Abahanzi b’ikiragano gishya ndetse n’abamaze igihe mu muziki nka Senderi Hit, Butera Knowless na Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abahanzi basusurukije ibihumbi by’abantu bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n’Abakandida Depite.
Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024,
byabereye mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda, i Muhanga mu
Majyepfo y’u Rwanda ndetse no mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u
Rwanda.
Ibi bikorwa byabanjirijwe no kwiyamamaza kwa Perezida Kagame
mu Karere ka Musanze byabaye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, no ku
Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Mu kuririmba kw’aba bahanzi, bagabanyijwe mu byiciro. Umuraperi
Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi International Hit ndetse na Nsengiyumva Francois wamamaye nka 'Igisupusupu', bataramiye ibihumbi bari bateraniye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga bategereje
kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Ibihangano by’aba bahanzi bose byagarutse cyane ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, bahimbye bashingiye ku bikorwa yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30
ishize. Mu kuririmba, banyuzagamo bagakangurira abaturage kuzatora Paul Kagame.
Ni mu gihe, umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye
mu Karere ka Nyagatare mu rugendo rwo kwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’umuryango
FPR Inkotanyi, basaba gushyigikirwa kugira ngo bazinjire mu Inteko Ishinga
Amategeko y'u Rwanda.
Kuri Sitade ya Ngororero ho hari hateraniye abaturage barenga ibihumbi 50 bataramiwe na Dr Claude wamamaye mu ndirimbo 'Contre- Succes', Ariel Wayz, Bruce Melodie, Alyn Sano, Riderman na Bwiza- bose bafatanyije kuririmba indirimbo ‘Ogera’ yamamaza Perezida Paul Kagame bamuhimbiye.
Umuhanzikazi Ariel Wayz aherutse gusohora indirimbo 'Tumutore Niwe' yakoranye na King James, Kivumbi King ndetse na King James
Senderi Hit yataramiye bwa Mbere i Muhanga, mu rugendo rw'ibindi bikorwa azaririmbamo byo kwamamaza Abakandida ba FPR
Umuhanzi Dr Claude yamamaye mu ndirimbo ''Contre- Succes'
Nsengiyumva Francois yamamaye nka 'Igisupusupu'
Umuhanzikazi Alyn Sano
Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie uri kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, mu gihe yitegura gutaramira i Burayi
Umuraperi Riderman washinze Ibisumizi Records yataramiye abaturage bo mu Karere ka Ngororero
Umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye mu Karere ka Muhanga
mu Majyepfo y’u Rwanda
Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za
Guverinoma, Senderi Hit yemeje ibihumbi by’abantu bari bateraniye i Muhanga
Bruce Melodie na Bwiza bahuje imbaraga mu ndirimbo yabo bise ‘Ogera’
bataramira mu Karere ka Ngororero
Umuraperi Bushali uherutse mu Bufaransa, yongeye kwiyereka abanya-Muhanga
mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame
Umuhanzi Chriss Eazy yisunze indirimbo zirimo ‘Jugumila’
ataramira abo mu karere ka Muhanga n’abandi
Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye mu Karere ka
Nyagatare
Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bikorwa byo
kwiyamamaza
Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Ngororero, abaturage bamwijeje kumutora 100%
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame i Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza
Umuhanzikazi Bwiza amaze gutaramira mu turere dutatu mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, Bruce Melodie yataramiye i Musanze na Rubavu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO TWICARANYE' YA SENDERI NA BWIZA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMUTORE NIWE'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTIMUGIRE UBWOBA' DJ MARNAUD NA MASSAMBA NA RUTI JOEL
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OGERA' YA BRUCE MELODIE NA BWIZA
KANDA HANO UREBE UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA I MUHANGA CYAGENZE
TANGA IGITECYEREZO