RFL
Kigali

Kelly Anitha yavuze ku mushinga ‘Tinyuka’ yinjiranye muri Miss Black Festival n’impamvu afatira urugero kuri Miss Jolly-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/06/2024 7:15
0


Nishimwe Kelly Anitha uri mu bakobwa bahatanye mu irushanwa rizasorezwa mu Bwami bw’Abarabu mu ntangiriro za Nyakanga, yavuze icyatumye yifuza guhatana, gutsinda icyiciro cya mbere cyarimo 400 akisanga 59 bakomeje, intego afite mu marushanwa abijyanisha n’umushinga anahishura byinshi biteye amatsiko kuri we.



Irushanwa rya Miss Black World Festival rigamije gushyigikira iterembere ry’umwari n’umutegarugori, ashyigikirwa mu byo akora mu gukomeza kumenyekanisha ibyo ashoboye no guhabwa ubushobozi.

Nyuma y’abagera kuri 400 bari banditse basaba kwinjira mu irushanwa, abagera kuri 59 ni bo bakomeje guhatana mu buryo bw’amatora azasiga hamenyekanye abazahatanira ibihembo by'agera ku bihumbi 15 by’amadorali ku muntu uzaba uwa mbere ndetse n’ibihumbi 5 by’amadorali ku muntu uzaba uwa Kabiri.

Umwe mu bari guhatana muri iri rushanwa ni Nishimwe Kelly Anitha ufite imyaka 20. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa akora ibijyanye n’imyenda binyuze muri Thally Collection yambika abari n’abategarugori kugeza ubu.

Yasoreje amashuri yisumbuye muri ‘International Technical School of Kigali’ aho yize ibijyanye n’ubukerarugendo ari na byo yakomerejemo muri Mount Kigali University.

Umushinga we mu irushanwa yawise ‘Personal Brand Campaign’. Mu kiganiro yagiranye n’inyaRwanda, Kelly Anitha yatangiye asobanura umutwe yahaye umushinga we.

Ati: ”Ngereranije mu Kinyarwanda ni ukwigira wowe ubwawe, kumenya kwimenyekanisha, ukamurika ibintu bikurimo, ibyo utekereza, ese hari icyo waba urusha abandi kuba wamenya ku kigaragaza".”

Icyo ateganya Kelly igihe yaba yegukanye irushanwa

Aragira ati: ”Ndamutse negukanye iri rushanwa, nakoresha indangagaciro n’ubumenyi bwanjye kugira ngo nerekane ibyo nshaka kugeza ku bandi.”

Yatangaje ko kugira ngo yisange muri 59 bahatanye mu buryo bw’amatora bavanwe muri 400, byashingiye ku mashusho y’umunota umwe buri umwe yagiye atanga bagatoranyamo abo babona bashoboye.

Ku ngingo irebana n’uko yakiriye kwisanga mu batsinze, yagize ati: ”Ni ibyishimo kuko buri gihe intsinzi irashimisha.”

Avuga ko umuryango we ukomeje kumuba hafi cyane ko bizerera mu byo akora, ariko na none n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’abakunzi b’aya marushanwa, nabo bari mu bari kumwereka urukundo bamutora.

Uwifuza kumutora yakoresha telefone akanyura kuri kode ariyo *727*50*1*11*19# cyangwa akananyura ku rubuga rwa www.missblackworldfestival.com akamuhitamo, ni nimero 19, bityo ukaba umwongereye amahirwe.

Umushinga we ni "Tinyuka". Kelly Anisha Nishimwe atangaza ko aramutse yegukanye irushanwa, yakora iyo bwabaga agasoza umwaka buri umwe mu Rwanda amaze gusobanukirwa ubu bukangurambaga bwe bugamije gutinyura abantu mu gukunda umurimo, ibyo yifuza gukora yifashishije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.

Ku ngingo irebana n’abantu afatiraho urugero Kelly avuga ko ari Se hamwe na Mutesi Jolly

Ahereye kuri Miss Mutesi Jolly afatiraho urugero, Kelly Anitha abisobanura muri ubu buryo ati: ”Mwigiraho ibintu byinshi, icya mbere kwigirira icyizere, icya kabiri gukora cyane ni umukozi, ntabwo acika intege, ikindi namubwira 'ndamukunda, ndamufana, ni icyitegererezo kuri njye' .”

Yavuze ko impamvu Se na we ari mu bantu bamwubaka, ni uko akunda kuba we mu bintu ibyo ari byose, icyo ashatse gukora akigeraho, n'iyo byaba bimeze gute!.

Kelly yagarutse ku ngingo y’uko afata amarushanwa ku batabashije kuyegukana

Mu buryo bwe yagize ati: ”Amarushanwa ubundi, ikintu navuga agomba gusigira umuntu witabiriye uwo ari wese, ni uko rifungura mu mutwe, gutinyuka niba muri guhatana muri 400 utekereza ikintu byibura cyatuma uza muri abo 50, atuma urema ibintu bishya n’iyo utatsinda aba afite ikindi agusigiye.”

Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa avuga ko ari inararibonye mu bukerarugendo ndetse yagiye akorana na kompanyi zinyuranye zikora muri iki gisata. Amaze kujya mu bihugu birimo ikirwa cya Maldives iherereye mu Majyepfo ya Asia, Tanzania, Burundi, Kenya na Congo Kinshasa. Buzaba ari ubwa mbere agiye i Dubai aho biteganijwe ko hazasorezwa iri rushanwa ahatanyemo.Kelly Anitha Nishimwe ku mbuga nkoranyamba yitwa [thally.rw], gusa ni nawe ukoresha [thally collection], imbuga yifashisha nk'umuhangamideli

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA KELLY ANITHA


AMAFOTO+VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND