RFL
Kigali

Umunsi wabatindiye! Ibyaranze ukwiyamamaza kw'Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi muri Kirehe na Burera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2024 10:20
0


Mu Rwanda, nta yindi nkuru iri kuvugwa cyane uretse ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Abakandika ku mwanya wa Perezida n'uw'Abadepite mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.



Kuwa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Umuryango FPR-Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite bawo, bikaba byabereye mu Turere twa Burera na Kirehe. Uko bamamazaga Abakandida Depite ni na ko bavugaga ibigwi Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame.

Abaturage bo mu Karere ka Burera bagaragaje ko bafitanye Igihango na FPR-Inkotanyi, akaba ariyo mpamvu biyemeje kuzahundagaza amajwi ku Bakandida ba FPR muri aya matora ategerejwe bikomeye mu Rwanda. Bati "Paul Kagame oyee! Urasobanutse kandi urashoboye, ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere".

Umwe mu Bakandida Depite ba FPR-Inkotanyi uri mu biyamamarije mu Karere ka Burera, yavuze ko anejejwe cyane no kubona ibihumbi by'abaturage ndetse n'urubyiruko by'umwihariko, bambariye gushyigikira FPR. Ati "Turi hano nk’Abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi, turishimye cyane. Kandi turabibona ko twiteguye twese".

Yavuze ko bafitanye Igihango n'urubyiruko, "kandi Inkoko niyo ngoma", aho yumvikanishaga ko batindiwe n'umunsi w'amatora azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu ndetse na 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga. 

Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR, basusurukijwe n'abahanzi barimo Juno Kizigenza mu ndirimbo ze zirimo "Injyana" yakoranye na Ariel Wayz. Ni indirimbo yabyinwe ivumbi riratumuka dore ko ikunzwe cyane bitewe n'icyanga cyayo.  

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 361 mu minsi 7 gusa imaze kuri Youtube. "Mu mahanga yose twabaye ubukombe, n'iyo antumye ngerayo, mpora numva niteguye. Umusaza mvuga sinzamuva inyuma, hari abibaza impamvu njye mukunda, message zinyobya zo nta mwanya." Juno na Ariel Wayz mu ndirimbo "Injyana".

Mu karere ka Kirehe naho byari bishyushye mu kwamamaza Abakandida Depite ba FPR. Ubwitabire bwari buri hejuru cyane, akaba ari ibirori byasusurukijwe na Danny Nanone na Intore Tuyisenge ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kwamamaza Perezida Kagame zirimo "Tora Kagame Paul", "Tuzarwubaka", "Ibidakwiye Nzabivuga" Ft Senderi Hit n'izindi.

Umwe mu Bakandida Depite ba FPR yavuze ko abona abanya-Kirehe 'umunsi wabatindiye' ati "Twaje kwifatanya namwe kugira ngo twamamaze Umuryango wacu, by’umwihariko twamamaza Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kandi turabashima cyane kuko twabonye ko mubirimo neza, kandi umuntu aroye, umunsi wabatindiye!".

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame arakomeza urugendo rwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida. Ni urugendo amazemo iminsi, akaba yararutangiriye i Musanze Tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku wa 23 Kamena 2024; ku wa 24 Kamena 2024 yiyamamariza mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda.

Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame - Umukandida watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 300 basusurukijwe n'abahanzi 19.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Perezida Kagame ategerejwe mu Karere ka Huye na Nyamagabe. Azakomereza i Nyamasheke na Rusizi ku wa 28 Kamena 2024. Aziyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 29 Kamena, ku wa 2 Nyakanga azaba ari muri Ngoma na Kirehe.

Ku wa 3 Nyakanga aziyamamariza muri Bugesera, ku wa 6 Nyakanga yiyamamarize i Gicumbi, hanyuma Kayonza na Nyagatare azahiyamamarize ku wa 7 Nyakanga, mu gihe Gakenke azahiyamamariza ku wa 9 Nyakanga, ku wa 12 Nyakanga aziyamamarize muri Gasabo, azasoreze muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2024.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, aba aherekejwe n’abahanzi baririmba indirimbo zigaruka ku bigwi bye mu myaka 30 ishize ndetse no ku matora muri rusange. Abo bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Nsabimana Leonard, Butera Knowless, Nel Ngabo, King James, Senderi Hit, Alyn Sano, Ariel Wayz, ‘Igisupusupu’, Dr Claude n’abandi.

FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n’urw’amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y’igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere.

Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n’ibibazo by’imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w’Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ubumwe, Umutekano, Iterambere n'ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko bamufata nk'impano Imana yahaye u Rwanda.

UKO BYARI BIMEZE I BURERA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR

Juno Kizigenza yahaye ibyishimo abanya-Burera bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR

UKO BYARI BIMEZE I KIREHE MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR

FPR-Inkotanyi ikomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bayo mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND