RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku bitaramo Nel Ngabo agiye gukorera muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2024 8:46
0


Umuhanzi Nel Ngabo wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo bye bya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y’uko mu 2022 yabashije gutaramira bwa mbere muri Canada.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yiteguye kujya gukorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwagura inganzo ye, nyuma y’imyaka itatu ari mu muziki.

Ni ibitaramo agiye gukora yitwaje ibihangano bye biri kuri Album ze eshatu. Ndetse, muri uyu mwaka avuga ko azashyira imbere gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, ariko kandi mu 2025 azatangira urugendo rwo gukora kuri Album ye ya Kane.

Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe kiri imbere ari bwo bazatangaza amatariki bazakoreraho ibi bitaramo, ariko kandi bigamije kwishimana n’abakunzi b’umuziki we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ati “Amatariki turacyari kuyavugaho neza, ntekereza ko mu minsi iri imbere tuzabimenyesha abantu. Ariko muri rusange ni ibitaramo bigamije kwishimana na Diaspora Nyarwanda iba muri Amerika.”

Nel Ngabo uherutse gusohora indirimbo yise ‘Mbali’ yavuze ko ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa bye, kandi ni ibyishimo byinshi kuri we. Ati “Ni ibyishimo kuri njye kujya gutaramana n’abakunzi banjye muri Amerika.”

Ibi bitaramo biri gutegurwa na Afro Hub Entertainment ihagarariwe na Ernesto Ugeziwe wabwiye InyaRwanda ko biri mu ruhererekane rw’ibitaramo bashaka gufashamo abahanzi Nyarwanda gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko mu byo bari gutegura harimo no kuba Nel Ngabo azaririmba mu bitaramo byiswe ‘Made in Rwanda Weekend’ hanyuma ‘akomereze mu bitaramo bye bizagera mu Mujyi itandukanye’. 

Ati “Nawe ari mu bazitabira ‘Made in Rwanda Tour’ ariko icyo ni kimwe muri byo, ubundi rero azakomeza urugendo rwe, ndetse amatariki tuzayatangaza vuba".


Nel Ngabo agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Nel Ngabo yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumuhuza n’abakunzi b’umuziki we mu Mijyi itandukanye


Nel Ngabo azaririmba no mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe ‘Made in Rwanda Weekend’ 


Muri Nzeri 2022, Nel Ngabo yakoreye ibitaramo bikomeye muri Canada


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBALI’ YA NEL NGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND