RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Perezida Kagame yakiranywe ubwuzu n'abaturage ibihumbi 350 bamusanganiye i Musanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2024 22:53
0


"Muzehe wacu, Muzehe wacu,...Tuzagutora, twongere tugutore...". Ni amwe mu magambo abaturage babwiye Perezida Kagame watangiriye i Musanze ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.



Amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'ay'Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu. Kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ni bwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandika Perezida n'abakandida Depite.

Abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie, Dr Claude, Bwiza na Ariel Wayz ndetse n'abavanzi b'umuziki Dj Bisoso na Dj Brianne, ni bamwe mu basusurukije abantu ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Ibi birori byabereye ku kibuga cya Busogo mu Murenge wa Busogo muri Musanze.

Munyakabuga Juma waturutse mu Murenge wa Gataraga muri Musanze yabwiye inyaRwanda ko Perezida Kagame yamugejeje kuri byinshi byatuma atamwibagirwa, ati "Urabona nawe dufite umutekano, amahoro iterambere n'ibindi, mbese arimo kudutindira. Ikintu namusaba ni uko yakomeza kutuyobora, ntazigere aturambirwa".

Umwe mu bagabo batanze ubuhamya, yumvikanishije ko yari abayeho mu nzu mbi, ariko bitewe n'ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, yahagurutse yiteza imbere, ndetse abana be basubiye mu ishuri n'ubwo we atigeze agira amahirwe yo kwiga. Yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame muri aya matora.

Umukandida wa FPR, Paul Kagame yabwiye abanya-Musanze ko mu gihe nk'iki nabwo yabasuye kandi ibyo bemeranyije byabishyizwe mu bikorwa. Ati "Mbanze mbashimire rero n'ubwo duherukana cyera, aho duherukanira umugambi wari nk'uyu nguyu. Twarahuye, dukora akazi, turakanoza, ubu twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n'aho tugeze".

Yumvikanishije ko kwiyamamaza, biri mu murongo wo guhindura amateka y’u Rwanda rushya buri wese yifuza. Ati “Uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, cyo kuzatorwa, kuzatora, iyo ubikora, iyo bikorwa mu mitwe y'abantu, mu mutima y'abantu haba harimo politike yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo;

Ubuzima bw'abarutuye, kugira ngo birusheho kuba byiza, bibe nk'iby'ahandi cyangwa binarenge. Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura. Ni yo Politike ya FPR. FPR tuvuga ni ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR.

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'igihugu, Paul Kagame, yakomeje agira ati "FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”

FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n’urw’amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y’igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere.

Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n’ibibazo by’imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Nk'uko tubicyesha urubuga rwa FPR Inkotanyi, Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w’Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ubumwe, Umutekano, Iterambere n'ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora igihugu cy'u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko ari "Impano Imana yahaye u Rwanda".

Mu ndirimbo "Thank you Kagame", Kitoko yakoreye Perezida Kagame mu kumushimira mu matora ya Perezida aheruka yabaye mu 2017 yabigarutseho anavuga impamvu ari we ukwiriye u Rwanda. Ni Kitoko wanamamaje Perezida Kagame mu 2010 ubwo uyu muhanzi yari agisoza amashuri yisumbuye. Kuri iyi nshuro, ntiyabashije kuza kubera impamvu z'akazi.

Ati: "Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe. Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro".

Nsabimana Leonard wahimbye indirimbo "Ndandambara" yamamaye cyane, agaragaza ko Abanyarwanda batekanye rwose kuko nta ntambara yabatera ubwoba bafite Kagame. Muri iki gihangano cye kiri no kwifashishwa mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame, mu matora ya Perezida, aririmba ko iyarinze Kagame, izarinda n'abanyarwanda.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I MUSANZE AHO PEREZIDA KAGAME YATANGIRIYE IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Musanze mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda


AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND