Umunyamuziki Ahmed Ololade wamenye nka Asake wabiciye bigacika mu gihugu cya Nigeria n’ahandi, ashobora gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba mu mpera z’uyu mwaka, kandi kumutumira bisaba kuba wihagezeho ku ifoki.
Ni umwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu, abantu bagiye
bagerageza gutumira ariko bikanga, ahanini bitewe n’amafaranga asaba ndetse n’ibindi
asaba ko biherekeza urugendo rwe aba agomba kugirira muri icyo gihugu, nk’ibikoresho
by’umuziki we, abo bagendana, aho kurara n’ibindi.
Mu Kwakira 2023, ibihembo bya Trace Awards byatangiwe i
Kigali ku nshuro ya mbere. Icyo gihe Asake yari ku rutonde rw’abari bahataniye
ibihembo ariko yanze kuza avuga ko atagera i Kigali agenzwa no kwakira igikombe
gusa- ni nako byagenze kuri Burna Boy!
Agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Lonely
on Top’. Ukoze isesengura ku mafaranga agezeho yishyuza kugirango akorere
igitaramo mu gihugu runaka, ubona ko muri Gicurasi 2023 kumutumira byasabaga
kwimwishyura, ibihumbi 65 by'amadorali (65,000$), ni mu gihe yasoje umwaka wa
2023 bisaba kumwishyura ibihumbi 500 by'amadorali (500,000$).
Ku mbuga za Internetl ubu zigaragaza ko kugirango umutumire
umwishyura nibura amafaranga ari hagati ya Miliyari 1.3 Frw na Miliyari 1.5
Frw. Ariko kandi imibare igaragaza ko yishyurwa ari hagati y’arenga Miliyoni
650 Frw.
Amakuru avuga ko mu gutumira umuhanzi nk’uyu, hari igihe
uwamutumiye aba atavuganye na nyirubiwte bigatuma anyura ku bandi bantu
amafaranga akazamuka mu gihe gito bitewe nuko buri wese aba ashaka kugira ayo
afataho.
Asake aherutse gushaka gukorera ibitaramo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba (EAC) nko muri Uganda n’ahandi. Icyo gihe abo muri ‘Label’ ye
basabaga abategura ibitaramo kumwishyura amadorali ibihumbi 300 kugirango
akorere ibitaramo muri ibyo bihugu bashakaga gukoreramo.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari abashyize hamwe bo muri Nigeria babarizwa i Kigali batangiye ibiganiro nawe ndetse ko ‘kimwe cya kabiri cy’amafaranga bumvikanye bamaze kuyamwishyura’. Ibiganiro by’abo bombi nibigera ku musozo, Asake azatangazwa ku mugaragaro muri iki cyumweru.
Asake ari mu bahanzi bo muri Nigeria bahataniye ibihembo
bya Grammy Awards. Ku wa 10 Kamena 2024, yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo yise
“Lungu Boy World Tour” agiye gukora bizagera mu bihugu byo muri Amerika ya
Ruguru, mu Burayi mu rwego rwo gufasha abakunzi kwizihiza impeshyi ya 2024.
Ni ibitaramo agiye gukora mu rwego rwo kumenyekanisha Album
ye. Aherutse kugaragaza ko azabikorera mu Mujyi 10 irimo Washington, ku wa 16
Kanama 2024 muri Capital One Arena, Atlanta, Los Angeles, New York, Berlin,
Amsterdam, i Paris mu Bufaransa n’ahandi.
Ibitaramo by’uyu munyamuziki bica uduhigo ku Isi. Ndetse nta
nzu ikomeye ku Isi yakira ibitaramo atarabasha gukoreramo igitaramo. Mu 2022,
Asake yasohoye Album yise “Mr. Money With The Vibe” iriho indirimbo nka “Joha”,
“Terminator”, “PBUY”, “Sungba” yakoranye na Burna Boy n’izindi.
Uyu musore yabonye izuba ku wa 13 Mutarama 1995. Ni umwe mu
babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika YBNL Nation. Izina ‘Asake’
akoresha mu muziki ni iry’umubyeyi we (Nyina) mu rwego rwo kuzirikana ibihe
banyuranyemo.
Ibihangano bye byinshi byubakiye ku mudiho w’injyana ya
Amapiano. Indirimbo ze nka "Peace Be Unto You", "Terminator",
"Sungba", "Only Me" n’izindi zitanga ibyishimo ku bihumbi
by’abantu ku Isi.
Asake ashobora gutaramira i Kigali muri uyu mwaka, ndetse
kimwe cya kabiri cy’amafaranga asaba yamaze kukishyurwa
Kuri Internet bagaragaza ko Asake ageze kuri Miliyari 1.3 Frw
kugirango umutumire, ariko iyo unyuze kuri Label mukivuganira ageze kuri
Miliyoni 650 Frw kugirango umutumire
Asake aherutse gutangaza urutonde rw’ibitaramo bizagera mu bihugu bitandukanye mu kwamamaza Album ye
Asake amaze iminsi aca ibintu mu bitaramo akorera mu nzu zikomeye ku Isi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LONELY AT THE TOP’ YA ASAKE
TANGA IGITECYEREZO