Mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iki gihe, harimo abagiye gutora ku nshuro ya mbere bishimiye cyane kandi batewe ishema no kuba nabo bagiye kugira uruhare mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Kimwe n’abandi
banyarwanda bose baba abatuye mu Rwanda no mu mahanga, imyiteguro y’amatora
y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka irarimbanije no ku bahanzi bagiye gutora bwa mbere.
Mu gushaka kumenya uko
aba bahanzi biteguye aya matora, InyaRwanda yaganiriye na bamwe muri bo bagiye
gutora ku nshuro ya mbere barimo Bwiza, Josh Ishimwe,
Babo, Ariel Wayz n’abandi.
Umuhanzikazi Ariel Wayz wamaze no guhuza imbaraga na Juno Kizigenza bagashyira hanze indirimbo izifashishwa mu matora bise ‘Injyana,’ yavuze ko yishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, yumvikanisha ko kuba akora ubuhanzi hari uwabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya mbere. Nk’umunyarwandakazi, ni amahirwe akomeye yo guhitamo umuyobozi nyawe udukwiriye. Nk’umuhanzikazi, ni ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize.
Kuba ndi gukora ubuhanzi nk’umwuga hari uwabigizemo uruhare. Inzozi zanjye zaranyegereye. Hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora.”
Umuhanzikazi Bwiza ugezweho muri iki gihe kandi ukomeje kugaragara mu ndirimbo zinyuranye zizakoreshwa mu bihe by'amatora zirimo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, 'Iyo Twicaranye Remix' yahuriyemo na Senderi Hit n'izindi, yavuze ko atari we uzarota itariki y'amatora igeze.
Ati: "Yego ni ubwa mbere kandi ndumva binshimishije. Sinjye uzarota umunsi ugera nkatora."
Ku rundi ruhande, umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Josh Ishimwe, yavuze ko atari we
uzarota itariki igera kuko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona nawe ari
gutora kimwe n’abandi banyarwanda.
Mu ijambo rye yagize ati:
“Ndumva hatinze kugera ngo nanjye ntore ntange igikumwe cyanjye. Ndishimye cyane
ndumva atari njye uzarota umunsi ugera. Niyo nshuro yanjye ya mbere, kandi
nizeye ko nzatora nk’uko abanyarwanda nabo bakwiye gutora, dutore udukwiriye.
Umuhanzikazi Babo Ekeight
wamamaye mu ndirimbo ‘Go Low’ yakoranye na The Ben, ‘I’m in Love,’ ‘Turn Up’
yakoranye na Urban Boyz n’izindi, yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba agiye
gutora ubwa mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Ati: “Ni iby’agaciro kuri
njye kandi ndanezerewe cyane kuba ngiye gutora bwa mbere mu buzima bwanjye
akaba aribwo bwa mbere ngiye gutora umuyobozi nkunda bivuye ku mutima. Zari inzozi
zanjye kuzatora umuyobozi mukuru, rero kuba bigiye kuba biranshimishije cyane
mfite umunezero.”
Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo
y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari
urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.
Ati "Ni ibintu byiza
kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by'amatora,
biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari
urubyiruko."
Yabwiye urubyiruko kugira
uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no
kwiyamamaza. Ati "Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa
by'amatora ari iby'abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari
icyabo, uyu munsi n'ejo bundi.”
Kugeza ubu, imibare
igaragaza ko Miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka
18 kuzamura bari kuri Lisiti y'itora. Amatora
agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
yahagarikwa.
TANGA IGITECYEREZO