Kigali

Ubuyobozi bwe buraryoshye! Imbamutima z'abaturage basanganiye Perezida Kagame i Musanze - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/06/2024 12:01
0


Mu Karere ka Musanze ku kibuga cya Busogo hateraniye abaturage benshi bategereje Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, utangira ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.



Ni ibirori byitabiriwe n'abaturage barenga ibihumbi 350 bahuriye i Musanze ku kibuga cya Busogo gisanzwe mu Murenge wa Busogo, Akagari Kabatezi. Ni ikibuga giherereye mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero, Umudugudu wa Gahanga. Hateraniye abaturage baturutse mu Turere dutandukanye.

Abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie, Dr Claude, Bwiza na Ariel Wayz ndetse n'abavanzi b'umuziki Dj Bisoso na Dj Brianne, ni bamwe mu basusurukije abantu ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu barashima cyane Perezida Kagame kubera ibyiza yabagejejeho. Perezida Kagame ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu. Ni mu gihe abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024.

Bamwe mu batutage baraye ku kibuga cya Busogo bategereje ko bucya, ubundi bakaganira n'Umukandida wa FPR Inkotanyi mu kumushimira ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho ku bwe, ndetse no kumugaragariza ko bamushyigikiye cyane mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

Munyakabuga Juma waturutse mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yabwiye inyaRwanda ati: "Njye nageze aha saa Tanu z'Ijoro rwose, ku munsi w'ejo naryamye saa Kumi n'ebyiri mbyuka saa yine kugira ngo nitegure kuko nashakaga kubahiriza gahunda mfite na Perezida Kagame".

Yakomeje agira ati: "Perezida Kagame yangejeje kuri byinshi byatuma ntamwibagirwa, urabona nawe dufite umutekano, amahoro iterambere n'ibindi, mbese arimo kudutindira". Yasabye Perezida Kagame kuzakomeza kuyobora u Rwanda, ati: "Ikintu namusaba ni uko yakomeza kutuyobora, ntazigere aturambirwa".

Mutesi Mediatrice yahamije ko we yahageze saa Munani z'Ijoro. Ati:"Njye nahageze saa Munani z'Ijoro kubera ko nashakaga kutica gahunda mfitanye n'uwatugejeje ku iterambere, akaduha ubwisungane mu kwivuza, akaduha inka ndetse akanita ku bakobwa babyariye iwabo, icyo ni cyo cyatumye ngera ahangaha nizinduye".

Munyamboneza Jean Damascene waturutse mu Murenge wa Gataraga we yashimiye Perezida Kagame kutavangura ku butoni ndetse ahamya ko mu bana 5 yabyaye, bane muri bo bagiye kurangiza amashuri kubera Perezida Kagame.

Yavuze ko Perezida Kagame atarobanura ku butoni anamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda. Ati "Indi mpamvu rero kera bigaga bigoye, abatishoboye ntibige ariko ubu abana banjye bose bari kwiga mu bana 5 mfite, bane bagiye kurangiza. Ubuyobozi bwe buraryoshye".


Abaturage ibihumbi n'ibihumbi bazindukiye i Musanze muri gahunda yo kwamamaza Perezida Kagame

Barashimira cyane Perezida Kagame ku byiza yagejeje ku Rwanda bakavuga ko ubuyobozi bwe buryoshye


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND