RFL
Kigali

Green Party yatangiriye i Gasabo ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/06/2024 18:41
0


Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite 50 bemejwe n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe amatora NEC.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni bwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye haba ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse n’abakandida mu myanya y’Abadepite 53 bagomba kujya mu Nteko Nshingamategeko nyuma y’uko icyuye igihe yasheshwe ku wa 14 Kamena 2024.

Ishyaka Green Party naryo ryatangiye ibikorwa byaryo ryamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, Dr Frank Habineza ndetse n’Abadepite 50 bemerewe kwiyamamaza.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Dr Frank Habineza wavuye ku biro by’ishyaka Green Party agaragiwe n’umubare munini w’abarwashyaka ba Green Party, yanyuze inzira yose ari mu modoka itwikuruye hejuru ku buryo yagendaga asuhuza abantu hirya no hino mu nzira aho yanyuze.

Nyuma yo kugera i Bweramvura, Dr Frank Habineza n’abari bamuherekeje bakiriwe n’umubare utari muto n’abaturage bo muri aka Kagali kandi bafite ‘morale’ yo hejuru bigaragaza ko bari bamwiteguye.

Mu migabo n’imigambi yagejeje ku baturage n’abarwanashyaka ba Green Party bari muri aka kagali ka Bweramvura, Dr Frank Habineza yagarutse cyane mu guca akarengane mu baturage, gukuraho igifungo cy’agateganyo akenshi gikunze kuba kirekire bigendanye n’iminsi iki gifungo kimara, kuzafasha abaturage kwihaza mu biribwa n’ibindi bitandukanye.

Dr Frank Habineza yagize ati “Muzaba muhisemo ubuzima bwiza, kubaho mu mudendezo, nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa mu gihe mwaba mushyize igikumwe imbere y’ikirango cya ‘Kagoma’ mugatora Dr Frank Habineza.”

Dr Frank Habineza yatangaje ko impamvu yo guhitamo ikirango cya Kagoma kugira ngo abe ari cyo kijya imbere y'ikirango cy'iri shyaka, ni ukubera ubuhangange bwa Kagoma akaba ari inyoni itangaje mu mibereho yayo haba mu kwiyuburura igihe ishaje igasubira bwana, imbaraga ndetse n’ubwenge bwayo.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko mu gihe baba bamutoye, abaturage bose babaho ubuzima bwiza ndetse n’uwari ugeze mu zabukuru akongera agasubira mu bukumi/ubusore kubera ubuzima bwiza baba bahisemo.

Nyuma yo kugeza ku baturage imigabo n'imigambi ye, Dr Frank Habineza yatanze umwanya yakira ibibazo bitatu byose byagarutse byibanda ku karengane bamwe bakorewe harimo umubyeyi wavuze ko umuhungu we yakatiwe gufungwa amezi atatu ariko agiye kumara umwaka atari yafungurwa.

Undi watanze ikibazo cye, ni umuhinzi uhingira amafaranga yo kubaho muri uyu murenge wa Jabana waguze ikibanza ariko kugira ngo ahabwe icyemezo cy'ubutaka akaba yakwa andi mafaranga 25,000Rwf.

Umuturage wa gatatu yasabye Dr Frank Habineza ko naramuka atowe yazatekereza ku murenge wa Jabana akawushyiramo umuhanda wa 'Kaburimbo' akabakiza ivumbi rihari. Dr Frank Habineza yamubwiye ko n'ubundi mu migabo n'imigambi ye harimo kubaka ibikorwa remezo.

Muri aba baturage bose bagejeje ibibazo byabo ku mukandida Perezida, Dr Frank yababwiye ko bagiye kubikurikirana ndetse anashyiraho umuntu wihariye wo gukurikirana no kumenya niba ibyo bibazo byarakemutse byaba n'ubuvugizi bushoboka bukazakorwa ahashoboka hose.

Dr Frank Habineza yakiranywe ubwuzu bwinshi mu murenge wa Jabana

Abayobozi bakuru mu ishyaka rya Green Party bitabiriye bose umunsi wa mbere wo kwiyamamaza

Hon Senateri Mugisha Alex yatangaje ko kuba umuntu avurirwa kuri mituwele akigurira imiti bitazongera kubaho

Dr Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Jabana ko Green party atari ishyaka rivuga ngo rihere mu magambo gusa ahubwo rishyira mu bikorwa ibyo bemeye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND