FPR
RFL
Kigali

Urwibutso rwa Kitoko mu 2010 aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2024 13:45
1


Umunyamuziki Kitoko Bibarwa wamamaye nka Kitoko, yandikanye ishimwe, agaragaza ko afite urwibutso rudasaza ubwo mu mwaka wa 2010 yaririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yarangiye ayatsinze ku kigero cya 93%.



Icyo gihe Perezida Kagame yari ahatanye n’abarimo Dr Ntawukuliryayo wagize amajwi angana na 5.15%, Prosper Higiro yabonye amajwi 1.3% naho Dr Alvera Mukabaramba wa PPC abona 0,40%.

Kitoko yari mu bahanzi bari bitezwe muri uyu mwanya kuzaririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame, byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bihereye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ariko kandi kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atabashije kwitabira ibi bikorwa bihuza ibihumbi by’abantu kubera akazi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Urukundo’, yavuze ko n’ubwo bimeze gutya, ku mutima we azirikana ibihe bidasanzwe yagize ubwo mu mwaka wa 2010 yaririmbaga mu bikorwa byageze mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali mu kwamamaza Perezida Kagame.

Kitoko ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yumvikanishije ko yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi baririmbye kiriya mu gihe, mu gihe hashize amezi macye asoje amashuri ye yisumbuye. Yavuze ko ‘rwari urugendo rwiza cyane’.

Yumvikanishije ko yishimira kuba ibihangano bye yahanze nka ‘Thank you Kagame’ na n’ubu bigikomeje kwifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Uyu musore ubarizwa muri Amerika afite indirimbo yise ‘Thank you Kagame’ yamamaye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017. Kuva icyo gihe, yabaye ibendera ry’umuziki we, ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame.

Ni indirimbo yacengeye mu gihe gito, kandi agaruka ku bikorwa binyuranye Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n’amashimwe Abanyarwanda bafite kuri we.

Iyi ndirimbo yayishyize hanze muri Nyakanga 2017. Birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wafatiye amashusho ku gasongero ka Kigali Convention Centre (KCC). Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe…Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, (...)

Akomeza agira ati “Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, kirogoya ni umuziro. “

 

Kitoko yatangaje ko mu 2010 aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame yari asoje amashuri yisumbuye


Kitoko yavuze ko atabashije kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kubera akazi


Mu 2017, Kitoko Bibarwa yongeye kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 


Mu 2024 Perezida Kagame yongeye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, akaba yatangiriye i Musanze kuri uyu wa 22 Kamena. Perezida Kagame ni umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida azaba tariki 14-15 Nyakanga 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THANK YOU KAGAME’ YA KITOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Alex5 days ago
    Ndabasuhuza cyane Mwatubwira nkabanu Batari mugihugu mwadushiriyeho gahunda y'itora tukamenya uko bimeze Murakoze......





Inyarwanda BACKGROUND