RFL
Kigali

Butera Knowless yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Action College

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2024 16:28
0


Umuhanzikazi Jeanne Ingabire Butera wamamaye nka Butera Knowless wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yagizwe ‘Brand Ambassador’ w’ikigo cyigisha ibintu bitandukanye kizwi nka “Action College.”



Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 n’ubuyobozi bwa Action College, ni nyuma y’ibiganiro bagiranye byagejeje ku masezerano y’abo. Azajya yamamaza serivisi zose batanga mu bihe bitandukanye.

Knowless yavuze ko yishimiye gukorana na Action Collenge nk’ikigo kimaze kuba ubukombe mu gufasha abantu kwiga ibintu bitandukanye. Ati “Nishimiye gukorana na Action College, nsanzwe nziko ari ikigo cyiza cyafashije benshi kugera ku nzozi zabo, kandi koko birigaragaza ushingiye ku kuba ari kigo kimaze igihe.”

Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Oya Shan’ yagaragaje ko azakoresha imbuga nkoranyambaga ze mu ‘kangurira abantu kugana Action College kandi n’ahandi hose mfite ijambo nzagaragaza ibikorwa bya Action College’.

Ni ubwa mbere Knowless akoranye na Action College; ariko amaze igihe yamamaza ibikorwa by’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Mu myaka irenga 15 ari mu muziki, afatwa nk’uri ku gasongero k’abandi bahanzikazi mu Rwanda, ariko kandi yagiye ashyira imbere gufasha bagenzi be.

Action College itanga amasomo ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.

Banafasha abakandida bigenga (Candidat Libre) gukora ibizamini. Hari kandi amasomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG) na Networking.

Banigisha kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.

Action College kandi itanga impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Bafasha kandi abantu kwigira 'Provisoire' na 'Permis'. 

Bazwiho gufasha abantu kwiga neza ururimi rw'Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage, Igishinwa, Icyesipanyore n'Ikinyarwanda.

Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC ari naho hari ishami rikuru, ariko kandi bakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano.

Ushobora guhitamo kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), gahunda ya nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program).

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.


Butera Knowless yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Action College 

Knowless yavuze ko azaharanira kumenyekanisha ibikorwa bya Action College






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND