Dr Frank Habineza n’abarwanashyaka ba Green party bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma basezeranya abaturage bo muri aka karere ko nibatora Green party bazahabwa kaminuza bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Kuri uyu wa mbere, ni
umunsi wa gatatu hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bemerewe na Komisiyo
y’Amatora haba ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse no mu nteko
nshingamategeo umutwe w’Abadepite.
Kuri uyu munsi wa gatatu
wo kwiyamamaza, ishyaka riharanira demokarasi no kubungabunga ibidukikije,
Green Party yakomereje ibikorwa byayo byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma. Ni
nyuma yo gukorera mu karere ka Gasabo ndetse na Kamonyi.
Ku isaha ya saa tanu,
nibwo Dr Frank Habineza n’abamuherekeje mu rugendo rwo kuva I Kigali berekeza
mu burasirazuba bw’u Rwanda bageze I Ngomba hanyuma bakiranwa na ‘Morale’
nyinshi y’Abarwanashyaka ba Green Party.
Kubera umudiho
w’indirimbo zamamaza Green Party, nta muntu wacaga mu ‘Centre’ ya Ngoma ngo
akomeze urugendo rwe ahubwo yabanzaga gucisha macye agatega amatwi akumva ibiri
ku havugirwa.
Ntezimana Jean Claude
uyoboye igikorwa cyo kwiyamamaza mu ishyaka Green Party akaba asoje manda ye mu
nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite, yabanje gusobanura neza ‘Green Party’
amateka yayo ndetse n’intego zayo.
Jean Claude yavuze ko
Green Party yatangiye ibikorwa bya Politiki mu mwaka wa 2009 ariko ryemerwa mu
mwaka wa 2013 nyuma y’imyaka 4 rikora. Mu mwaka wa 2017 bahise batanga
umukandida ariko amahirwe ntiyabasekera ntibabasha kuyobora igihugu.
Mu mwaka wa 2018, nibwo
iri shyaka ryiyamamaje mu Nteko Nshingamategeko hanyuma begukana imyanya ibiri nyuma
y’undi mwaka umwe iri shyaka ryongera kubona umwanya umwe muri Sena.
Intego nyamukuru y’iri
shyaka ni uguharanira Demokarasi ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Nyuma y’uko bamwe mu ari
kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko baganirije abaturage bo mu
karere ka Ngoma muri bimwe bazabagezaho nibaramuka babatoye, Dr Frank Habineza
yashimiye abaturage bo mu karere ka Ngoma ko baje bakiyamamaza ndetse
bakabatora.
Nyuma yo kubashimira, Dr
Frank Habineza yababwiye ko nk’uko babigenje mu mwaka wa 2017 na 2018 babatora,
n’ubu tugiye kwinjira mu gihe cy’amatora bityo ko nibaramuka bagiriye ikizere
Green Party by’umwihariko agatorwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azabaha
kaminuza bitarenze ukwezi kwa Nzeri.
Dr Frank Habineza ati “Hano
ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga kaminuza. Birababaje kuba umuntu
azamuka akajya za Nyagatare kandi assize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye
gutera imbere.”
Akomeza agira ati “Nimutugirira
ikizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona
kaminuza kandi izazamura ubukungu bw’Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n’abandi
bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage mu karere ka Ngoma.”
Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma kaminuza
TANGA IGITECYEREZO