Turagenda dusatira impera z’icyumweru cya gatatu cyukwezi kwa Kamena 2024. Umuziki, ni kimwe mu bintu by’ingenzi ukeneye ngo Weekend yawe igende neza kandi uzinjire mu cyumweru gishya umeze neza.
Muri iki cyumweru kiri
kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abahimbye izijyanye n’ibihe by’amatora
abanyarwanda bari hafi kwinjiramo, abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza
Imana ndetse n’abakora usanzwe ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya kandi
zinogeye amatwi.
Mu ndirimbo zagiye
ahagaragara muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo ziyoboye
izindi zagufasha gusoza neza icyumweru, ari nako witegura kwinjira mu gishya
kizatangira tariki 24 Kamena 2024.
1.
Ogera – Bwiza ft Bruce Melodie
Iyi ndirimbo aba bahanzi
bombi bahuriyemo bise ‘Ogera’ ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa
FPR-Inkotanyi wemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kwiyamamariza
kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri
Nyakanga uyu mwaka.
Ikorwa ry’iyi ndirimbo
‘Ogera’ ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka
kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u
Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
2. Igikumwe
– Khalfan Govinda ft Tom
Close, Massamba Intore, Marina,Uncle Austin, Fireman,The Nature
Muri iki cyumweru, umuraperi uri mu bakomeye
Khalfan Govinda yashyize hanze indirimbo 'ikomeye kuri we' yise “Igikumwe”
yahurijemo abahanzi b'ikiragano gishya ndetse n'abamaze igihe mu muziki, yitsa
cyane ku kwamamamza Perezida Paul Kagame mu matora ateganyijwe, kandi yabikoze
kubera umubyeyi we.
Yabwiye
InyaRwanda ko ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame
yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi
ndirimbo yise 'Igikumwe'.
3.
Injyana – Ariel Wayz ft Juno Kizigenza
Kwizera
Bosco [Juno Kizigenza] na Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] bari mu bahanzi bamaze
imyaka itari micye batigisa imihanda ya Kigali n'imyidagaduro muri rusange
binyuze mu buhanga bagaragaza mu byo bakora, ariko na none izina ry’umwe iyo
rivuzwe ryumvikanamo iry’undi biturutse ku nkuru z’urukundo rwabo.
Nyuma
y’igihe ibyabo bicecetse, aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo bise ‘Injyana’
yakozwe nk’ishimwe kuri Perezida Kagame nk'uko Ariel Wayz yabivuze ati: “Twayikoreye
umugabo wakuye igihugu cyacu mu ivu.”
4.
Sekoma – Chriss Eazy
Christian
Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy] nawe muri iki cyumweru yashyize hanze
indirimbo yari amaze iminsi ateguza, ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.
Uyu muhanzi ubihuza no
gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu birebana
n’amashusho y’indirimbo, Kayumba Darina. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy
yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye ari we uhura
n’inkuru ikindi n’izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.
5.
Yeriko – Israel Mbonyi
Umuhanzi
ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku
ivugabutumwa ry’Imana, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yo
gushima Imana iri mu rurimi rw’Igisawahili n'Ikinyarwanda yise ‘Yeriko.’
Hari
aho agira ati: “Muze murebe Yeriko, inkike ziraguye ngizo ziraguye, mutere
hejuru, muririmbe ngizo ziraguye, twinjiranye amashimwe mu masezerano.”
6.
Abagenzi - Ben & Chance
Abaramyi Mpuzamahanga Ben na Chance bamaze amasaha macye bashyize hanze indirimbo bise 'Abagenzi,' ikaba ari indirimbo ishimangira ko uwizera igitambo Imana yatanze (Yesu Kristo) azabona ijuru nubwo yaba ari umwana muto.
7. Ikipe
Itsinda - Nsengiyumva ft Agnès
Umuhanzi Nsengiyumva François nka Gisupusupu,
yongeye gukoza mu nganzo ahuza imbaraga n’umuhanzikazi Niyorukundo Agnès
bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya “The Boss Papa”, bashyira
hanze indirimbo bise ‘Ikipe itsinda’ mu rwego rwo kwamamaza Perezida Kagame mu
matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu
nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Ikipe itsinda nta muntu
uyihindura, ikipe itsinda n’’iyo gusigasirwa, nicyo gituma nzatora Kagame Paul,
kuko ariwe mutoza w’iyo kipe itsinda.”
8.
Zembela – Mulix
Murumuna
wa TMC, Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yise "Zembela" yakorewe
na Prince Kiiz muri Hybrid Music inzu nshya itunganya imiziki ya Prince Kiiiz,
akaba yarifashishije muri iyi ndirimbo General Benda na Shakira Kay bombi
bagezweho mu gisata cyo kubyina.
Mulix watangaje ko intego ye nyamukuru ari ugukorera mu
ngata mukuru we TMC watanze ibyishimo mu gihe, aririmbira
umukobwa avuga ko ari we wenyine akunda gusa, kandi ko atamufite atabaho ndetse
ko ariwe mpamvu y'ibyo akora byose.
9.
Satisfait – Jean Christian Irimbere
Umuramyi Jean Christian
Irimbere yakoze ku mitima y’ibyamamare binyuranye muri iki cyumweru, ashyira
hanze indirimbo yise ‘Satisfait.’ Iyi ndirimbo "Satisfait" ni
Igisobanuro cy’indirimbo yo gushima isobanura ko muri Yesu anyuzwe.
10. Everybody Ku Gipfunsi - Babo Ekeight
">Umuhanzikazi Babo uri mu bahanzi nyarwanda bagiye gutora ku nshuro ya mbere mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Everybody Ku Gipfunsi' nyuma y'umwaka urenga adashyira hanze indirimbo.
Mu bandi bashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru harimo Papi Clever & Dorcas basohoye indirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza bise 'How Beautiful Heaven Must Be,' Angell Mutoni witambaje Kivumbi King mu ndirimbo yise 'Bounce,'umuramyi Vumilia wasohoye iyitwa 'Munyamibabaro we!' n'abandi banyuranye.
TANGA IGITECYEREZO