Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwasabye abanyamakuru kwita ku bunyamwuga, kutabogama no kubahiriza amahame agenga umwuga, mu nkuru zabo muri ibi bihe by'Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.
Mu gihe imitwe ya
politiki n’abantu ku giti cyabo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora
y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga
2024, RMC yatanze ubutumwa bwihariye ku banyamakuru, bukubiyemo imwe mu
myitwarire igomba kubaranga muri ibi bihe by’amatora.
Abanyamakuru basabwe
kurushaho kwita ku bunyamwuga no kutabogama mu nkuru zabo, bakirinda gukoresha
imvugo zishobora kubangamira umudendezo cyangwa zikaba intandaro y'imvururu,
kubahiriza amahame y'umwuga w'itangazamakuru harimo no gutangaza inkuru zifite
isoko, zizewe kandi zifite gihamya.
Mu bindi basabwe, harimo kwitondera amagambo bakoresha mu nkuru zabo, bakoresha imvugo inoze kugira ngo hatagira uwumva nabi cyangwa ubifata nk'ibimutera ipfunwe.
Abanyamakuru kandi, basabwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora no kwirinda kwandika inkuru ziri mu murongo wo kugoreka ukuri cyangwa gukwirakwiza ibihuha.
Umunyamakuru wese uzaba ari mu kazi kuri site y'itora, agomba kuba afite ikarita y'itangazamakuru imuranga itararengeje igihe kandi ayambaye mu ijosi kugira ngo abahagarariye amatora kuri za site biborohere kumumenya nk'uwaje gutara amakuru.
RMC, yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ikarita y'itangazamakuru yarengeje igihe itemewe, iburira abantu bose ko guhimba cyangwa kwigana iyi karita bihanwa n'amategeko kuko bifatwa nko gukoresha impapuro mpimbano. Basabye abo ikarita zabo zataye agaciro kuzongeresha hakiri kare kugira ngo bibafashe gukurikirana amatora nta mbogamizi.
Abanyamakuru kandi bibukijwe ko nta munyamakuru uri mu kazi wemerewe kwambara ibirango by'umutwe wa Politiki uwo ari wo wose haba mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa mu gihe cy'itora.
Abanyamakuru bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho mu bihe byo kwiyamamaza ndetse n'iby'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO