Uganda: Asasira, Ankunda na Gashumba mu bakobwa b’uburanga bigaruriye Snapchat-AMAFOTO

Imyidagaduro - 26/06/2024 4:05 PM
Share:
Uganda: Asasira, Ankunda na Gashumba mu bakobwa b’uburanga bigaruriye Snapchat-AMAFOTO

Urubuga rwa Snapchat ruri mu zigezweho. Abiganjemo abakobwa usanga barukoresha cyane (gu-‘snapinga’). Muri Uganda hari abakobwa b'uburanga benshi bayobotse uru rubuga, akaba ari bo tugiye kwibandaho.

Imyaka igera muri 13 irashize hatangijwe urubuga rw’abanyamerika ruri mu zikunzwe ruzwi nka Snapchat. Muri iyi minsi rwigaruriye imitima ya benshi.

Uru rubuga rukundirwa uburyo abarukoresha bemererwa kohereza ubutumwa ariko bumara igihe gito ubundi uwabwohererejwe akaba atakibufiteho uburenganzira.

Ibi bijya gusa nk’ibisigaye biri kuri WhatsApp aho umuntu aba yemerewe kohereza ubutumwa burebwa inshuro imwe gusa.

Abantu bakundia Snapchat nanone kubera ko yemerera uyikoresha kubika amafoto mu buryo bwizewe buzwi nka ‘My Eyes Only’.

Tugiye kubagezaho bamwe mu bari n’abategarugori bagezweho kuri uru rubuga mu gihugu cya Uganda.

Cathy PatraUyu we yamamaye cyane mu ruganda rw’umuziki nk’umubyinnyi, umuhanga mu gutunganya amashusho unayobora kandi imbyino z’abandi. Ibi bituma benshi baba bashaka kumenya uko yaraye n’uko yiriwe.

Kenshi abasangiza ahantu hanyuranye bashobora gusura.

Ni we kandi nyiri Akiiro izwi mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi, ikanaba imbere mu bikorwa by’iyamamazabikorwa, gutangaza abasore n’abahungu batangaza serivise za protocol, gufasha mu gutunganya mu nyubako imbere n’ibindi.

Yashoye kandi mu birebana n’ubushabitsi bushingiye ku bwiza.

Marleen Asingura

Ubwiza bwe n’uburyo yitwara kuri uru rubuga, bituma abifuza kumukurikira biyongera umunsi ku wundi.

Uyu mukobwa mu minsi yashize yatigishije imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ari kumwe na Davido.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’uburenganzira bwa muntu yakuye muri Uganda Christian University muri 2023. Aritegura gutangira kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kanama.

Rungi Hardz

Ari mu bakobwa bamaze kugwiza igikundiro kuri snapchat ariko no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na Instagram, ubwiza bwe bukunze kugarukwaho cyane.

Forever EtaniaBenshi bemeza ko ari mu bihariye. Uretse kuba ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ari mu bavanzi b’umuziki, abashyushyarugamba n’abanyamakuru bamaze kugwiza ibigwi b’ikiragano cye.

Sheilah GashumbaSheilah Gashumba uri mu banyamakurukazi bakunze kugira amakuru menshi mu myidagaduro y’Akarere. ku rubuga rwa snapchat naho yamaze kuhabonera abakunzi.

Cissy AsasiraInshuro nyinshi uyu mukobwa akunze gushyirwa mu bafite ubwiza bwihariye mu gihugu cya Uganda, ibi bikaba byaratumye no ku mbuga nkoranyambaga barushaho kumukurikira.

Sonia AnkundaAsanzwe ari amurika mideli ndetse akaba no mu bavuga rikijyana muri iki gisata cyanatumye abamwerekezaho amaso biyongera umunsi ku wundi.

Shatrah Kaweesi

Inseko ye uyibonye wese yifuza kumumenya kurushaho kandi ubwiza bwe bw’umwimerere biri mu bimukururira abamukurikira. Akunze gusangiza abamukurikira ibijyanye n’imideli.

Vannie LindaAri mu bamaze kwigwizaho abatagira ingano ku mbuga zitandukanye akanakurikirwa n’abatari bacye ku rubuga rwa snapchat, kenshi aba yerekana ibijyanye n’ubukerarugendo.

Jolly Mirembe SenyonjoNi umwe mu bakunze kugaruka ku bintu bifite aho bihuriye n’imideli ndetse ubwiza bwe bumukururira abatagira ingano baba bifuza kumukurikira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...