RFL
Kigali

Marcus Rashford na Eric Ten Hag ntibakirebana ay'ingwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/06/2024 12:05
0


Rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford hamwe n'umutoza we Eric Ten Hag, ntibakirebana ay'ingwe, bikaba bishoboka ko Rashford yaguma muri Manchester United.



Nubwo Marcus Rashford atagize umwaka w'imikino mwiza, ntabwo bikuyeho ko ari umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza. Muri uyu mwaka w'imikino urangiye, yatsindiye Manchester ibitego umunani, bituma adahamagarwa n'u Bwongereza buri gukina Euro.

Nubwo muri uyu mwaka w'imikino Marcus Rashford atitwaye neza nk'uko byari bikwiye, umwaka wa mbere Eric Ten Hag akigera muri Manchester United, Rashford yamutsindiye ibitego 30 byamufashije gusoza umwaka w'imikino iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Arsenal na Man City.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru The Sun, avuga ko muri iyi minsi Marcus Rashford na Eric Ten Hag umwuka ari mwiza, bikaba bishoboka ko umwaka utaha azaba arangaje imbere mu busatirizi bwa Manchester United.

Nubwo Ten Hag na Rashford bameranye neza muri iyi minsi, mu mwaka w'imikino urangiye ubwo wari ugeze hagati, aba bagabo bigeze gukozanyaho, ubwo Manchester United yari imaze gutsindwa na Man City, icyo gihe Rashford yahise yiyobokera akabyiniro, ibintu byatumye adakina umukino wa FA Cup wahuje Manchester United na Newport Ciy.

Iyo imyitwarire yari yarazanye agatotsi hagati ya Eric Ten Hag na Marcus Rashford, yanatumye Rashford hanishwa n'ikipe ye ya Man United kumara ibyumweru bibiri adakina, ndetse anatanga amande y'ibihumbi 350 by'amayero.

Umwuka mwiza hagati ye na Ten Hag, uje nyuma y'uko uyu mukinnyi atagize umwaka w'imikino mwiza, bigakurikizaho kudahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, ndetse mu minsi ishize akaba yaratangaje ko agiye gufata akaruhuko mu gukorera imbuga nkoranyambaga.

Kuba Marcus Rashford ameranye neza na Ten Hag, biraca amarenga ko uyu mukinnyi azakomezanya na Manchester United mu mwaka w'imikino utaha, bityo amakipe yamushakaga arangajwe imbere na PSG, agatangira gukura amerwe mu isaho.


Marcus Rashford kugeza ubu ameranye neza n'umutoza Eric Ten Hag, ibica amarenga ko no mu mwaka w'imikino utaha bazakomezanya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND