Umukinnyi w'umunyarwanda ukina umupira w'amaguru usoje amasezerano ndetse n'ushaka gukora impinduka, natagendana n'ibihe ashobora kumara umwaka yicaye kubera kubura ikipe.
Isoko
ry'igura n'igurisha mu Rwanda rirarimbanyije, aho amakipe amwe nka Police FC,
Amagaju FC, Mukura Victory Sports zigeze kure zihaha abakinnyi. Ni isoko risa
n'aho rituje kuko amakipe amwe asa nk'aho adafite amafaranga yo guhaha, ndetse
andi aragenda biguru ntege ategereje abakinnyi bibunza mu minsi ya nyuma ku
isoko.
Umukinnyi ucunga nabi ashobora kubura
ikipe kubera kutagendana n'ibiciro biri ku isoko
Abakinnyi
bamwe b'abanyarwanda amakipe ari kwegera arasanga bafite ibiciro bihanitse
ndetse wareba n'umusaruro wabo ugasanga ntibiri kujyana n'amafaranga baka.
Amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali
yateje ikibazo ku isoko
Ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, yari amwe mu makipe twavuga ko akunze kwihutisha isoko ndetse agatuma rishyuha ku buryo abakinnyi benshi bisangagayo hakiri kare, nibura wasangaga umukinnyi Rayon Sports cyangwa APR FC zitaguze, ahita yibona muri AS Kigali cyangwa Kiyovu Sports.
Hari n'igihe cyageze ugasanga Kiyovu Sports
na AS Kigali ni zo zifite amafaranga menshi ndetse zikabanza zikagura
n'abakinnyi beza b'abanyarwanda tutibagiwe n'abanyamahanga.
Ubajije umuntu niba AS Kigali iriho ntabwo yabasha kubigusubiza
Kubera
ikipe ya AS Kigali kuri ubu itazi aho iri, ikipe ya Kiyovu Sports ikaba itazi
niba izabasha kugura, biri gutuma abakinnyi bakabaye baberwa n'aya makipe
bakomeza kwifata mu mifuka ndetse bigakubitiraho ko hari n'abakinaga muri izi
kipe bumva bazivamo kuko batazi niba bazongerwa amasezerano.
Abakinnyi bamwe b'abanyarwanda ntabwo
bakiri ku rwego rwo guhangana ku isoko
Bamwe
mu bakinnyi b'abanyamahanga basubiye inyuma ndetse imikinire yabo ubona ko
itagishamaje abayobozi n'amakipe ndetse n'abatoza. Aba bakinnyi usanga n'iyo habonetse ikipe bayica amafaranga
y'umurengera bumva ko bakaze batazabura ikipe, bigatuma ikipe yari izanye
udafaranga yikuriye ahantu ihita ijya kudushakamo uwemera kudukorera.
Kwiyongera k'umubare w'abanyamahanga
Abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'aho baherewe ijambo bisa n'aho abayobozi n'abatoza b'amakipe batangiye kubizereramo ndetse n'abakinnyi b'abanyarwanda bakagurwa kuko ikipe itakinisha abanyamahanga gusa.
Ubwo APR FC na Police FC zagarukaga ku
isoko ry'abanyamahanga, byatumye abakinnyi b'abanyarwanda babonaga akazi
bagabanyuka. Ku ruhande rwa'abakinnyi bakomeje kwitwara nk'aho nta cyabaye uwo
ikipe ikozeho akayica za Miliyoni kandi agaciro kabo ku isoko karamanutse.
Bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda ntabwo
bashaka gukina mu ntara
Kuri
ubu hari amakipe yo mu ntara twavuga ko aba yihagazeho ku isoko rw'abakinnyi
aho usanga ikipe nka Rutsiro FC, Musanze FC na Mukura ziri mu makipe yiteguye
kugura ba bakinnyi baba basoje amasezerano.
Nyuma yaho APR FC igarutse kuri gahunda y'abanyamahanga, abakinnyi b'abanyarwanda babona akazi batangiye kugabanyuka ndetse n'agaciro kabo ku isoko karamanuka
Aya
makipe usanga akora ku bakinnyi bamwe bakanga bavuga ko batajya gukina mu ntara
baba bishyize ku rwego rwo hasi. Aha twafata nk'urugero rwa Mugunga Yves, umwaka
ushize ikipe ya Mukura yashatse kumugura avuga ko atajya mu ntara, biza
kurangira nta kipe n'imwe asinyiye kugera ubu akaba akicaye.
Ikipe
nka Mukura kuri ubu ni amahitamo ya 3 nyuma ya Police FC na APR FC kuko nibura
ariyo iri gutanga amafaranga ari ku rwego rw'ayo Police FC na AS Kigali
zatangaga bigihanyanye, gusa usanga hari abakinnyi bakubwira ngo ntibajya i
Huye kuko ari kure.
Umukinnyi uzi ubwenge ashatse yatangira gutekereza ku makipe afite ubushobozi n'iyo bwaba buke ndetse akanishimira ko hari ikipe yamwegereye kuko iba yashimye ibyo atanga. Naho umukinnyi ushaka kubaho nka kera APR FC igikinisha abanyarwanda gusa, bishoboka kuzamugora kugera aho abura n'ikipe ndetse bigira ingaruka ku mwuga we no mu myaka itaha.
TANGA IGITECYEREZO