RFL
Kigali

Grace Ishimwe; umuramyi wa mbere uri guhatanira kuba Depite yagaragaje ibibazo by'ingutu azibandaho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2024 11:41
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Grace Ishimwe, yanditse amateka yo kuba umuramyi wa mbere mu Rwanda uteye intambwe yo kwiyamamaza ku mwanya w'Ubudepite ndetse avuga ko afite icyizere cyinshi cyo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.



Grace Ishimwe ni umukobwa ukiri muto wagaragaye gacye mu myidagaduro, ariko akaba asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko umuziki ari ikintu akunda. Yaminuje mu mategeko muri Kaminuza ya UNILAK mu 2022, kuri ubu akaba ari kwiga mu ishuri rimufasha kuba Umunyamwuga mu bijyanye n'Amategeko.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ishimwe Grace uri mu bakandida 55 ba PDI bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, yavuze ko yagize inyota yo kujya muri Politiki ubwo yigaga muri kaminuza "kuko ni bwo nari maze gusobanukirwa, niyumvamo urukundo rw'igihugu cyanjye cyane".

Mu gihe benshi mu rubyiruko baba bashaka kujya kuba mu mahanga, we yiyumvisemo cyane u Rwanda, ati "Ni na yo mpamvu urungano rwanjye babaga bafite indoto zitandukabye bamwe bifuza kuba mu bihugu by'amahanga banabigerageza, ariko njye nahoze nifuza kuzaguma ku butaka bwambyaye nkakorera u Rwanda n'imbaraga zanjye zose".

Yahishuye ko igitekerezo cyo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko cyaje "ubwo namenyaga inshingano za 'Parliament' [Inteko Ishinga Amategeko] ndetse bijyana n'uko nize amategeko. Ubu mbarizwa mu ishyaka rya PDI ari na ho nanyujije kandidature yanjye nyuma yo kubona ko nujuje ibisabwa ngo bibe byakwakirwa na NEC [Komisiyo y'Igihugu y'Amatora]".

Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko uri kwiyamamariza kuba Depite, avuga ko naba Umudepite, azafasha urubyiruko mu bijyanye no guhanga imirimo. Aragira ati "Ndamutse ngeze mu Nteko, ibitekerezo byanjye ahanini bizaba bishingiye ku cyakongera amahirwe y'urubyiruko abafasha guhanga imirimo n'ibindi bibazo byugarije urubyiruko".

Avuga ko amaze imyaka ibiri mu Ishyaka PDI, umwihariko waryo akaba ari uko ari ishyaka ryashinzwe rishingiye ku Idini ya Islam, ariko magingo aya ryafunguye amarembo no ku bandi bose mu kubahiriza Ubumwe bw'Abanyarwanda. Yavuze ko abantu bamwe bazi ko iri shyaka rijyamo aba Islam gusa, ariko "ni ishyaka ryubahiriza Ubumwe bw'Abanyarwanda".

Grace Ishimwe ni umwe mu Bayobozi mu Ishyaka PDI kandi we si umu Islam, ahubwo ni Umukristo unaririmba indirimbo zihimbaza Imana aho azwi mu yo yise "Ituro" ndetse n'indi yise "Ndagushima". Ni Umunyamabanga Mukuru wa PDI ku rwego rw'Igihugu, akaba n'Uhagarariye Urubyiruko mu Ntara y'Iburasirazuba.

Uyu mukobwa wakuriye mu Karere ka Rwamagana ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ishusho y'Ishyaka ryamuhaye itike yo kugera ku ndoto ze zo guhatanira kujya mu Nteko. Yagize ati "Ubu 'PDI' ntirikiri Islamic ahubwo ni Ideal, kuba ndi umuyobozi ntari umu Islam bitungura abantu bamwe, ariko kugeza ubu nishimira ko ari ishyaka ritavangura".

Kuba PDI yariyunze kuri FPR-Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ariko igatanga Abakandida bayo bwite ku mwanya w'Abadepite ndetse akaba ari bwo bwa mbere bibaye, Umunyamabanga Mukuru wa PDI, Grace Ishimwe, yabishyizeho umucyo, asobanura ko basanze ntawarusha Perezida Kagame "mu gihe akitwemereye kuyobora igihugu".

