Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yifashishije indirimbo ‘Contre Succès’ ya Dr Claude yumvikanisha ko buri wese yiteguye guhangana n’abanyeshyari batishimira ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 mu
gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w'umuryango FPR0-Inkotanyi cyabereye
mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe
n'ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR baturutse mu turere dutandukanye.
Hanashimwe imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR Inkotanyi
kwamamaza Umukandida Paul Kagame ndetse n’indi mitwe ifatanya n’uyu Muryango mu
kwamamaza Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abo ku mwanya w’Ubudepite.
Mu ijambo rye, Dr Vincent Biruta yavuze ko abarwanashyaka ba
PSD batewe ishema no kuba umukandida bahisemo kwamamaza kandi bazatora ari
'Nyakubahwa Paul Kagame'.
Yavuze ko kuva mu buto, Paul Kagame yaharaniye kugira ngo
abana b'u Rwanda bari ishyanga bazabashe gutaha, arwana urugamba rwo kubohora u
Rwanda n'Abanyarwanda kandi arwanya ikibi n'ivangura.
Biruta yavuze ko na PSD nayo 'yavutse iharanira icyatuma abanyarwanda baba mu gihugu cyabo' kandi 'iharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, iharanira imibereho myiza y'abaturage bose b'u Rwanda'.
Yavuze ko bazi neza ko 'ibyo bitari gushoboka iyo u Rwanda rutagira umuyobozi w'intwari nkamwe nyakubahwa Paul Kagame, umuyobozi wumva ko imitwe ya Politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n'Abanyarwanda ntawikubira, twese dusenyera umugozi umwe'.
Ati "PSD rero twahisemo neza, duhitamo umukandida w'indashyikirwa,
umuyobozi ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga, umuyobozi wavanye
abanyarwanda mu icuraburindi ry'ironda-bwoko, n'ironda-karere, u Rwanda rukaba
rutekanye, umuyobozi waciye inzara n'amapfa mu gihugu."
Dr. Biruta yavuze ko Perezida Kagame ari umuyobozi 'wakamiye
abanyarwanda, wahaye uburenzi abana bose, ageza ubuvuzi kuri buri wese, yahaye
ijambo umwana w'umukobwa, yahaye ibyaro umuriro w'amashanyarazi kandi 'ni
umuyobozi udakangwa no kurwanya ikibi no guhangana n'abadashaka ko u Rwanda
rutekana'.
Yavuze ko hari byinshi byo gushimira Perezida Kagame. Yizeza
ko bamushyigikiye mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.
Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Biruta yasunze indirimbo 'Contre Succes'
ya Dr Claude, avuga ko hari abagikomeje kugaragaza ishyari ry’ibyo Perezida
Kagame amaze kugeza ku Rwanda n'Abanyarwanda, amwizeza ubufatanye mu
kubahashya.
Ati "Nyakubahwa
Paul Kagame n'umuryango muyoboye wa RPF-Inkotanyi, kuba turi hano twebwe nka
PSD ndetse n'abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda,
uwabashima ntiyabona aho ahera n'aho agarukira.
Gusa, turabizeza ko urugamba murwana rwo kubaka u Rwanda
turi kumwe ntacyabahunganya ngo dusigare. Tuzafatanya (abwira Perezida Kagame)
kandi tuzatsinda abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa
n'aho mugejeje u Rwanda, abo Dr Claude yita ba ‘Contre Succès’.”
‘Contre Succès’ yabaye ibendera ry’umuziki wa Dr Claude,
yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Yumvikanye mu bitangazamakuru
bitandukanye, bituma uyu muhanzi abona ibiraka byo kwamamaza, kuririmba mu
bitaramo bikomeye n’ibindi.
Dr Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko gusubiramo iyi
ndirimbo akayihuza n’ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda,
yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yaraharaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu
mahanga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikara’, avuga ko
se yitabye Imana mu 1992 ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, avuga ko kuva icyo
Perezida Kagame yamubereye umubyeyi, biri no mu mpamvu zatumye avugurura
indirimbo ye.
Ati “Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni ukubera y’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umubyeyi wacu, ni umubyeyi w’Abanyarwanda bose. Njyewe ni Papa wanjye, ndabikubwiye.
Nta muntu wamfashije mu buzima bwanjye nkawe, kuko Papa
wanjye bwite yapfuye mfite imyaka 14 hari mu 1992. Rero nyuma y’itabaruka
ry’umubyeyi wanjye, nabonye undi mubyeyi ari we Nyakubahwa Perezida Kagame. Mama
wanjye wamfashije ni Nyakubahwa Jeannette Kagame.”
Dr Claude yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo anashingiye ku
bikorwa byivugira Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda. Ati “Ibintu yagejeje
ku Banyarwanda, ni ibintu bikomeye cyane, ubu ngubu umunyarwanda afite agaciro
ahantu hose ku isi hose, nanjye ubwanjye iyo ngiye hanze abantu bampa agaciro,
narabibonye […]”
Uyu muhanzi yavuze ko ari umuhamya w’ibikorwa Perezida Kagame
yageje ku Banyarwanda, kuko nawe byamugezeho. Avuga ko Umukuru w’Igihugu ari
umubyeyi we mu buryo bwihariye, biri no mu mpamvu yakoze mu nganzo akandika iyi
ndirimbo.
Iyi ndirimbo ‘Contre Succès’ yagiye hanze bwa mbere mu 2007,
bivuze ko imyaka irenze 17 iri ku isoko. Mu kuyivugurura, Dr Claude yagaragaje amashusho
yafashwe mu bihe bitandukanye, agaragaza bimwe mu bikorwa Perezida Kagame
yagejeje ku Banyarwanda.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yavuze ko amahitamo yabo yabaye meza ubwo biyemezaga gushyigikira Paul Kagame nk'Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Abaturage ba Ngororero bijeje Perezida Kagame kumuhundagazaho
amajwi 100%
Dr Vincent Biruta yijeje Paul Kagame ubufatanye mu guhangana
n’abanyeshyari batishimira ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONTRE SUCCES' YA DR CLAUDE
TANGA IGITECYEREZO