe cya Kabiri niko n’ibikorwa by’imyidagaduro bigenda bihindura isura umunsi ku wundi n’abayirimo bahindura ibyiciro barimo.

Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru ivuga ku bukwe bw’ibyamamare butegerezanyijwe amatsiko na benshi bwanamaze kumenyekana igihe buzabera.

Niyigaba Clement [DC Clement] na Manzi Ariane

Nyuma y’amezi make hamenyekanye iby’urukundo rw'aba bombi ku wa 16 Kamena bakerekanwa mu rusengeri, bagiye gukora ubukwe ku wa 01 Nyakanga 2024.

Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020] na Michael Tesfay

Aba bombi bamaze imyaka igera muri 2 urukundo rwabo rumenyekanye ndetse bakaba baratangiye umwaka wa 2024 mu byishimo byo kwemeranya ko bazabana mu Kuboza bazakora ubukwe.

Kayibanda Aurore [Miss Rwanda 2012] na Jacques Gatera

Muri Mutarama 2023 ni bwo urukundo rwabo rwamenyekanye baza gukomezanya kugera ubwo 28 Gashyantare 2024 basezeranye imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Kanama 2024.

Uwase Hirwa Honorine [Miss Popularity 2017] na Nsengiyumva Mugisha Christian

Mu 2022 ni bwo inkuru y’urukundo rw'aba bombi yatangiye kugarukwaho muri Gashyantare 2023 basezeranye mu mategeko ku wa 16 Kanama 2024 akaba ari bwo bazasezerana imbere y’Imana.

Umuhanuzi Tuyishime Ganza Dieudonne na Pasiteri Niragire GermaineMuri Gicurasi 2024 aba bombi inkuru yabo yakwirakwiye hose ahanini bishingiye ku buzima bahozemo mbere yo kwinjira mu ivugabutumwa aho umugabo yari umurinzi w’ibyamamare, umugore ari umujura, akora buraya n’ibindi byatumye bamamara ubu bakaba bazakora ubukwe ku wa 28 Nyakanga 2024.

Marie Salome Iratwibuka na Robert Nshimiyimana

Aba bombi mu 2019 nibwo bihuje batangira gukora ibihangano byo gushimira Imana, bakaba ari bake babitwara batyo bari muri Kiliziya Gatolika mu 2022 bisanze mu rukundo ku wa 25 Gicurasi 2024 basezeranye imbere y’amategeko bakaba ku wa 13 Nyakanga 2024 ari bwo bazarushinga.

Amanda Akaliza [Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021] na Jonas Carter

Nyuma y’imyaka itari mike aba bombi bakundana muri Kanama 2023.Jonas yambitse impeta Akaliza maze bidatinze mu ntangiriro za 2024 ajya gufata irembo byitezwe ko bazasoza umwaka bakoze ubukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyituragiyeblandine@gmail.com6 months ago
    Nkunda cyaneeeeeee!! Salome na Roberto



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND