Kigali

Bull Dogg yakuriye ingofero Perezida Kagame anakomoza ku bwamamare bwa Israel Mbonyi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/06/2024 9:17
0


Malik Bertrand Ndayishimiye [Bull Dogg] yakuriye ingofero Perezida Kagame, anavuga ko Israel Mbonyi ari we ugerageza kumukurikira mu kwamamara ariko hakaba harimo ikinyuranyo kinini cyane.



Umuraperi Bull Dogg ari mu bagabo bamaze imyaka itari micye batigisa umuziki nyarwanda ndetse aherutse guhuza amaboko na Riderman bishimisha benshi by'umwihariko abakunzi ba Hiphop.

Bull Dogg na Riderman bafatanije gukora kuri EP bise ‘Icyumba cy’Ametegeko’ iriho indirimbo zigera muri eshashatu. Nk'uko babisabwe, bombi bitegura gukorera hamwe igitaramo.

Bull Dogg yifashishije amafoto yo ku munsi wa Kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza aho Perezida Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Rubavu, akurira ingofero Perezida Kagame.

Bull Dogg yagaragaje ko Perezida Kagame akunzwe byo ku rwego rwo hejuru, akaba ari we nimero ya mbere mu Rwanda. Yagize ati: ” Papa Yvan [Yvan Cyomoro Kagame] aradufite, ni we cyamamare, abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo.”

Nyuma yo kugaragaraza ko birenze kubona abantu ibihumbi 350 bari Musanze, hakongera hakaboneka abandi i Rubavu barenga ibihumbi bisaga 250 baje kureba Perezida Kagame, Bull Dogg yakomoje ku bwamamare ku ruhande rw’abo mu myidagaduro.

Yavuze imyidagaduro muri rusange yaba ishingiye ku muziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana n’ibindi, agaragaza ko Israel Mbonyi ari we uri imbere mu myidagaduro, bivuze ko ari we ukurikira Perezida Kagame mu gihugu hose. Ati: ”Cyakoze mu gihugu umugwa ku gatsintsino ni Mbonyicyambu.”

Israel Mbonyi amaze kuzuza inshuro ebyiri BK Arena yakira ibihumbi 10 ndetse indirimbo ye "Nina Siri" imaze kurebwa cyane mu gihe gito n'abarenga Miliyoni 51 kuri Youtube mu mezi 11 gusa. 

Bamwe batangiye kumusaba kuzakorera igitaramo muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 nyuma yo kubona ko BK Arena imaze kubana nto. 

Israel Mbonyi na Chryso Ndasingwa ni bo bahanzi gusa babashije kuzuza BK Arena yananiye abandi bahanzi b'ibikomerezwa, gusa Mbonyi we amaze kuyuzuza inshuro ebyiri yikurikiranya.

Bull Dogg kuri ubu ageze kure imyiteguro yo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki no gushyira hanze umuzingo mushya.

Bull Dogg asanga nta muntu uzarusha igikundiro n'ubwamamare Perezida Kagame Bull Dogg yagaragaje ko kugeza ubu mu myidagaduro Israel Mbonyi ari imbere mu bwamamare Bull Dogg ari mu baraperi bamaze imyaka itari micye bakunzwe, muri iyi minsi akaba ari kwitegura gushyira hanze Album nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND