Kigali

Ani Elijah wari uherutse gusinyira Police FC yerekeje mu Bubiligi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/06/2024 20:41
0


Rutahizamu w’ikipe ya Police FC Ani Elijah, yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi mu igerageza mu ikipe ya Charleroi.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa 20:00 pm nibwo Ani Elijah yafashe indege imwerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi, aho agiye mu igerageza mu ikipe ya Charleroi yaritsinda akazahita ayisinyira.

Tariki 5 Kamena uyu mwaka, nibwo Ani Elijah yari yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, aho yari imukuye mu ikipe ya Bugesera FC.

Uyu musore azamara igihe kigera ku cyumweru ari muri iyi kipe, yamushima agasinya amasezerano y’imyaka 5 ndetse akaba yatangwaho asaga miliyon 300 z’amanyarwanda.

Ikipe ya Charleroi ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, yashinzwe mu 1904. Iyi kipe kandi yazamutse mu cyiciro cya mbere bwa mbere mu 1947-48.

Igihe kiza yagize muri shampiyona ni ugusoreza ku mwanya wa kabiri mu mwaka w’imikino 1968-69.



Ani Elijah arimo asezera Manager we Emmy Fire 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND