Abahanzi b'indirimbo zizwi nka 'Secular' bakomeje urugendo rwo kugaragaza imbamutima zabo no gusaba abafana babo kuzashyigikira umukandida watanzwe n'umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame.
Uru rugendo
rwo gusohora indirimbo barutangiye muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame
yemeraga kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya Kane.
Ibihangano
byabo byuzuye imbamutima, amashusho agaragaza Perezida Kagame mu bihe
bitandukanye, ibikorwa yagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize, impamvu zo
gukomeza kumushyigikira n'ibindi.
Bamwe muri aba bahanzi ni ubwa mbere bagiye gutora Umukuru w'Igihugu. Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda ko afite amatsiko yo kuzatora.
Ni mu gihe umuhanzikazi
Ariel Wayz we yagize ati "Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya
mbere nk'umunyarwandakazi. Ni amahirwe akomeye yo guhitamo, umuyobozi nyawe
udukwiriye."
Yavuze ko
amahitamo ye ari ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize kandi 'kuba ndi gukora
ubuhanzi nk'umwuga, hari ababigizemo uruhare. Ati "Inzozi zanjye zaranyegereye,
hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora."
Uyu mukobwa
yahuriye mu ndirimbo na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss
Eazy bakorana indirimbo bise 'Tumutore niwe'.
Iyi ndirimbo
y'iminota 3 n'amasegonda 23' yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King,
baririmba bagira ati "Ni byo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye,
tubisubiremo, umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema n'uwo ari we, nta wundi tubicyeha ni Paul
Kagame."
Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye nawe amashusho y'indirimbo yise 'Byari byabananiye' yakoranye na Bushali na Dj Pius- Basanzwe bafitanye indirimbo bise 'Turawusoza' yakunzwe mu buryo bukomeye.
Amashusho
y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali nko muri
Kigali Universe n'ahandi. Aba bahanzi bagaruka ku bikorwa birimo
nk'imihanda yubatswe, amashuri, ibikorwaremezo n'ibindi Abayarwanda bagezeho mu
myaka 30 ishize.
Baririmba
bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame. Aba bahanzi banagaruka
kuri gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge, guha ijambo umugore n'ibindi.
Umuhanzikazi
Babo nawe yasohoye indirimbo yise 'Everybody ku gipfunsi' ifite
iminota 3 n'amasegonda 35'. Muri iyi ndirimbo aririmba yumvikanisha ko ku 'gipfunsi ari ishema rya buri wese, icyizere
n'imbaraga z'u Rwanda'
Agaruka ku
bumwe bw'Abanyarwanda, uko umuco watejwe imbere, iterambere rihanzwe amaso,
ibikorwaremezo byubatswe n'ibindi binyuranye.
Babo yabwiye
InyaRwanda ko guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku kuntu akunda Perezida Kagame
n'ubuyobozi bwe. Ati "Nkunda Perezida Kagame kandi no mu biganiro nkora
nakunze kubigarukaho cyane. Mpora nifuza kuzahura nawe cyane, rero gukora iyi
ndirimbo ni ukumushyigikira muri aya matora."
Arakomeza ati
"Navuga ko ari indirimbo idasanzwe kuri njye, cyane ko ari n'ubwa mbere
nzaba ngiye gutora, rero urumva ko mfite amatsiko menshi. Nasobanura ko iyi
ndirimbo ari nk'impano namugeneye, kandi mu ndirimbo ngaruka cyane ku
kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera."
Izi ndirimbo
zakorewe uru rutonde hashingiwe kuzasohoka guhera kuri uyu Gatanu tariki 21
Kamena 2024 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Ni nyuma
y'umuryango FPR Inkotanyi utangaje ko wamaze kwakira indirimbo zirenga 150
zigaruka kuri Paul Kagame.
Umunyamuziki King James yamamaye mu ndirimbo nka 'Meze neza', 'Nyuma yawe', 'Umuriro watse' n'izindi zinyuranye
Umuhanzikazi Alyn Sano aherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Biryoha bisangiwe'
Nduwimana Jean Paul 'Noopja' washinze Country Records
Umuraperi Kivumbi King amaze iminsi mu bitaramo mu Burayi
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group
Umuhanzi akaba na Dj, Pius uherutse gutaramira muri Poland
Umuhanzikazi Babo wakoranye indirimbo n'abarimo Bruce Melodie
Umuraperi Bushali uherutse gukorera ibitaramo mu Bufaransa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MURONGO' YA YVAN D
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU GIPFUNSI' YA BABO EKEIGHT
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKURI INYUMA TWESE' YA INKUYO PAULA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYARI BYABANANIYE' YA PIUS NA BUSHALI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMUTORE NIWE' YA ARIEL WAYZ, KIVUMBI NA KING JAMES NA CHRIS EASY
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUMUTORE' YA NOOPJA WASHINZE COUNTRY RECORDS
KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'KAGAME PAUL NI WOWE' YA INTORE TUYISENGE
TANGA IGITECYEREZO