Grace Ishimwe yavuze ko bashyigikiye Perezida Kagame mu Matora y'Umukuru w'Igihugu mu kumushimira kuko bamucyesha byinshi birimo kuba bamaze kugera ku rwego rwiza aho bafite urubyiruko, abagore, abagabo bize bafite amashuri ku rwego rwiza, muri make abanyamuryango ba PDI bagutse ku bwa FPR.

Ati "Ni yo mpamvu twifuje gutanga Abakandida Depite ku bwacu gusa, ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu dushima ibikorwa by'Indashyikirwa 'Baba wa Taifa' yagejeje ku Banyarwanda, twifuje kumushyigikira kuko nta wo muri twe twizeye ko yamurusha mu gihe akitwemereye kuyobora igihugu, twifuje kumushyigikira, Rudasumbwa Paul Kagame".

Grace Ishimwe yagaragaje ibibazo by'ingutu azakorera ubuvugizi natsindira kuba Umudepite. Ati "Ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko harimo kubura akazi, n'ibibazo byo mu mutwe akenshi birimo kongerwa n'abana bato bakoresha ibiyobyabwenge, ibibazo bya 'depression' [agahinda gakabije] biterwa n'ubuzima, hari n'ibindi ariko ibiza mbere kuri njye ni ibyo".

Avuga ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko, atazahagarika kuririmba kuko "umuziki wa Gospel kuri njye ni ubuzima". Yongeyeho ati "Imana ni yo ingeza ku byo ngeraho byose, mu kanya kose nzajya mbona amahirwe, kuririmba Gospel bizajya biza imbere cyane."

Uyu mukobwa yasabye abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kuko ari we ishyaka abarizwamo rishyigikiye, anasaba ko nawe bamuha amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite ndetse n'uko bamushyigikira. Yagize ati "Nutora PDI, uzaba untoye".

Ni ubwa mbere PDI itanze Abakandida ku giti cyayo mu Matora y'Abadepite

Hashize imyaka 30, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rihekwa na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite, ariko kuri iyi nshuro rivuga ko ryacutse, akaba ari yo mpamvu ritangiye kwiyamamaza ku giti cyaryo kandi ryizeye kuzitwara neza, gusa ku mwanya wa Perezida bashyigikiye Paul Kagame - Umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi.

Mu matora y'Abadepite, PDI yaserukanye Abakandida 55 barimo abagabo 32 ndetse n'abagore 23. Umuhanzikazi Grace Ishimwe ni umwe muri abo bakandida 55. Perezida wa PDI, Sheikh Harelimana Musa Fazil, avuga ko gukorana na FPR "byatumye dukura, ishyaka ryacu rikamenyekana, abantu bacu bakagirirwa icyizere hirya no hino", ibyo bikaba byaratumye uyu mwaka biyemeza kujya mu matora y'Abadepite ku giti cyabo.

PDI ivuga ko yabisesenguye neza, yanzura guhatana mu matora y'Abadepite kuko "Dufite ubushobozi". Mu nkuru ducyesha RBA, Visi Perezida wa Kabiri, Amb. Fatou Harerimana yagize ati “Mukunze kumva ngo PDI barayiheka, ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu twacutse tutagihekwa. Ni yo mpamvu mubona twahisemo gutanga Abakandida-depite kuko dufite ubushobozi.’’


Grace Ishimwe avuga ko azakora ibishoboka byose urubyiruko rwinshi rukava mu bushomeri


Grace Ishimwe, Umukandida Depite watanzwe n'Ishyaka PDI arasaba Abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida


Bimwe mu bibazo by'ingutu bimubuza ibitotsi harimo ibibazo byo mu mutwe bikomeje kwiyongera kubera ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge


Grace Ishimwe waminuje mu mategeko mu myaka ibiri ishize arashaka kuba Depite


Grace Ishimwe ari mu Bakandida Depite bahagarariye Ishyaka PDI mu matora y'Abadepite

REBA INDIRIMBO "ITURO" YA GRACE ISHIMWE USHAKA KUBA DEPITE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND