RFL
Kigali

Perezida Kagame yasobanuye icyo bivuze kuba hari indi mitwe ya Politike yiyunze kuri FPR-Inkotanyi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/06/2024 14:04
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu, yasobanuye ko kuba hari indi mitwe ya politike yabiyunzeho, bitavuze ko ifite intege nke.



Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Kamena 2024 muri Stade y'Akarere ka Ngororero, ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Gatatu. Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira abitabiriye ibi bikorwa byo kwiyamamaza ndetse anashimira indi mitwe ya politike, avuga ko kuba barahisemo kwifatanya na FPR atari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n'imbaraga nyinshi.

Ati: "Ndashimira imitwe ya Politike iri hano twabwiwe ifatanyije na FPR. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n'imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubananira. 

Muri Politike rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko bo byabananiye".  

Yakomeje avuga ko barebye bagasanga baramutse bafatanyije na FPR ari bwo ibyagerwaho ari byinshi kurushaho. Ati: "Ahubwo ni uko bashyize mu kuri babona ko dufatanyije, bagafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza bamwe bigakunda, abandi ntibikunde. 

Ariko iyo abantu bafatanyije birakunda, byose bikabakundira, hanyuma rero twaje hano kugira ngo tujye umugambi w'ibyo tuzakora".

Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse yose aherekeza Perezida Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku Muryango FPR-Inkotanyi birakomeje aho nyuma ya Ngororero, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ari bwiyamamarize i Shyogwe mu Karere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru i Ngororero mu kwamamaza Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND