Abari gutegura ibitaramo ‘Made in Rwanda Weekend’ byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora byari kuririmbamo abarimo abahanzi Nyarwanda n’abandi, batangaje ko babisubitse bitewe n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite birimbanyije muri iki gihe.
Ibi bitaramo byari kubera muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’iminsi itatu, ku wa 4 na 7 Nyakanga 2024
bikabera mu Mujyi wa Boston.
AfroHub Music Ent ndetse na AfriQue
Events bafatanyije gutegura ibi bitaramo basohoye itangazo rigenewe
abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, bavuga ko bageze ku
mwanzuro wo kubisubika bitewe nuko hari ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida
biri kuba mu Rwanda.
Bavuze ko bari gukorana
n’abafatanyabikorwa n’abandi, bikazasubukurwa mu gihe kiri imbere. Umuyobozi wa
AfroHub Music Ent, Ernesto Ugeziwe yabwiye InyaRwanda ko ari icyemezo bafashe
kubera ko hari ibikorwa byo kwiyamamaza byahuriranye no gufasha abahanzi kujya
muri Amerika.
Ati “Ntabwo dushobora gukomeza kubera
ko bamwe mu bahanzi bagomba kuva mu Rwanda bose bari gukora mu bikorwa by’amatora,
kandi twebwe ibitaramo byacu na gahunda yacu n’umurongo turimo nta nubwo
twemerewe kwamamaza.”
Akomeza ati “Biragoye ko umuhanzi
wari uri mu bikorwa byo kwamamaza yaza hano gukora igitaramo, urumva ko
biragoye kubera umwanya. Ibitaramo bari gukora mu bikorwa byo kwiyamamaza,
kandi byagira n’ingaruka kuri gahunda zo kwiyamamaza, twasanze biri butere
ikibazo, duhitamo kubisubika.”
Yavuze ko bagiye gukora ibishoboka,
ibi bitaramo bikazasubukurwa nyuma y’amatora. Muri rusange ibi bitaramo
bigamije kwizihiza Kwibohora k’u Rwanda, cyo kimwe na Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ndetse na Canada, kuko ibi bihugu byombi bizihiza Umunsi wo kwibohora
buri tariki 4 Nyakanga.
Ibi bitaramo bitangajwe ko bisubitswe mu gihe Nel Ngabo aherutse gutangaza ko agiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kimwe mu byo yagombaga kuririmbamo harimo n’icyo muri ‘Made in Rwanda Weekend’.
Ernesto Ugeziwe yavuze ko ibi
bidahinduye gahunda ya Nel Ngabo y’ibitaramo bya mbere agomba gukorera muri
kiriya gihugu. Ati “N’ubu azaririmbamo mu gihe bizaba byasubukuwe, kandi n’ibye
ku giti cye azabikora nk’uko twabiteganyije.”
Ernesto Ugeziwe uri mu batangije AfroHub
Music Ent yatangaje ko basubitse ibi bitaramo byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
kubera ibikorwa by’amatora birimbanyije mu Rwanda
Abari gutegura ibi bitaramo batangaje ko bazabisubukura nyuma y’igihe cy’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Nel Ngabo aherutse gutangaza ko muri
uyu mwaka azakorera ibitaramo muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO