Kuri uyu wa Mbere, Abakandida bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu bajya mu turere hirya no hino basobanurira abaturage ibyo bazabakorera nibaramuka babagiriye ikizere bakabatora.
Uyu munsi, abakandida
bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku wa 14 na
15 Nyakanga 2024, bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza aho begera abaturage
bakababwira ibyo bazabagezaho mu gihe batorwa.
Abakandida ku mwanya wa
Perezida wa Repuburika bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza uko ari batatu
mu ntara eshatu z’Igihugu. Izo ntara ni Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n’Iburengerazuba.
Dore uko umunsi wa gatatu
wagenze mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa
Repuburika.
1.
Paul Kagame
Perezida Kagame akaba umukandida
w’ishyaka FPR Inkotanyi, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka
Ngororero na Muhanga, arabaganiriza nyuma y’igihe atabasura. Iby’ubwitabire byo
ntibikiri inkuru abantu barakubita bakuzura aho bakorera hose.
Umukuru w'Igihugu yavuze
ko hari abatajya bumva u Rwanda, gusa bakaba bazagenda barwumva ndetse hakaba
n'abatumva ko kuba umuntu yatorwa ijana ku ijana, iyo atari Demokarasi.
Ati: "Hari abatajya bumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavuga mbere ngo ijana ku ijana, hari abantu bumva ko ijana ku ijana atari Demokarasi.
Kandi bazabyumva kuko
Demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora taliki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo
bibareba cyane bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko
ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari."
Yakomeje atanga urugero
ku wo yabajije niba abayoborwa n'uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo
Demokarasi, anasaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi.
Ati: "Hari uwo
nabajije ejo bundi ndamubaza nti ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni
Demokarasi gute?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n'ababatoye
ari 30 cyangwa 40% y'abagombaga gutora, iyo niyo Demorarasi? Gute se?.
2.
Dr Frank Habineza
Dr Frank Habineza
umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika watanzwe n’ishyaka Green Party,
yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma ndetse na Kayonza mu
Ntara y’Iburairazuba.
Dr Frank yijeje abaturage
bo mu karere ka Ngoma ko nibaramuka bamutoye azongera akagarura kaminuza ya
UNIK yahoze mu karere ka Ngoma avuga ko azayigarura kuko Ngoma nayo ikwiye
kugira kaminuza kandi ikaba iya Leta aho gukora urugendo rurerure bajya gushaka
kaminuza.
Dr Frank Habineza uri
kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko naramuka atowe
intangiriro y’ingoma ye izaba iherezo ry’inzara mu Rwanda by’umwihariko mu
karere ka Kayonza gasanzwe gakunda guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi.
Mu ngamba Dr Frank
Habineza azakoresha kugira ngo inzara icike burundu, naramuka atowe buri
Murenge azashyiramo uruganda bitewe n’ibyo uwo Murenge ukungahayeho ku buryo
ibikorwa by’abaturage bizanozwa neza, bikagirira umumaro ba nyirabyo.
3.
Mpayimana Phillipe
Mpayimana Phillipe
umukandida wigenga yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara
y'lburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Mpayimana Phillipe
yatangaje ko naramuka atowe azavugurura inyubako ya Kigali Convention Centre
iherereye mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura. Ibi akaba yabitangarije
mu karere ka Nyagatare.
Si ibyo gusa kuko uyu
mukandida kandi yemeza ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu
Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO