RFL
Kigali

Perezida Kagame yakomoje ku rwibutso afite ku Karere ka Huye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/06/2024 13:39
0


Abaturage barenga ibihumbi 300 bo mu Ntara y’Amajyepfo bahuriye mu Karere ka Huye, aho bakiriye Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.



Mu turere twa Huye na Nyamagabe niho umukandida wa FPR-Inkotanyi akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024.

Ibikorwa remezo by’imihanda, inganda, amashuri n’ibindi byazamuye imibereho y’abaturage kandi umwaka ku wundi bizakomeza kwiyongera.

Ubwo yageraga kuri Site ya Huye, Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki bafatanyije kumwamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yabanje kuzenguruka mu baturage agenda abasuhuza na bo bazamura amajwi hejuru bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumuha amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yakomoje ku rwibutso rukomeye afite ku Karere ka Huye, avuga ko yasuye Kaminuza y'u Rwanda (Ishami rya Huye) mu 1978, agiye kureba inshuti ze zahigaga icyo gihe kuko we yari impunzi aba hanze y'u Rwanda igihe yari akiri umwana muto ariko utangiye gukura.

Ati "Naje hano, nazaga hano nahaje nk'inshuro eshatu."

Yavuze ko icyo yibukira cyane ku Karere ka Huye ari uburyo yagiyeyo mu 1978, inshuti ye ikamujyana kureba umupira kuri Sitade ya Huye. Yavuze ko icyo gihe uwo mukino wahuzaga Mukura FC na Panthere Noire FC.

Perezida Kagame yavuze ko inshuti ye yamusabye gutaha mbere y'uko umukino urangira kubera ko ngo iyo ikipe ya Panthere Noire FC yatsindwaga abantu barakubitwaga kakahava.

Yakomeje abwira abanya-Huye ati: "Murumva rero, twabanye kera tutaranamenyana. Usibye ko n'ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba twamenyana, ariko bamwe muri twe twabaga hanze ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntirirwa nsubiramo, ariko ntibizongera.

Ntabwo bizongera ku wo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu. Abenshi hano nubwo bari bataravuka, namwe twari kumwe kubera ko aho muvukiye n'aho mukuriye muri hano, turi kumwe, turi mu nzira imwe, ntibizasubira kubera mwebwe."

Yasobanuye ko FPR n'Umukandida wayo bahari kugira ngo amateka mabi yabaye ku banyarwanda atazasubira kubaho ukundi. Yashimangiye ko Politiki ihari ari iyo kubaka ubumwe bw'abanyarwanda, kandi igihugu kikakira n'abandi bava ahandi aho ariho hose kandi neza.

Perezida Paul Kagame kandi yashimiye abaturage bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyanza bitabiriye iki gikorwa ari benshi, ashimira ubuyobozi bwa FPR ndetse n'abanyamuryango, aboneraho n'indi mitwe ya Politiki ikomeje kumushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse iherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.


Perezida Paul Kagame, Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu yavuze ku rwibutso afite mu Karere ka Huye


Yakiranwe urugwiro ubwo yageraga muri aka Karere


Abaturage barenga 300,000 nibo bakiriye Perezida Paul Kagame i Huye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND