FPR
RFL
Kigali

Ikirego muri RIB: Zabyaye amahari kwa Yago na Dabijou bakundanye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/06/2024 10:40
0


Munezero Rosine [Bijou Dabijou] uri mu bakobwa bamaze iminsi batigisa imyidagaduro y’Akarere, yamaze kurega Nyarwaya Innocent [Yago] mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).



Mu minsi mike ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi yumvikana nk'aya Yago, arimo ibitutsi byinshi n’andi magambo nyandagazi yibasira Dabijou.

Uwumvikana muri aya majwi aba abwira uyu mukobwa ko  natitonda mu bihe bitari ibya kure azasanga ubwambure bwe hanze ndetse ko azongera gukurikiranwa ku byaha byo gucuruza abakobwa barimo abo yajyanye muri Nigeria ubu batereyeyo umutwe.

Ubwo InyaRwanda yabonaga aya majwi, yagerageje kubaza Yago niba yaba ari we nyiri aya majwi, atangaza ko ntacyo yifuza kubivugaho.

Kuri ubu amakuru yizewe ni InyaRwanda ifite, ni uko uyu mukobwa yamaze kurega Yago muri RIB.

Mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu gihe hasohokaga indirimbo "Si Swing", Yago yitabajemo Dabijou mu mashusho yayo, havuzwe ko aba bombi bari mu rukundo, gusa bose barabihakanye.

Gusa mu kirego Dabijou yatanze, yatangaje ko yakundanyeho na Yago igihe kingana n’umwaka, bakaza gutandukana ku mpamvu atasobanuye. Agaragaza uko ayo mashusho y’ubwambure Yago yaba yarayafashe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND