Abahanzi b'ikigano gishya Mugisha Benjamin [The Ben], Yvan Muziki n'umuhanzikazi Ingabire Deborah wamamaye nka Marina, bahuje imbaraga basubiramo indirimbo “Intsinzi” y'umunyabigwi mu muziki, Mariya Yohana.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena
2024, mu gihe Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya
w'Umukuru w'Igihugu guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho azagera
mu turere 19.
Yvan Muzik yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kuvugurura iyi
ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko bizeye intsinzi ya Paul Kagame ku mwanya
w'Umukuru w'Igihugu.
Ati “Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Mariya
Yohana, kuko yaririmbye intsinzi y'ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora
u Rwanda, rero twayisubiyemo mu rwego rwo kumvikanisha ko twizeye intsinzi
y'umukandida wacu ku mwanya w'umukuru w'Igihugu."
Akomeza ati “Ni indirimbo nifuje rero gusubiramo, mbisangiza abahanzi bagenzi banjye ndetse na nyiri ubwite kugira ngo twizihize imyaka 30 u Rwanda rugeze ku ntsinzi idasanzwe cyane cyane ku iterambere dufite.
Ibyiza ni
byinshi twagejejweho n’umukandida wacu Kagame Paul. Ni ukwibutsa Abanyarwanda
ibyiza dufite, ni umwiza Imana yaduhaye, dufite utuma ibi byiza tugezeho uyu
munsi tubigeraho’.
Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo bayisubiyemo ‘kugira ngo
twongere tumwizihize, twizihize n’ibyiza yatugejejeho’. Ati “Muri iyi ndirimbo
dushishikariza abanyarwanda kongera kumwizera, nk’uko twamwizeye, tukamutora
twizeye intsinzi, kuko nta wundi ducyesha ibyo twagezeho. Muri macye iyi
ndirimbo igaragaza intsinzi u Rwanda rugezeho.”
Mu gusubiramo iyi ndirimbo, aba bahanzi bongeyemo amagambo
mashya yumvikanisha cyane ko bizeye ko Paul Kagame azatsinda amatora y'Umukuru
w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa
Kigali, ndetse no kuri BK Arena. Mariya Yohana ahuza imbaraga n'aba bahanzi mu
kuririmba inkikirizo, ariko Mariya aririmba igitero cya Gatatu, ni mu gihe Yvan
Muziki aririmba igitero cya kabiri, n'aho The Ben akungikanya n'abo mu majwi.
Hari aho Mariya Yohana aririmba aririmba agira ati
"Muhaguruke dutore" akakirwa na Marina aririmba agira ati
"Twiyemeje intsinzi, umukandida wacu... abo mu Ntara mwese mwizere
intsinzi..."
Mariya Yohana aherutse kubwira InyaRwanda, ko indirimbo ye
'Intsinzi' 'yabaye iy'Igihugu cyose' ashingiye ku kuba ahantu hose agiye asabwa
kuyiririmba. Ati "Ni indirimbo
idasanzwe kuri njye, kandi yabaye iy'igihugu cyacu."
Iyi ndirimbo yayihimbye mu 1992. Ibyo yaririmbyemo byabaye
nk'ubuhanuzi, kuko Ingabo zari iza RPA zageze ku ntsinzi mu rugamba rwo
kubohora u Rwanda.
Mariya Yohana avuga ko ahimba iyi ndirimbo yari agamije ko izajya
itera imbaraga 'abana bacu bari ku rugamba' barwanira Igihugu.
Iyi ndirimbo yagiye yifashishwa cyane mu kwamamaza Paul
Kagame mu bikorwa bitandukanye byo guhatanira kuyobora u Rwanda.
Mariya Yohana ati "Ni byo koko bararwanye kandi baratsinda,
ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari
bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka
ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”
Mariya Yohana asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo nka
“Turatashye inkotanyi”, Nyiramarere”, “Tufungi Yoyo” iri mu giswayili n’izindi.
Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro
n'aho amashusho (Video) yayo yakozwe na Ayo Merci yunganiwe na Dir Chid, ni mu
gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Bolingo Paccy.
Yvan Muziki yatangaje ko yagize igitekerezo cyo gusubiramo
indirimbo ‘Intsinzi’ ahuza imbaraga na bagenzi be
Yvan Muziki ari kumwe na The Ben mu ikorwa ry’amashusho y’iyi
ndirimbo ‘Intsinzi’
Mariya Yohana ari kumwe na Marina baririmba ko bizeye
intsinzi ya Paul Kagame mu matora
Yvan yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha
ibikorwa bya Paul Kagame mu myaka 30 ishize
TANGA IGITECYEREZO