FPR
RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yemereye abaturage b'i Nyanza ikigega cy'ubuhinzi n'ubworozi natorerwa kuyobora u Rwanda

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/06/2024 14:56
0


Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyanza umurenge wa Busoro iba site ya kabiri yo mu ntara y’Amajyepfo ishyaka Green party rigezeho.



Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2024, Umukandida Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party mu matora y’umukuru w’Igihugu, yerekeje mu ntara y’Amajepfo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyanza umurenge wa Busoro kaba akarere ka kabiri yiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira.

Ku isaha ya saa sita n’igice, nibwo Dr Frank Habineza yari amaze kugera kuri iyi site nyuma y’urugendo yakoze ava I Kigali yerekeza muri iyi ntara anyuze i Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Umurenge wa Busoro, Habineza yavuze ko yaje ahagarariye umuyobozi w’akarere ka Nyanza utabashije kuboneka hanyuma aha ikaze abakandida mu izina ry’umuyobozi w’akarere.

Aganira n’abaturage, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyanza ko agitangira kuvuganira abaturage yagiye aterwa ubwoba ko naramuka akomeje kuvuga ibyo abonye byose bizarangira abuze umugati ariko ababwira ko ataje mu nteko nshingamategeko ajemo gushaka umugati.

Dr Frank yagize ati “Hari abajyaga batubwira ko tuzirukanwa nidukomeza gukora ibyo twagombaga gukora, batubwira ko tuzabura umugati natwe tubabwira ko tutaje gushaka umugati ahubwo twaje gukorera abantu gusa ariko ibyo byaje kurangira.”

Umukandida Frank habineza yavuze kandi ko nk’uko akunze kubivuga mu gihugu hirya no hino, yiyemeje ko azakuraho ibigo bifunga abantu (Ibigo by’inzererezi) bizavaho kuko  bitumvikana uburyo umugabo ufite urugo afungwa nk’inzererezi kandi afite urugo atunze.

Dr Frank Habineza akaba ari nawe perezida w’ishyaka Green Party, yijeje abturage ko nibamutora azashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi aricyo yise “Rwana Agricultural Fund”.

Dr Frank Habineza yagize ati “Ndabizi ko aha I Nyanza abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Nimudutora tuzashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere ku buryo umuntu uzajya ashaka gutangira umushinga w’ubuhinzi cyangwa ubworozi icyo kigega kizajya kimugoboka kandi agacibwa inyungu nke cyane.”

Uretse kandi guteza imbere ubuhinzi muri aka karere, Dr Frank Habineza yavuze ko yizeye ko umusaruro uzaba mwinshi hagakenerwa gusagurira amasoko by’umwihariko ayo hanze y’igihugu. Imbogamizi irimo, ni uko usanga hari ibihugu bifunga imipaka uko byishakiye bityo bikagira ingaruka mbi ku baturage.

Yavuze ko namara gutorwa azasinya amasezerano n’ibihugu by’ibituranyi ku buryo nta kindi gihugu kizongera gufunga imipaka abantu bazakomeza gukora ndetse n’ubuhahirane bugakomeza hatajemo ibintu byo gufunga imipaka no gufungura.

Yagize ati “Ejo bundi igihugu cy’abaturanyi cyafunguye umupaka barabyumvikana ariko nyuma gato barongera barawufunga. Usanga kandi ibyo abaturage aribo babibabariramo. Nimudutora, tuzongera imbaraga mu bubanyi n’amahanga ku buryo tuzasinya n’ibihugu by’ibituranyi ko nta muntu uzongera gufunga umupa.”

  

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND