Umuhanzi Intore Tuyisenge umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku bureremboneragihugu, yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bakoze indirimbo zigaruka ku muryango FPR Inkotanyi n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ashyira hanze indirimbo yise “Kagame ni wowe”.
Iyi ndirimbo
yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu gihe ibikorwa byo
kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bitangira
kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.
Muri iyi
ndirimbo, Tuyisenge avuga ibigwi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul
akaba n'Umukandida watanzwe n'Umuryango RPF-Inkotanyi kuri uyu mwanya.
Agaragariza
Abanyarwanda ibikorwa byagezweho birimo: Ibyogajuru u Rwanda rusigaye rufite mu
isanzure, amazi, amashanyarazi, imihanda, Ikigo cy'Ibimenyetso bya gihanga
byifashishwa mu butabera, Inganda, no kuba u Rwanda iyo ruhuye n'ikibazo
kitaruherana ahubwo ruhita rugishaka mo amahirwe yo kwikemurira ibibazo, atanga
urugero kuri Covid 19 aho yatumye ‘tudaheranwa nayo ahubwo Perezida Kagame
agahita azana inganda zikora Inkingo n'imiti.’
Ati"
Kuba abana batagisinzirira mu ishuri kubera inzara ahubwo basigaye barya ku
ishuri kubera Nyakubahwa Perezida Paul Kagame byanatumye umubare w'abana bata
ishuri ugabanuka cyane dore ko nk'ibisanzwe kwiga ari ubuntu muri gahunda
y'uburezi kuri bose.”
Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko iyo asubije amaso inyuma asanga hari ibyo afite gushimira Perezida Kagame ku
myaka 30 ishize ayoboye Abanyarwanda.
Ati “Ubu njye nk’umuhanzi ndishimira ibyagezweho mu myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye aho ubu umwarimu afite ishema ryo gutanga uburezi ku bana dore ko n'umushahara we wongerewe babikesha Umuryango RPF -Inkotanyi ku Isonga Umukandida wayo Paul Kagame.”
Yungamo ati “Ndasaba
abakunzi banjye n'Ibihangano byanjye gutora Intore Idatenguha, Paul Kagame kuko
Imvugo ye ariyo ngiro mu myaka yose tumaranye murabizi ntiyigeze adutenguha.
Tumutore tumwiture ibyo yadukoreye kandi tumutezeho kutugeza kuri byinshi
kurushaho.”
Tuyisenge
yumvikanishije ko Perezida Kagame yahesheje ishema ubuhanzi, ari nayo mpamvu
muri iki ‘tutakitwa ba Sagihobe’ ahubwo ‘tukaba dukora ubuhanzi nk'umwuga, nta wundi kubikesha uretse RPF-Inkotanyi irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul
akaba ruserukana igitinyiro imbere y’ababisha muri rubanda, igikundiro kigakura
buri munsi’.
Tuyisenge
Intore yashyize hanze indirimbo yise ‘Kagame Paul ni wowe’ avuga ko yayihimbye
mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’umuhanzi
Tuyisenge
yasabye abafana be kuzashyigikira umukandida yahimbiye iyi ndirimbo
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KAGAME PAUL NI WOWE’ YA TUYISENGE INTORE
TANGA IGITECYEREZO