Umunyamideli ubifatanya na muzika, Tanasha Donna Oketch wamenyekanye nka Tanasha Donna, ashobora kuzakomeza kuzirikana itariki ya 21 Kamena 2024, nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwe, kuko ku nshuro ya mbere yataramiye i Kigali yaririmbiye abantu mbarwa bituma akoresha iminota itanu gusa.
Uyu mugore
w’ikimero umaze igihe yinjiye mu muziki, yaserutse mu kabyiniro ka B Lounge i
Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni nyuma y’amasaha arenga atanu yari ashize
abantu bamutegereje.
Ubwitabire
bwari hasi ugereranyije n’imbaraga zashyizwe mu kwamamaza iki gitaramo, ndetse
byatumye Tanasha atamara umwanya munini ku rubyiniro nk’uko bigenda ku bandi
bahanzi.
Yageze
ahabereye iki gitaramo aherekejwe na Jeanine Noach wamufashije gutaramira i
Kigali ndetse n’umunyamideli Sacha Kate bamaranye igihe.
Tanasha
aherutse kubwira itangazamakuru ko Jeanine Noach yamubereye umukoresha, ndetse
ko Sacha Kate ari inshuti ye y’akadasohoka, bituma buri gihe amugaragaza ku
mbuga nkoranyambaga ze.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze igitaramo cya Tanasha Donna i Kigali
1.DJ Toxxky yahageze ntiyacuranga
DJ Toxxky
wari mu bagomba gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yageze muri The B Lounge
saa saba z'igicuku nyuma yo kubona ko umubare w’abitabiriye iki gitaramo ari
bacye yategereje by’akanya gato ategereza ko Tanasha ajya ku rubyiniro, amucurangira
indirimbo ebyiri ahita ataha. Ntiyongeye kugaragara aho.
2.Tanasha yaririmbye indirimbo
ebyiri gusa
Tanasha Donna wari utegerejwe na benshi ndetse byari byavuzwe ko azasogongeza abakunzi b’umuziki indirimbo ziri kuri album ye yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ahita ava ku rubyiniro.
Uyu
muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro saa 1:30 Am z’igicuku aririmbana na bake mu
bitabiriye iki gitaramo agerageza kuririmbana nabo abasanze mu byiciro byabo.
Tanasha ntiyatinze
ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa zirimo “Mood” na “Gere” yakoranye
na Diamond Platinumz ahita ava ku rubyiniro.
Uyu
muhanzikazi yahise yinjira mu kabyiniro ka The B Lounge nabwo ahamara umwanya
muto ahita ataha yerekeza kuri The B Hotel aho acumbitse.
3.Bushali ni umwe mu bishimanye na
Tanasha Donna
Umuraperi
Bushali uherutse gutaramira ku mugabane w'i Burayi ni umwe mu byamamare byaje
gushyigikira Tanasha Donna muri iki gitaramo.
Ubwo Tanasha
Donna yari avuye ku rubyiniro yahuye na Bushali bagirana ibiganiro bigufi
bitamaze umwanya munini. Bushali ntiyashatse gutangaza ibyo yaganiriye na
Tanasha Donna gusa avuga ko bigana aheza.
4.Bake bitabiriye batashye
badashize ipfa
Iki gitaramo
cyitabiriwe ku kigero gitandukanye n’icyari cyitezwe, bake baje baririmbanye na
Tanasha Donna amasaha yakuze bigeze saa munani.
Ubwo byari
bigeze aharyoshye bamaze kuririmbana indirimbo “Gere” yakoranye na Diamond
Platinumz, yahise ava ku rubyiniro bamwe bakimukeneye.
Nubwo
batahanye ipfa, benshi bahize ko bongera guhura nawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 kuri The B Hotel iri Nyarutarama.
Iki ni
igitaramo cya kabiri Tanasha Donna akorera i Kigali aho kwinjira muri iki
gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 250 Frw ku meza y'abantu batanu, ugahabwa
n'amacupa abiri y'ibyo kunywa (Wine).
Tanasha ni
umunyamideli w’umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka
itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w’igihe kirekire wa NRG Radio yo muri
Tanzania.
Yavukiye
muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w’umunya-Kenya na Se
w’Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y’uko yimukira
mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.
Yigeze
kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n’umuziki.
Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World
Kenya.
Muri Nzeri
2022, yagaragaye muri filime ‘Symphony’ yatumye ahangwa ijisho na benshi.
Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y’amezi
arindwi yari ashize bakundana.
Umwaka wa
2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by’igihe kirekire na Diamond kugeza
ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha
gukorana indirimbo na Diamond bise ‘Gere’.
Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw’ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.
Tanasha yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Diamond babyaranye
Sacha Kate, Ruth na Jeanine Noach bashyigikiye Tanasha muri iki gitaramo
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yasanze ku rubyiniro Tanasha barabyinana
Mu gihe cy'iminota 5, Tanasha yanyuzagamo akavuga ko yishimiye gutaramira i Kigali
Tanasha yataramiye abantu mbarwa muri iki gitaramo, agerageza uko ashoboye
Mu gihe cy'iminota 5, Tanasha Donna yagerageje kuririmba ibice by'indirimbo ze ebyiri
Jeanine Noach wagize uruhare rukomeye mu kuba Tanasha yataramiye i Kigali
Uhereye ibumoso: Sacha Kate, Ruth, Tanasha Donna ndetse na Jeanine Noach
Tanasha Donna ari kumwe na Ruth bazanye i Kigali mu rugendo rw'ibitaramo bibiri
Umuraperi Bushali asuhuza Tanasha Donna mbere y'uko bagirana ibiganiro byihariye
Jeanine Noach [Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie] wabaye umukoresha wa Tanasha mu Bubiligi
Abarimo Bushali, Sacha Kate, Jeanine Noach, Rutha wazanye Tanasha Donna basabaniye i Kigali
Basile washinze B Lounge [Uri iburyo] ari kumwe na Ganza, umukozi muri Heineken uri mu bateye inkunga iki gitaramo
Umuraperi Slum Drip ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Tanasha i Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya mbere cya Tanasha i Kigali
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO