Urukundo rugeze aharyoshye! Umubyinnyi uri mu bagezweho muri iki gihe, Jojo Breez yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe n’umukunzi we Divine Uwa basomana mu rwego rwo gushimangira ko agatotsi kari mu mubano wabo mu minsi ishize karangiye.
Kuva mu 2023, aba bombi bavuzwe mu rukundo ahanini bitewe n’ukuntu
bagiye bagaragara bari kumwe, ibikorwa bahuriyemo n’ibindi byagiye bibatamaza.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, byavuzwe ko bombi
batandukanye ku mpamvu batigeze bifuza gushyira mu itangazamakuru. Kuri uyu wa
Kabiri tariki 18 Kamena 2024, Jojo yasohoye amashusho ari kumwe na Divine
basomana.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Jojo Breezy yavuze ko atigeze
atandukana na Divine Uwa ahubwo mu minsi ishize habayemo ibibazo bya hato na
hato byari bigiye kuzambya umubano wabo.
Ati “Ntabwo twatandukanye! Abantu bakundana urumva hari
ukuntu hazamo utubazo nyine ntabwo ibintu byose bihora ari miseke igoroye, hari
igihe biba ari byiza, hari n’igihe biba ari bibi.”
Yavuze ko bombi ari bo bazi ibyabaye mu mubano w’abo ariko ko
batigeze batandukana. Ati “Ni impamvu zihariye! Byaravuzwe ariko urumva ni
twebwe tubizi hagati yacu, ariko nta kibazo cyabayeho, turacyakunda,
turakundana, ni uko bimeze ntakibazo kirimo rwose, Urukundo rugeze aharyoshye
ni umunyenga. Ubu ni ukubishimangira noneho.”
Aba bombi bagiye bagaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi,
kandi bifashishijwe mu bikorwa binyuranye byo kwamamaza.
Murego Joseph wamamaye nka Jojo Breezy yatangaje ko urukundo
rwe na Divine rugeze aharyoshye
Divine Uwa yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’igihe bivuzwe
ko yatandukanye na Jojo
Jojo Breezy yatangaje ko atigeze atandukana na Divine Uwa ahubwo
habayemo ibibazo byo kudahuza
TANGA IGITECYEREZO