Kigali

MU MAFOTO: Urubyiruko rwiganjemo ibyamamare rushyigikiye bikomeye Perezida Kagame wiyamamarije i Musanze

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/06/2024 20:16
0


Urubyiruko rwiganjemo ibyamamare bifite amazina azwi cyane mu Rwanda, baherekeje Perezida Paul Kagame bafata amashusho berekana ko bamuri inyuma, abandi nabo hirya no hino mu gihugu bakomeje gushyira ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko bamushyigikiye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.



I Busogo kuri Stade y'Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Musanze, niho hari hateraniye ibihumbi by'abaturage baturutse mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu, baje kumva imigabo n'imigambi y'Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora y'Umukuru w'Igihugu yahujwe n'ay'Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Umwe mu byamamare baherekeje Perezida Kagame i Musanze, ni umunyarwenya Clapton Kibonge washyize amashusho ku rubuga rwa Instagram maze akayaherekeresha amagambo agira ati: “Twatangiye imyiteguro y’ubukwe buzaba kuri 15. Papa Nellah azatora Paul Kagame.”

Yongeye aragira ati: “Twamaze guhitamo. PK ku gipfunsi.”

Ni mu gihe umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Rusine Patrick yagize ati: “Ndagukunda Nyakubahwa Perezida.”

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yagize ati: “Imibare ntabwo ibeshya. Umuntu w’abantu ku bw’abantu. Uyu munsi abantu ibihumbi bateraniye i Busogo mu Majyaruguru y’u Rwanda kugira ngo bamamaze #Pk2024. Mbega igihe cyo kuba umunyarwanda!”

Yakomeje agira ati: “Ntidushobora kwihanganira ku ruhande rubi rw’amateka. #PK amahitamo yanjye, amahitamo yacu.”

Abandi ni ‘couple’ ya Miss Nishimwe Naomi [Mss Rwanda 2020] n’umukunzi we bagaragaye i Musanze, aho bari baherekeje Perezida Kagame.

Alexis Ngabo Karegeya, mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy’Ubukerarugendo, yagize ati: “Hano mu Majaruguru indero ni imwe, twese ni ku gipfunsi. FPR Umuryango w’abanyarwanda.”

Umwe mu bakiri bato bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri TikTok, Kimenyi Tito yagize ati: "Urukundo rw'i Musanze. PK ku gipfunsi."

Claude Karangwa wamenyekanye nka Mwene Karangwa kuri X [Twitter] yagize ati: "Kuki wahindura ikipe itsinda? Perezida wenyine dushaka ni PK. Tuzamutora twongere tumutore."

Mu bandi bagiye banyuza ubutumwa bwabo bagaragaza ko bari inyuma ya Perezida Kagame harimo uzwi nka No Brainer kuri X, Sir. Uracyaryamye, Kemnique (Urinde Wiyemera), Sol Solange n'abandi.

Perezida Kagame yakiriwe n'abarenga ibihumbi 350 i Busogo Mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru. Abaturage ibihumbi n'ibihumbi bari bari i Musanze basusurukijwe n'abarimo Riderman, Ndandambara, Bruce Melodie, Dj Brianne, Ariel Wayz, Dr Claude n'abandi.




Abanyarwanda bari i Paris n'inshuti z'u Rwanda nabo bamamaje Perezida Kagame















Umukadinda wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro i Musanze mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND